Digiqole ad

Ibirarane, Rayon na APR zatsikiye Police FC iratsinda

Imikino yabaye none:

Rayon 0 – 0 Isonga
APR FC 0 – 0 AS Kigali
Police fc 2 – 0 Sunrise FC (bya Jacques Tuyisenge)

04 Werurwe 2015 – APR FC ya mbere yakinaga na AS Kigali ya kabiri mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 17 wa Shampionat uyu mukino waberaga i Nyamirambo kuri stade ya Kigali kuri uyu wa gatatu urangiye amakipe aguye miswi 0 – 0. Undi mukino w’ikirarane wahuzaga Rayon Sports yari yakiriye Isonga FC urangira nazo zinganyije 0 – 0.

Umukino wa AS Kigali na APR FC i Nyamirambo
Umukino wa AS Kigali na APR FC i Nyamirambo wari ufunguye kandi unogeye ijisho

APR FC na AS Kigali niwo mukino wari ukomeye none, amakipe yombi atandukanyijwe n’amanota arindwi yakinnye umukino ufunguye cyane urimo gusatirana ndetse usa n’unogeye ijisho hato na hato.

Gusa nta n’imwe yabashije kureba mu izamu ry’indi kugeza umukino urangiye, ibi byatumye umutoza Eric Nshimiyimana wa AS Kigali avuga ko imibare igishoboka ngo nawe akibona muri kurusu (course) yo guhatanira igikombe cya shampionat kuko ngo bigishoboka.

I Muhanga, Rayon Sports ya gatanu yari yakiriye Isonga FC ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo, mu mukino w’ikirarane, gusa iyi kipe y’i Nyanza ntiyabashije kuyivanaho amanota atatu kuko abasore b’iyi kipe y’Isonga batifuza ko ikipe yabo isubira mu kiciro cya kabiri.

Kuri stade ta Kicukiro Police na Sunrise FC y’i Rwamagana ntiwaguye neza abashyitsi kuko Jacques Tuyisenge Kapiteni wa Police FC yatsinze ibitego bibiri wenyine, kimwe kuri Penaliti mu gice cya kabiri.

Urutonde rw’agateganyo ntirwahindutse kuko APR FC yagumye imbere n’amanota 39, igakurikirwa na AS Kigali n’amanota 32, Police FC igataho n’amanota 31, naho Musanze(12), Etincelles(13) na Isonga FC(14) ziri inyuma y’izindi.

APR FC yari yambaye imyenda yanditseho amazina y'ikinyarwanda ya buri mukinnyi
APR FC yari yambaye imyenda yanditseho amazina y’ikinyarwanda ya buri mukinnyi
Akiri Mabula Jean Pierre wa kapiteni wa AS Kigali (wunamye) arwanira umupira na Andrew Buteera wa APR FC
Akiri Mabula Jean Pierre wa kapiteni wa AS Kigali (wunamye) arwanira umupira na Andrew Buteera wa APR FC
Umutoza Eric Nshimiyimana avuga ko bigishoboka ko nawe igikombe yacyegukana, aha agiye gusimbuza hinjiramo Isaie Songa
Umutoza Eric Nshimiyimana avuga ko bigishoboka ko nawe igikombe yacyegukana, aha agiye gusimbuza hinjiramo Isaie Songa
Umupira wari ufunguye ku mpande zombi
Umupira wari ufunguye ku mpande zombi
Umunyezamu Kwizera Olivier wa APR FC uyu munsi yagaragaje ubuhanga avanamo imwe mu mipira ikomeye ya AS Kigali
Umunyezamu Kwizera Olivier wa APR FC uyu munsi yagaragaje ubuhanga avanamo imwe mu mipira ikomeye ya AS Kigali

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Murabaduteje kabisa! mwibukeko n,ubwo nta gikombe cya championat tukirwanira twari tugikeney,umwanya wa kabiri tukazasohoka.nonese kuburir,amanota kw,isonga ariy,abandi bahahiraho murabona bitatuguye nabi?ubuse tuzikur,irusizi?

    • ahubwo mwitonde kuko muzapfira i RUSIZI peeee,abantu munaniwe n’ ISONGA
      muzikura imbere ya ESPOIR imbere yabafana bayo?

  • Rayon sport byarayiyobeye, ibintu isigaye ibamo bizwi n’abayobozi bayo!!!

  • ariko ko numvise ngo isonga ntizagaruka muri championat season itaha ubwo iba ikora iki muriyi?
    gutesha abandi amahirwe gusa…ferwafa rwose murandakaza

  • Ko berekanye amafoto y’umukino umwe?

Comments are closed.

en_USEnglish