Abouba na Makezi basinye muri Gor Mahia baguzwe 37 000U$
16 Mutarama 2015 – Karim Nizigiyimana bita Makenzi na Abouba Sibomana, ba myugariro babiri bari ab’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatanu basinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukina mu ikipe ya Gor Mahia muri Kenya baguzwe bombi 37 000USD nk’uko byemezwa n’ikipe ya Rayon Sports yamaze no kubaha inzandiko zo kubarekura.
Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yemeje aya makuru ko koko aba bakinnyi bamaze kumvikana no gusinya muri Gor Mahia.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2014 aba basore bombi bagiye muri Kenya kumvikana na Gor Mahia bagaruka mu Rwanda kuvugana n’ikipe yabo aho bari bemeje ko nta gihindutse muri uku kwezi kwa mbere bazajya gukina muri Gor Mahia.
Ari muri Kenya, Karim Nizigiyimana yabwiye Umuseke ko we na mugenzi we basinye amasezerano y’imyaka ibiri ku madollari y’Amerika ibihumbi 18 500$ buri umwe.
Makenzi avuga ko ku mezi atandatu bari basigaranye ku masezerano bafitanye na Rayon Sports yatumye kuri ayo madollari buri umwe yishyura iyi kipe y’i Nyanza ibihumbi bine (4000USD) yo kugura icyo gihe cyari gisigaye ku masezerano.
Abouba Sibomana w’imyaka 25 umaze imyaka itanu muri Rayon akina ku ruhande rw’ibumoso naho Karim Nizigiyimana nawe w’imyaka 25 agakina ku ruhande rw’iburyo, bari inkingi zikomeye muri iyi kipe ya Rayon Sports muri iyi myaka ine ishize.
Nizigiyimana ukomoka i Burundi yaciye mu makipe ya APR FC, Kiyovu Sports na Vita Club yo muri Congo mbere yo kuza muri Rayon Sports mu 2010.
Makenzi yabwiye Umuseke ko mu masezerano yari afitanye na Rayon Sports harimo ingingo imwemerera kuvugana n’ikipe imushaka maze akaba ari we ubwe wumvikana na Rayon Sports .
Aime Emmanuel Niyomusabye umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko ikijyanye n’amafaranga baguzwe kimeze uko abakinnyi babibwiye Umuseke.
Avuga ko Gor Mahia, ikipe bakunze kwita K’Ogalo, yubahirije amasezerano yari yumvikanyeho n’abakinnyi kandi bombi nabo bari bafite ubushake bwo kujya gukina muri Kenya bityo Rayon itari kubabuza.
Gor Mahia iherutse gusinyisha Dirkir Glay myugariro wo hagati wavuye mu ikipe ya Thika United, undi ni Jerry Santos ukina hagati mu kibuga mu bakina bugarira wahoze akinira ikipe ya KF Tirana yo muri Albania, Gor Mahia ikaba yaramuguze 35 000$. Baguze kandi Taofiq Zachary w’imyaka 20 rutahizamu ukomoka muri Ghana bavanye mu ikipe ya Al Shaab yo muri United Arab Emirates. Aba bose ngo bakaba bagomba gufasha iyi kipe kwisubiza igikombe cya Shampionat igiye gutangira nanone muri Kenya.
Mu mwaka ushize Gor Mahia y’ i Nairobi yegukanye igikombe cya Shampionat cya 14 umuhigo muri Kenya, ikaba ari kipe ifatwa nk’ikomeye kurisha izindi muri Kenya.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Naho Rayon yananiwe kwishyura Raoul S. $18,000 yonyine. Ni akumirp!!!!!
Rayon Sport mu gihe igitekereza ku mazina ,mu gihe itamenya ko nta bushobozi ifite imenye ko igeze mu bihe bya nyuma ….Kandi Rayon ndayanga
wamaze uzayitwara iki se keretse kuyibibona ukimena imitsi yo mu bwonko
Ariko abantu mujya musensetsa wagiye ureba ibyawe wa….. nako reka nkureke wayanga se ngo uyikoreho iki?
SHA RUTO RAYON NAYO IRAKWANGA GASW………..NYOKO
ntugatukane wa AKAGA we! bibi
kwangana nibibi nawe
Comments are closed.