Digiqole ad

AMAFOTO y’umukino wa APR FC na Al Ahly mu Misiri

 AMAFOTO y’umukino wa APR FC na Al Ahly mu Misiri

Mukunzi Yannick ahanganye na Walid Soliman, umusore w’ubuhanga bwinshi ku mupira iwabo bamwe “Messi wo mu Misiri”

Nta gitunguranye, muri week end APR FC yatsindiwe mu Misiri 2 – 0 nyuma yo gutsindirwa mu Rwanda mu mukino ubanza nabwo 2 – 0. Umunyamakuru Reda Ghanem wo mu Misiri yabwiye Umuseke ko uyu mukino Al Ahly nabwo yagaragaje ko irusha byinshi APR FC cyane mu marushanwa nk’aya y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa.

Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga imbere ya Al Ahly
Abahagaze kuva ibumoso: Kwizera Olivier, Buteera Andrew, Iranzi Jean Claude, Rugwiro Hervé, Mukunzi Yannick. Abunamye: Emery Bayisenge, Ngabonziza Albert(Kapiteni), ,Ndahinduka Michel(Bugesera), Rusheshangoga Michel, Issa Bigirimana na Iradukunda Bertrand. Umutoza wabo nawe yaje kwifotozanya nabo.

Al Ahly yagaragaje ingufu nyinshi kuri uyu mukino kurusha muwabanje i Kigali nk’uko bivugwa n’umunyamakuru Reda Ghanem.

Kuri uyu mukino Moomen Zakaria yatsinzemo ibitego bibiri wenyine ku munota wa 30 na 49. Icya mbere yagitsinzwe ku mupira yahawe na Hussein El-Sayed.

Uyu mukinnyi Zakaria akaba yaravuye mu ikipe ya Zamalek mukeba ukomeye wa Al Ahly mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Ibi nibyo bitego bya mbere atsinze muri iyi kipe.

Abatoza Vincent Mashami wungirije muri APR FC na Ibrahim Mugisha utoza abazamu bari muri stade badatoza kubera ibihano bashyitiweho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ubusanzwe ihita imenyesha CAF ibyemezo byayo.

Aba bahagaritswe imikino itatu kubera imyitwarire ku mukino wabereye i Rusizi APR imaze gutindwa.

Aya ni amwe mu mafoto y’uyu mukino:

Umutoza wa APR FC avuye mu mudoka yinjira kuri stade Petro yabereyeho uyu mukino
Umutoza wa APR FC avuye mu mudoka yinjira kuri stade Petro yabereyeho uyu mukino
Herve Rugwiro avuye mu modoka
Herve Rugwiro avuye mu modoka
Andrew Buteera ukina hagati muri APR FC aje guhangana n'abarabu
Andrew Buteera ukina hagati muri APR FC aje guhangana n’abarabu
Amakipe yombi aramukanya ku mukino bakinnye nta mufana uri ku kibuga
Amakipe yombi aramukanya ku mukino bakinnye nta mufana uri ku kibuga
Iburyo, Michel Ndahinduka aramutsa Hussein Sayed
Iburyo, Michel Ndahinduka aramutsa Hussein Sayed
Rusheshangoga yahuye n'akazi gakomeye
Rusheshangoga yahuye n’akazi gakomeye

Abasore ba APR FC baragerageza kugarira

Ngabo Albert niwe wari Kapiteni kuri uyu mukino
Ngabo Albert niwe wari Kapiteni kuri uyu mukino kuko Nshutinamagara atakinnye kubera imvune
Umuzamu Olivier Kwizera nawe yagize akazi uyu munsi
Umuzamu Olivier Kwizera nawe yagize akazi uyu munsi
Emery Bayisenge ibumoso agerageza guhagarika Emad Moteab
Emery Bayisenge ibumoso agerageza guhagarika Emad Moteab w’imyaka 32 umurusha ubunararibonye cyane
Mukunzi Yannick ahanganye na Walid Soliman, umusore w'ubuhanga bwinshi ku mupira iwabo bamwe "Messi wo mu Misiri"
Mukunzi Yannick ahanganye na Walid Soliman, umusore w’ubuhanga bwinshi ku mupira iwabo bamwe “Messi wo mu Misiri” akina ku ruhande mu basatira
Moomen Zakaria yishimira igitego cya mbere muri Al Ahly nyuma yo kuva muri Zamalek
Moomen Zakaria yishimira igitego cya mbere muri Al Ahly nyuma yo kuva muri Zamalek
Mu byishimo cyane kuri stade itariho umufana
Mu byishimo cyane kuri stade itariho umufana
Barashima Allah nyuma yo gusezerera APR FC
Barashima Allah nyuma yo gusezerera APR FC

Photos/Reda Ghanem

Faustin NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Kwari ukwigaragaza gusa bari barasezerewe cyera,gusa ni dutegure bizaza

  • Hahaha hahaha..A.P.R Iyo Yatsinzwe mba Nunva meze Bon.. Igikona Bacyinitse Mu Gisafuriya Cyuzuyemo Igikoma !! Ngayo Nguko Ibaba Rurahasigaye

    • Ndakeka ufana Rayon

  • gutsindwa kwa APR kuntera akanyamuneza

  • APR yagize amahirwe menshi. iyo haba abafana nk’abo twabonye i Kigali gusa yari krya 6. Nigaruke ku itetero yitetere

  • We have really no football in Rwanda….

    • Yewe yewe,hanyumase kwishima ko APR yatsinzwe idatsinzwe namwe byo bivuze iki koko,wagirango mwarwaye indwara yitwa APR ariko buriya niyo muryamye ntimujya murota APR FC koko,umuntu nukuzajya ababona akababwira ngo mwapfa APR mugakuramo akarenge kuko ndumva yarabahabuye cyane,ntakundi byagenda burya umugabo aratinywa na kera kose byahozeho gusa ikibazo cyanyu nuko mutinya ariko intinyi yanyu mugashaka kuyisigiriza ngo APR barayibira,barayitetesha …… mwe se iyo mwatsinze kuki mutavuga ko babibiye cyangwa iyo APR yatsinzwe kuki mutavuga ko bayibye?yewe muzajye kwa muganga kwivuza iyo ndwara yabateye kwifuza no kugambirira nabi.

Comments are closed.

en_USEnglish