Digiqole ad

Tanzania: Bashyizeho urubuga rwo kuganira n’abayobozi bacyuye igihe

 Tanzania: Bashyizeho urubuga rwo kuganira n’abayobozi bacyuye igihe

Umuhango wo gufungura aha hantu wari uyobowe na Benjamin Mkapa wayoboye Tanzania

Uwahoze ari Perezida wa Tanzania wacyuye igihe, Benjamin Mkapa ni we wafunguye aha hantu hiswe Nyerere Resource Centre (NRC) mu mujyi wa Dar es Salaam, aho niho hazajya hatangirwa ibitekerezo ku bantu bigeze kuyobora iki gihugu.

Umuhango wo gufungura aha hantu wari uyobowe na Benjamin Mkapa wayoboye Tanzania
Umuhango wo gufungura aha hantu wari uyobowe na Benjamin Mkapa wayoboye Tanzania

Iyi ngoro yitiriwe Nyerere, yubatse iruhande rwa Komisiyo ya Siyansi n’Ikoranabuhanga (COSTECH). Aha hantu kandi hazajya hafasha abayobozi bacyuye igihe kuganira n’intiti, abanyeshuri biga muri kaminuza n’abashakashatsi, bakazajya bavuga ku bibazo byugarije igihugu mu bwisanzure badakumiriwe n’amategeko y’abatanga amagambo (protocols).

Issa Shivji, inzobere mu mategeko, nyuma yo gufungura aha hantu yabwiye abanyamakuru ko bakoranye ibiganiro n’abari abayobozi bacyuye igihe bari abari ku rwego rwa Perezida, Abamisitiri, abayoboye ibigo bya Leta, abayoboye ingabo n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abagiye baba abayobozi mu gihe cya Mwalimu Julius Nyerere.

Prof Shivji yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze abenshi hari ibyo bavuga ku buryo ibibazo bimwe na bimwe bikemurwa muri Tanzania, bityo bifuza ko hajyaho urubuga rwo gutanga ibitekerezo.

Prof Shivji ati “Abari abayobozi bashaka kugira icyo bavuga. Bashaka kuvuga ku ruhare bagize no kuganira kuri ejo hazaza h’igihugu.”

Yavuze ko ibi biganiro n’abayobozi bacyuye igihe babikoranye mu rwego rwo gukora amateka ya Mwalimu Julius Nyerere.

Prof Shivji yatangaje ko amateka nyayo ya Nyerere azashyirwa ahagaragara mu bihe biri imbere.

Ku bwe asanga uru rubuga rwashyizweho, ruzafasha gusigasira no kubika neza ibitekerezo bya Mwalimu Nyerere, no kubasha kubigeza ku bakora ubushakashatsi.

Yagize ati “Twatekereje ko ibitekerezo bya Nyerere bitagomba kurambikwa ahantu bikoroswaho uburingiti… Ibitekerezo bigomba kubaho, kandi tuzakomeza kubaho mu bitekerezo bya Mwalimu Nyerere. Inzira imwe twabigeraho ni ukujya impaka zubaka, kungurana ibitekerezo, kubaza no gusesengura.”

Cleopa Msuya, wabaye Minisitiri w’Intebe, yafunguye ibiganiro muri iyo ngoro akaba yaranenze Leta ko idakora ibishoboka ngo igabanye imfashanyo ziva mu mahanga kandi aribyo byari intego mu gihe cyo guhatanira ubwigenge.

The Citizen

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • aka kantu ni keza ese natwe buriya kazakunda nitubitegura!!!!
    Imana izabidufashemo

    • Abacu bibera dizinefu tiranti = 1930

      Igihugu cyacu nicyambere mumiyoborere ntabwo twagendera kuri Tanzaniya

  • Ibyo nibyiza cyane natwe umusaza wacu nazarangiza manda ye rwose ajye atuganiriza
    Kandi Muzehe Wacu Afite Impano yo Gukundwa Nurubyiruko….
    Hasigaye imyaka ibiri Ubundi UmuSasa nawe akereka Isi ko Democracy yatugejeje ARI YO KOKO….Muze Tukwifurije ibihe byiza mumyaka mike usigaje mu nshingano zikomeye Ukora

  • Ibyo nibyiza cyane natwe umusaza wacu nazarangiza manda ye rwose ajye atuganiriza
    Kandi Muzehe Wacu Afite Impano yo Gukundwa Nurubyiruko….
    Hasigaye imyaka ibiri Ubundi UmuSaza nawe akereka Isi ko Democracy yatugejeje ARI YO KOKO….Muze Tukwifurije ibihe byiza mumyaka mike usigaje mu nshingano zikomeye Ukora

  • Iki gitekerezo nikiza kandi ngo ubwenge burarahurwa. Nubwo u Rwanda rwagira umwihariko ariko uzabe umwihariko mubyiza. Urabona ukuntu Mukapa akeye? Niryari natwe tuzagira abayobozi batuyoboye bagumana icyubahiro mugihugu? Abigisha amateka nimuhere aho. Ko ibibazo byose tubihunga tukitwaza abakoloni, mwatubwira kuva kuri Rwabugili, uwaba yarayoboye u Rwanda akavaho neza? Iyo myaka ishize se yatwigishije iki? RPF yakoze byiza byinshi, iki nigikemura izaba itanze amateka meza mu Rwanda. Twizere ko itagwa mumutego wo guhindura itegeko nshinga kuko izaba ikoze amateka itashobora gusubiza inyuma niyo hazaza iki.

    Nidukorere amateka tuzaraga abana bacu, bakazavukira mugihugu cyuzuye amahoro n’umutekano, bigendeye kuri system nziza y’imiyoborere ibizeza ejo hazaza. Nibigire kuri Tanzaniya, Afrika y’epfo, Kenya, Ubushinwa,…..,aho ubona abarangije mandats zabo bibereye muzindi businesses kandi bubashywe n’abanyagihugu. Nibyo twifuriza HE aho kugirango hagire abamushuka ngo agundire ubuyobozi kunyungu zabo bwite bitiranya n’izigihugu.Ntaho ibibazo bitaba, ariko ibyacu Imana ibidufashemo kuko byaraduhahamuye, kandi ubona biri kure yo kubona umuti iyo ubona batwiriza kunkeke za politike zitadufitiye inyungu.

  • Nyerere yarabateguye,none se igihugu nk’u Rwanda cyateguwe na nde? President KAGAME rero nagitegure kuko atleast niwe mfitiye icyizere kugeza uyu munsi.

Comments are closed.

en_USEnglish