Digiqole ad

Ibibazo biri mu mitungo yasizwe na beneyo byacocewe mu nama

 Ibibazo biri mu mitungo yasizwe na beneyo byacocewe mu nama

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye (UM– USEKE)

Kigali -20/5/2015: Abakozi ba Komisiyo y’igihugu ikurikirana imitungo yasizwe na beneyo yahuye n’abahagarariye komisiyo ku rwego rwa buri karere barebera hamwe ibibazo bitandukanye byagaragaye n’ingamba zo kubikemura.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye  (UM-- USEKE)
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye (UM– USEKE)

Nk’uko byagaragaye mu nama, hari bamwe batari bazi ‘imitungo yasizwe na beneyo’ icyo aricyo, abandi bibazaga ibibazo bijyanye n’inshingano za komisiyo barimo ndetse n’imikoreshereze y’amafaranga azava kuri iyo mitungo izacungwa na Leta.

Nyuma y’ibiganiro birambuye, Merry Saba ukuriye Komisiyo yo gucunga imitungo yasizwe na beneyo ikorera muri Minisiteri y’Ubutabera, yasobanuye ko iri jambo rivuga “Imitungo yose, iyimukanwa n’itimukanwa, yigeze kugira beneyo ariko ubu ikaba itunzwe n’abantu batari beneyo cyangwa batanabifitiye uburenganzira.

Mu jambo ryo gufungura iyi nama Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko abantu bagomba kumva ko itegeko rijyanye no gucunga imitungo yasizwe na beneyo ritaje kubera abantu ku giti cyabo, ngo ahubwo ryaje mu 2004 nyuma y’ibibazo by’urudaca byari mu nkiko abantu baburana imitungo itari iyabo, abandi barayibohoje.

Yavuze ko nubwo iri tegeko ryagiyeho mu myaka 11 ishize, hakiri imbogamizi y’uko imitungo yasizwe na beneyo itarabarurwa yose uko yakabaye, uturere 13 ngo ntabwo bigeze bashyiraho komite zo gukurikirana iyo mitungo, na ho mu turere dutatu, Ngororero, Gisagara na Nyamasheke ngo baragenzuye basanga nta mitungo itagira beneyo ihari.

Minisitiri Busingye yagaragaje imbogamizi ziri muri Komisiyo zashyiriweho gucunga imitungo yasizwe na beneyo, aho imitungo imwe n’imwe bagiye bayiha abo mu miryango yabo ndetse rimwe na rimwe ngo kuyibakuramo bikagorana.

Ahandi ngo hagaragaye ko abashinzwe gucunga imitungo ya beneyo, bayitanga ku giciro cyo hasi cyane ndetse hakaba n’aho kuva batangira batarageza kuri konti ya Leta amafaranga y’imisoro.

Abari mu nama bafashijwe kumva neza uburyo gucunga imitungo yasizwe na beneyo bikorwa, bafatiye ku rugero rwa Kicukiro yo imaze imyaka hafi ibiri bakora ndetse n’akarere ka Gasabo ko ngo kamaze kugeza kuri konti ya bene imitungo amafaranga miliyoni 600.

Inzitizi ikomeye yagaragajwe n’abagize komite zishinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo mu turere, harimo uturere twakwitiranya amafaranga ashyirwa kuri konti nakorwaho yo muri Banki Nkuru y’Igihugu n’umutungo wako, abayobozi bakaba bayakemuza ibindi bibazo kandi ari aya banyiri imitungo icunzwe.

Hagaragaye ikibazo cy’abitwa ba ‘wisiye’ bakora akagambane mu kugurisha imitungo ya bamwe mu bakekwaho jenoside itandukanye, ahanini bakabikora hifashishijwe inyandiko mpimbano.

Kuri ibi bibazo byose, hafashwe ingamba z’uko komisiyo ishinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo, itagomba kurebera mu gihe imenye ko umutungo uyu n’uyu ufitwe n’umuntu utabifitiye uburenganzira, ngo nk’urwego rwa Leta igomba gukorana n’akarere byaba ngombwa ikagana urukiko.

Ku kibazo cy’amafaranga avuye mu mitungo icunzwe, 2/3 byayo ashyirwa kuri konti ya BNR, akarere ngo ntikagomba kuyakoraho, ahabwa nyiri mitungo igihe azagarukira. 1/3 cy’ayo mafaranga ashyirwa kuri konti ya banki y’ubucuruzi, akazafasha mu mirimo ya komisiyo n’iyo gusana imitungo.

Hagaragaye ikibazo gikomeye cy’uko hari imitungo icunzwe, nk’ibibanza cyangwa amasambu ndetse n’inzu zishaje, bityo bikitwa ko bikorwaho imirimo mu muganda hakabarwa agaciro kandi nta mafaranga byinjiza.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ngo Leta izabiteza cyamunara, habikwe amafaranga azahabwa beneyo nk’uko byasobanuwe na Eng Didier Giscard Sagashya umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu cyo kubarura ubutaka.

Sagashya yavuze ko habaruwe mu Rwanda ibibanza bigera kuri 10 760 000, ibyo bibanza ngo ibidafite benebyo kandi hakaba hari ibiteganywa n’igishushanyombonera cy’igihugu, bizafatwa na Leta, bitezwe cyamunara abantu babyubakemo uko amategeko abisaba.

Itegeko rishya rijyanye no gucunga imitungo yasizwe na beneyo, rikaba rizavugurura iryo mu 2004, ubu riri mu Nteko, aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kwanga kurisinyaho, agasaba Minisiteri y’Ubutabera kongera kurinononsora neza ifatanyije n’abo mu Nteko Nshingamategeko bari baryizeho.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Uyu mugabo ibikorwa bye byaranyobeye biba bidatanga umusaruro ufatika ari bla bla blaaaz gusaaaaa

    Yewegaaaa Busidge

  • Rwose nyakubahwa Busingye mukurikirane n’ibibazo biri mubutabera, aho umuntu akatirwa igihano kiremereye ntabimenyetso byagaragaye murukiko bigatera kwibaza niba hari izindi nzego zikoresha ubutabera bwahano mu Rwanda. ibyo byabaye murubanza rw’uwitwa MURINDAHABI valens rwaciwe n’urukiko rwa Ngoma kuwa18/5/2015. nimudufashe mukurukirane icyo kibazo,umwere abe umwere uwakoze amakosa ayahanirwe ntakurenganya,nibwo butabera twifuza hano mugihugu cyacu kandi twari dutangiye kubigeraho,kandi bigabanya abahora imbere ya H.E bamusaba kubarenganura.

  • Rwandanziza nanjye ndagushyigikiye kubwuwo musaza nukuri yararenganye mubintu bigaragara kdi byumvikana

  • Nanjye uriya musaza ndamuzi yararenganye peee!

Comments are closed.

en_USEnglish