Digiqole ad

Mfite ikizere ko uyu mwaka ubukungu bw’Africa buzazamuka – Dr Kaberuka

 Mfite ikizere ko uyu mwaka ubukungu bw’Africa buzazamuka – Dr Kaberuka

Mu ijambo risoza inama yari imaze iminsi ibiri ihuza ba rwiyemezamirimo bakomeye muri Africa “Africa CEO 2015”  yaberaga i Geneva mu Busuwisi,  umuyobozi mukuru wa Banki Nyafrica itsura amajyambere (AfDB) Dr Donald Kaberuka, yatsindagirije ikizere afite ko Africa izatera imbere mu bukungu uyu mwaka n’ubwo yanyuze mu bibazo bikomeye umwaka ushize.

Dr Donald Kaberuka yabwiye abari muri Africa CEO Forum 2015 ko Africa izivana mu bibazo, igatera imbere uyu mwaka
Dr Donald Kaberuka yabwiye abari muri Africa CEO Forum 2015 ko Africa izivana mu bibazo, igatera imbere uyu mwaka

Yagize ati: “ Kuva uyu mwaka wa 2015 watangira, hari ibibazo bigarukwaho cyane bijyanye n’ibibazo bya Politiki n’intambara muri Repubulika ya Centreafrique, muri Sudani y’epfo, ibibazo byijyanye no guta agaciro k’ibikoresho nkenerwa mu nganda(matières premières) n’ibindi byaranze umwaka ushize ariko icyo nabizeza ntashidikanya ni uko mfite ikizere ko tuzabyikuramo neza uyu mwaka.”

Yongeyeho ko icyo ikizere afite uyu munsi kingana n’icyo yahoranye kandi azakomeza kugira  n’ejo hazaza.
Dr Donald Kaberuka w’imyaka 63 yavuze ko n’ubwo umwaka ushize waranzwe n’ibibazo byashegeshe ubukungu bw’Africa urugero nk’icyorezo cya Ebola cyatumye ibihugu byo muri Africa y’Uburengerazuba bizahara mu bukungu, kuri we ngo umwaka wa 2015 utanga ikizere ko ibintu bizagenda neza.

Muri iyi nama ngarukamwaka yiswe Africa CEO 2015, yitabiriwe n’abanyemari batandukanye barimo umwarimu w’ikirangirire mu by’ubukungu Jeremy Rifkin wavuze ko umugabane w’Africa uzaba imbarutso y’iterambere ry’inganda ku rwego rw’Isi muri iki kinyejana.

Umushoramari Issad Rebrab ukuriye ikigo Cévital niwe wahawe igihembo cya rwiyemezamirimo w’indashyikirirwa wa 2014 nk’uko bitangazwa na JeuneAfrique.

Iyi nama yahuje ba Rwiyemezamirimo 800 baturutse mu bihugu 48 by’Africa yabereye i Geneve mu Busuwisi.

Igihugu cya Georgia nicyo cyahembewe kuba icya mbere mu guteza imbere ishoramari mu mwaka washize.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Dr kaberuka uri umusaza

  • Ni bibe se ??

  • Ni bibi se ???

    • ushobora kuba utumva inshoberamahanga.umusaza ni compliment ni ukuvuga ko ari inararibonye, mbese un genie! uzi ibintu

  • Wazimije cyane si na sobanukirwa paragraphe yari ngufi cyane sinumva aho uganisha !!!!

    Merci kandi

  • @munyarwanda cool.ntaribi.you are welcome

  • Uyu musaza tuzamutora muri 2017 kuko mbona yakomeza natwe tukajya mu bihugu bisimbuza abakuru b’ibihugu bikurikije itegekonshinga.

  • Uyu mugabo atange kandidatire ye muri 2017 tumuru inyuma.

  • HE Kagame bibaye ntiyiyamamaze FPR igatanga Dr KABERUKA D. ho umucandide nahita mutora ntazuyaje ,uyu akoranye na HE Kagame bya hafi na hafi batugeza heza peeee
    Bombi barasobanutse sanaaa

  • Uyu mugabo arasobanutse kbs muri 2017 azatuyobore.

  • uyu musaza ni narribonye mu bukungu, Uwiteka akomeze kumurinda

  • Kaberuka we yavuze ko mandats ze zombi zo muli BAD nizirangira, atazasubira muli politique. Yavuze ko bishobotse, yagumana umwuga we wa financier agakorera izindi institutions finacières cyangwa za développements, cyangwa akazashinga banque ye.

Comments are closed.

en_USEnglish