Nkurunziza yavuze ko natorwa izaba ariyo manda ye yanyuma
Perezida Pierre Nkurunziza mu ijambo yaraye atangaje yavuze ko hakurikijwe ingingo ya 228 y’Itegeko Nshinga ry’Uburundi, Inteko Ishinga Amategeko yasabye Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kugenzura ibiteganywa, uru rukiko rukemeza ko kongera kwiyamamaza kwa Perezida uriho bitanyuranyije n’amategeko, bityo Abarundi batuza hakaba amatora. Gusa yarahiye ko aramutse atowe yaba ariyo manda ye ya nyuma.
Ingingo ya 228 y’Itegeko Nshinga ry’u Burundi iha ububasha butandukanye Urukiko rurengera iryo tegeko burimo; gufata imyanzuro irebana naryo, kubungabunga ko ryubahirizwa, kurisobanura neza mu gihe bisabwe n’Inteko cyangwa na Perezida wa Republika.
Mu gutangira ijambo rye, habanza Imana buri gihe. Ati “Tubanje gushimira Imana mushoboravyose yo yama ituja imbere mu bikorwa vyo gutsimbataza amahoro, kunywanisha abarundi no guteza imbere igihugu cacu. Nihabwe icubahiro.”
Nkurunziza yatangiye yemeza ko yemeye ibyo ruriya rukiko rwamwemereye kandi ko yiteguye kubikurikiza (kongera kwiyamamaza).
Ati “Turamenyesheje kandi abarundi n’amakungu ko, mu gihe abarundi bodutera iteka bagasubira kutwizera, kizoba kibaye ikiringo ca nyuma nkuko bisabwa n’ingingo yafashwe na Sentare ijejwe kwubahiriza Ibwirizwa Shingiro (Itegeko Nshinga).”
Nkurunziza mu ijambo rye ntiyagarutse ku mpunzi zisaga ibihumbi 50 zimaze guhungira mu bihugu bya Tanzania, Congo Kinshasa n’u Rwanda. Gusa yavuze ko “abateshejwe izabo bakiri mu buhungiro hagati mu gihugu bokingirwa bimwe biboneka.”
Petero Nkurunziza yasabye abana batarengeje imyaka 18 kuva mu mihanda bagasubira ku ishuri kuko ibibazo byabo ngo bitari mu mihanda, ndetse asaba inzego zishinzwe umutekano kurekura bene abo bana bafashwe mu myigaragambyo. Gusa abakuru bafungiye imyigaragambyo bo ngo bazarekurwa ari uko irangiye.
Imyigaragambyo ubu igeze ku munsi wa 10 kuri uyu wa kane, kuwa gatatu ku munsi wa 9 wayo nabwo byari bikomeye i Bujumbura mu duce twa Nyakabiga, Kanyosha ahaturikiye grenades enye(4) ndetse aha abantu barindwi bo mu Imbonerakure z’ishyaka CNDD-FDD bari bashyamiranye bafashwe n’abigaragambya barakubitwa cyane, mu Bwiza naho byari bikomeye n’ahandi nk’uko bitangazwa na Iwacu-Burundi.
Perezida Nkurunziza mu ijambo yatanze yasabye abayobozi b’amashyaka gusaba abayoboke bayo kwitabira amatora ya Perezida ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa gatandatu bakihitiramo umuyobozi w’igihugu.
Nkurunziza yasabye kandi imiryango mpuzamahanga, imiryango y’ibihugu by’Africa, iby’akarere n’iby’uburayi kohereza indorerezi mu matora ya Perezida ngo zikareba uburyo azaca mu mucyo.
Ati “Turijeje kandi Abarundi n’amakungu ko amatora azoba mu mwidegemvyo, ku mugaragaro, ata wukumiriwe kandi mu mahoro n’umutekano.”
Nkurunziza yavuze ko imyigaragambyo imaze kwangiza byinshi mu gihugu ndetse ko ababajwe cyane n’abamaze kuyisigamo ubuzima. Ati “Turahojeje kandi imiryango yabuze ababo.”
Asoza iri jambo yongeye gusaba Abarundi n’abanyamahanga bahatuye ko bakwirinda ibihungabanya amahoro n’umutekano.
Ati “Dusavye ko imyiyerekano imaze imisi ihagarikwa vuba na bwango, dutegure amatora dutekanye, tubandanye kwubaka u Burundi burangwa n’umwumvikano, ubutungane amahoro n’iterambere birama.”
