Ruhango: Abarimu mu mashuri abanza barasaba kwigishwa mudasobwa
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Kamena 2015, mu Karere ka Ruhango hashojwe amahugurwa y’Ikoranabuhanga ku bariumu 30 bahuguwe n’ishuri rikuru rya ISPG, abahuguwe biyemeje kurushaho gukunda ikoranabuhanga ndetse bakitwa abasangwabutaka muri ryo.
Muri gahunda y’Ubutore ishuri rikuru rya ISPG ryashyizeho umurongo wo gutanga umusanzu waryo mu guhindura mu by’ubumenyi abaturanye naryo cyane hibandwa ku rubyiruko rwo mbaraga z’igihugu.
Tariki ya 11-12 Kamena, abarimu bafatanyije n’abanyeshuri muri gahunda y’Itorero ry’igihugu, bahugura abaturage muri gahunda z’iterambere harimo uburyo bwo kuringaniza urubyaro, mu ikoranabuhanga no gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge.
Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye atandatu ni rwo rwahawe inama yo kuzinukwa no kwanga ibiyobyabwenge dore ko byangiza ubuzima bwabo, binyuze mu ishami ry’igiforomo rya ISPG hatanzwe ibiganiro ku kuringaniza urubyaro mu midugudu ine, aho abaturage bahuguwe ku bijyanye n’imyororokere.
Ku kigo cy’amashuri cya Gitisi mu murenge wa Bweramana, ubwo hasozwaga amahugurwa ku Ikoranabuhanga (ICT), abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbiye bishimiye ubumenyi bahawe basaba ko hashyirwaho gahunda ihoraho kugira ngo barusheho guhugurwa ku ikoreshwa rya mudasobwa.
Bakurikije uburyo Leta y’u Rwanda yashyizeho amahirwe mu kumenya no gukangurira abantu gukoresha ikoranabuhanga, aba barium bavuze ko Abanyarwanda muri ICT bamaze kugera kure ndetse biyemeza ko by’umwihariko abarimu bo mu Karere ka Ruhango biyemeje kuba abasangwabutaka mu ikoranabuhanga.
Mukanyemera Drocella, umwarimu wahuguwe akaba yigisha kuri GS Rwinyana ati: “Nyuma yo guhabwa aya mahugurwa, by’umwihariko twe abarimu ba hano mu Ruhango byanze bikunze tugomba kuba abasangwabutaka mu Ikoranabuhanga, kurusha abandi bantu bose.”
Nkuko Umuyobozi wa ISPG Dr. Jéred Rugengande yabitangarije Umuseke, ngo nk’Intore z’Imparirwakurusha (izina ry’intore za ISPG) biyemeje kugira uruhare rugaragara mu Iterambere ry’abaturage bakikije ishuri n’igihugu cyose muri rusange.
Yatangaje ko nta na rimwe ishuri ayoboye rizabura gutanga umusanzu waryo wo kubaka igihugu nk’uko risanzwe riwutanga.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw-Ruhango
1 Comment
Well done Ispg go ahead
Comments are closed.