Gicumbi: Batwitse ibiyobyabwenge n’ibiti bya Kabaruka bihagaze miliyoni 242
Ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga zisindisha cyane, kanyanga na chief warragi zitemewe mu Rwanda, urumogi ndetse n’ibiti bya kabaruka abandi bitea imishikiri bifite agaciro ka miliyoni zirenga 242 byatwikiwe mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa gatanu tariki 10 Ukwakira.
Ibi byatwitswe birimo toni 20 z’ibiti bya kabaruka byafashwe bashaka kubijyana mu mahanga ndetse n’ibi biyobyabwenge byinshi byinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi biyobyabwenge byangijwe mu masaha amwe y’ubwo mu nteko ishinga amategeko i Kigali hari inama nyunguranabitekerezo yanarebaga ku ikumirwa ry’ibiyobyabwenge biba ahanini bizanirwa urubyiruko ngo rubifate byangize ubuzima bwabo.
Ubwo i Byumba bakoraga iki gikorwa, inzego zitandukanye z’ubuyobozi na Polisi bari hano batanze ubutumwa ku rubyiruko rwari rwaje kureba iki gikorwa, ko ibiyobyabwenge nta kindi ababizana baba bagamije uretse kwica urubyiruko mu mutwe no kubangiriza ubuzima, kandi babiguze amafaranga yabo.
Christine Hitimana Umushinjacyaha muri parike nkuru mu karere ka Gicumbi we yagize ati “itegeko rihana abakora ibyaha nk’ibi rihera ku gifungo cy’umwaka kugeza kuri itanu, ndetse amande ahera ku bihumbi bitanu kugeza kuri miliyoni bivuge ko nta mpamvu yo kwishora mu mirimo itera ingaruka mbi kandi nyinshi ku miryango y’abanyarwanda.”
Mu kiganiro cyaberaga mu nteko ishinga amategeko uyu munsi, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko ibihano bimwe na bimwe biteganywa n’itegeko ku byaha nk’ibi byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu ari bito ugereranyije n’ingaruka mbi cyane bigira ku gihugu.
Urubyiruko rwinshi rwari rwaje kureba uko batwika ibi biyobyabwenge n’ibiti by’imishikiri, bamwe muri bo babwiye umunyamakuru w’Umuseke i Gicumbi ko bamaze gusobanukirwa n’ibibi by’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi n’inzoga zica cyane.
Umwe muri witwa Ndamage ati “ Ubu dushishikajwe no kwiyigira imyuga tukibeshaho kuko twamaze kumenya ko ibiyobyabwenge ntacyo byazatugezaho uretse kukwerekeza mu buroko.”
Akarere ka Gicumbi karangwamo cyane inzo za kanyanga n’izindi zikorerwa mu gihugu gituranyi cya Uganda ari naho zinjira zivuye, mu buryo butemewe.
Hari abitwa abarembetsi bakora ibijyanye no kwinjiza izi nzoga mu buryo bwa magendu mu rukerera, Polisi ivuga ko benshi muri aba bafashwe bagahugurirwa mu bigo ngororamuco.
Inzego z’umutekano zigaragaza nazo ko zahagurukiye kurwanya ibi biyobyabwenge bizanirwa urubyiruko.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/ Gicumbi
6 Comments
Ibiyobyabwenge nibitwikwe ariko iyo mishikiri ikwiriye kubyazwa umusaruro. Biratangaje kumva ko itwikwa kandi ari imari ishyushye abazi business
bakuramo agatubutse
Ahaaa
turwanye ibiyobyabwenge kuko bitwicira ubuzima kandi cyane mu rubyiruko akaba ariho byibanze maze nitubirwanya urebe ngo banyarwanda turabaho neza
Ibi biti bya kabaruka/mushikiri aho kubitwika bagiye bagiye babiteza cyamunara amafaranga avuyemo bakayafashisha imfubyi nabapfakazi cyangwa akajya mu isanduku ya leta.
Ese ni bafata forode ya zahabu nayo bazayitwika ?
ibi bintu bikwiye kwigwaho aho kugirango umutungo wigihugu ujye upfushwa ubusa.
Bitihi se, kabaruka/mushikiri bibe bimwe mu bintu byoherezwa mu mahanga mu buryo buzwi nabwo buzana amafaranga ya amadevise nayo arakenewe. bivuka ko hari company yagombye guhabwa uburenganzira/license bwo kohereza mu mahanga kabarukamishikiri .
KABARUKA NI IMARI KWELI MUGE GOVT IZAKORE UBUSHAKASHATSI BAMENYE IBIVAMO NATWE TUBIBYAZE UMUSARURO
Narabivuze ndanabisubiramo:njye mbona umuti kuri biriya biti atari ukubitwika igihe bifashwe.Njye mbona Ministère ishinzwe iby’ibihingwa ngengabukungu yakagombye gushaka impuguke zitubura biriya biti, bigahingwa nk’uko duhinga Kawa cg icyayi bikajya bigemurwa mu mahanga nk’ibihingwa ngengabukungu bizwi,abafite uburyo bakabihinga bikagemurwa uwabihinze akunguka n’igihugu kikunguka.Naho ubundi niba koko ari imari bimeze nk’uko bivugwa,ndabarahiye ntawariye kuri iryo faranga uzareka kubirimbura.
Comments are closed.