Digiqole ad

Ruhango: Abagabo barasabwa ‘gutanga Care’mu rugo

Ku munsi mpuzamahanga w’abagore mu karere ka Ruhango ku cyumweru tariki ya 8 Werurwe, Umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier yasabye abagabo gufata neza abagore babo bakamenya ‘gutanga care’, hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango arashishikariza abagabo gutanga 'care'.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango arashishikariza abagabo gutanga ‘care’.

Mu murenge wa Mwendo hahuriye abaturage b’akarere ka Ruhango batandukanye baturutse mu mirenge yo hirya no hino mu Karere, aho bifatanyije n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier wasabye abagabo kudakorera urugomo abagore babo maze bagatanga care nk’uko bivugwa mu mvugo z’ubu.

Ati “Ntabwo abagore bazira gukundwa no gukundwakaza, na bo barabikunda, ahubwo ikibazo ni uko batabibona ndabasaba rwose mu Kinyarwanda cyaje ubu baravuga ngo ni ugutanga ‘care’, abagabo bari aha ngaha niba batari bazi iryo jambo baryige.

Yakomeje ahamagarira abagabo bose ko bakwiye kwita no guharanira amahoro mu ngo zabo, biteza imbere ndetse bakemura burundu ikibazo cy’amakimbirane mu ngo zabo

Yagize ati: “Abagabo mwese muhere uyu munsi ku wa 8 Werurwe mutanga ingero nziza, agatoki ku kandi, muharanira guteza imbere igihugu cyacu.

Abagore bo mu karere ka Ruhango bagaragaje uburyo butandukanye bagiye biteza imbere, aho benshi bemeza ko Leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe yo kwiga, kugira ijambo, guhabwa ubuyobozi n’izindi nshingano bari barabujijwe n’amateka.

Hon. Nyirabagenzi Agnes wari umushyitsi mukuru, yasabye abitabiriye ibirori by’umunsi mpuzamahanga w’abagore ko bose batahiriza umugozi umwe nk’umuryango haharanirwa guteza imbere umuryango nyarwanda.

Yongeye kwibutsa abaturage b’akarere ka Ruhango kuragwa n’isuku, barangwa n’imirire myiza, gutoza abana ikinyabupfura n’umuco nyarwanda, avuga ko ibi byose nibigerwaho aribwo bazaba bagaragaje gukunda igihugu cyababyaye.

Abagore bo mu Ruhango bari bakereye uyu munsi
Abagore bo mu Ruhango bari bakereye uyu munsi
Ku bagore bo mu Ruhango umunsi wabo berekanye ko bajya bakora siporo
Ku bagore bo mu Ruhango umunsi wabo berekanye ko bajya bakora siporo
Abapolisikazi berekanye ko bafite kinini bakora mu gucunga neza umutekano w'abaturage
Abapolisikazi berekanye ko bafite kinini bakora mu gucunga neza umutekano w’abaturage

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango.

3 Comments

  • abagore babe ba mutima w’urugo kandi abagabo nabo babakundwakaze bityo umuryango nyarwanda ukomeze umere neza

  • nibyokoko ntaterambere ryagaragara mungo nta bwumvikane buri mubashakanye

  • nibyo dushyigikiye iterambere mungo

Comments are closed.

en_USEnglish