UM– USEKE.RW
14 Comments
yavuze neza
Imana ifashe abarundi basubirane amahoro. Nibareke umwiryane no kurwanira ubutegetsi bamena amaraso. Nibashyire imbere ubworoherane n’ibiganiro mu kubonera igisubizo gikwiye ibibazo bafite.
Abanyepolitiki barwanya ubutegetsi buriho nibareke gushora urubyiruko mu mihanda, ahubwo bashyire imbere ibiganiro n’ubworoherane. Ntabwo kwirirwa batera amabuye abashinzwe umutekano aribyo bizakemura ibibazo bafite.
Ariko ubanza Imana nayo yaragowe! Reba nk’uyu nyakubahwa atangiza ijambo rye Imana ariko ntibimubuze kutita ku gifitiye inyungu ibiremwa by’Imana ashinzwe kuyobora abiha umutekano kandi yirinda kubihutaza no kubivutsa ubuzima Imana yabihaye. Niba yemera Imana atari mu magambo gusa yaretse gukomeza kwihambira ku butegetsi mu gihe bigaragara ko hari igice kinini cy’abo ayobora kitamushaka na mba? Nako ndumva ari kuvuga ibya manda ya nyuma mu gihe aricyo kibazo nyamukuru. Ibigaragara byo ni uko ibibazo by’Abarundi bishobora kumena amaraso y’abantu batari bake niba nta gikozwe kuko nta ruhande rushaka kuva ku izima mu gihe nta n’ururusha urundi imbaraga urundi bigaragara ngo rurucecekeshe.
Erega nta masomo atagira ikizamini. Abaturage b’abarundi nibo bakwiriye kuvuga niba igerageza ryaragenze neza. Ubwo rero bakomeje kugaragaza ko nta cyo yabagejejeho dore ko amajyambere yivugira, nawe nabe imfura yigendere, ntawuzabimugayira. Gutsimbarara siwo muti muri demokarasi kuko muri yo ubutegetsi butangwa n’abaturage.
Utowe bikemerwa nagaya abarundi bose mbere yuko nkugaya Nkurunziza
Azatorwa
Uyu Nkurunziza arasetsa kuki arahira ubwa kabiri atavuzeko arimuri manda ye yambere? Abarundi ntibamushaka nagende.
egokooooooooooooooooooooooooooo
Ibyo Perezida Nkrunziza avuga ni byo: ubwa jmbere yatowe na assemblee; ubu niho buzaba bubaye ubwa ijkabili atowe n’Abaturage bose uibwa kabili. Ntabwo lero byakwumvikana ko yabuzwa kwiyamamaza, niba ali Parti ye bwite cg na shef wa Sentare barabimwemereye. Ntabwo byumvikana ko abaturage bakomeza kubeshywa bagakoora imyigaragambyo bagwamo ku bintu by’amaherere. Za loni n’ibindi bihugu bili hanze y’u Burubndi nibireke Abarundi bitorere umu perezida wabo nk’uko bamwifuza.
Uyu araza kwicwa na barundi vuba cyane ibye biraza kumera nkibya Gbagbo, Blaise Compaore,….
Ntibirenga June !!!!
Ashaka gusiga yibye igihugu. Akuremo aye abarundi babe maso amajwi bayamwime kuko numunyamitwe. Impamvu atavaho nibintu atatujuje neza.
NDIKUBONA IBIRIKUBERA IBUTUNDI ATARI POLITICS GUSA ….
ABANYARWANDA MUBA MUGIHUGU MURI MUMYI NA BANYABWOBA , MWIBAGIRWA VUBA GUSA, AT LEAST MUBURUNDI BARIGARAGAMBYA TUKABABONA. KAGAME YABAFUNZE IMITWE NU BWENGE BURUNDU. AHUBWO HASIGAYE KUJYA MUMUHEHERA. I’M ENJOYING MY FREEDOM
RWANDANS CURRENTLY IN RWANDA WILL NEVER KNOW HOW TO LIVE WITH FREEDOM REALLY FEELS LIKE AS LONG AS KAGAME CLINGS TO POWER LIKE MANY OTHER PREZ IN GREAT LAKES REGION
@nditegeka:Nyaruka ufate imiti abaganga b’indwara zo mu mutwe bakwandikiye. Nibatinda barasanga wimanitse.
Comments are closed.