Digiqole ad

Kantengwa mu rukiko yarezwe guhombya Leta miliyari na miliyoni 700

Angelique  Kantengwa wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo kuri uyu wa 24 Nzeli 2014. Ubushinjacyaha bwamureze guhombya Leta akayabo ka miliyari na miliyoni zisaga 600 ndetse no gutanga ibya Leta ku buntu.

Angelique Kantengwa wahoze ari umuyobozi mukuru wa RSSB
Angelique Kantengwa wahoze ari umuyobozi mukuru wa RSSB

Ubushinjacyaha bwavuze ko imirimo yo gukora igishushanyombonera cy’ahazubakwa amazu ya RSSB i Gacuriro yagombaga gukorwa na sosiyete imwe, ariko Kantengwa ayiha sosiyete eshatu kandi buri imwe irishyurwa.

Kantengwa yatawe muri yombi tariki 12 Nzeli 2014.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubwo Kantengwa yabaga umuyobozi wa RSSB yasanze kompani yitwa Caisse Consultant yakoraga igishushanyombonera cy’Umudugudu wa Gacuriro imaze guhabwa amafaranga miliyoni 696, hasigaye 10%, atesha agaciro imirimo yari imaze gukorwa na Caisse Consultant, isoko ariha kampani yitwa Synergy ku mafaranga agera kuri miliyoni 924.

Iyo kampani ya Synergy ariko nayo ngo ntiyatinze kwamburwa iryo soko, imirimo ihabwa indi kampani yitwa Studio Four nayo bapatana amafaranga agera kuri miliyoni 617 nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru w’IzubaRirashe wari mu rukiko.

Izi kampani zose zakoraga imirimo imwe nk’uko umuhanga wakurikiranaga ibi bikorwa yabitanzemo ubuhamya.

Mu rukiko Kantengwa nawe yemeye ko izo kampani zose zakoraga imirimo imwe, ariko ko imirimo yagiye yakwa kampani imwe igahabwa indi kuko ibikorwa bitakorwaga neza nk’uko abyifuza.

Kantengwa wunganirwaga n’abanyamategeko babiri yavuze kandi ko uko ibintu byose byakorwaga byabanzaga kuganirwa mu nama y’ubuyobozi ya RSSB. Asaba kandi kurekurwa akaburana ari hanze kuko aho afungiye hadakwiriye kubera uburwayi bw’umugongo afite.

Kantengwa yavuze ko Case consultants ijya kwamburwa iyi mirimo, yabanje kunengwa na RSSB, imirimo ihabwa Synergy nayo biza kugenda gutyo [inengwa na RSSB], imirimo birangira ihawe kampani ya Studio Four ari yo yabashije gukora imirimo yayo uko bikwiye.

Ubushinjacyaha buyobowe na Ndibwami Rugambwa bwavuze kandi ko Kantengwa yatanze ibya Leta ku buntu, aho yahaye ibihumbi 30 by’Amadolari ya Amerika umuyobozi wa UDL akayamuha nk’ishimwe.

Mu kwisobanura kuri iyi ngingo, Kantengwa yavuze ko uyu mukozi iyo baramuka bamwirukanye bari kumwishyura ibihumbi 180 by’Amadorali y’Amerika, bityo akaba yaramuhaye ibyo bihumbi 30 by’Amadolari mu rwego rwo kwirinda kugusha Leta mu gihombo.
Me. Rwihandagaza Richard wunganira Kantengwa mu mategeko yavuze ko Kantengwa arengana kuko ibyo yakoraga byose yabaga yabanje kubiganiriza inama y’Ubuyobozi ya RSSB n’ubwo bose barimo ‘kubyigurutsa’.
Kantengwa ndetse n’abamwunganira basabye ko afungurwa akazajya yitaba ubutabera adafunze kuko n’abo bakoranaga bari hanze.
Isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rya Kantengwa riteganijwe ku munsi w’ejo saa kumi n’igice z’umugoroba.

 

 UM– USEKE.RW

22 Comments

  • guhombya umutungo wa leta ntibyemewe, niyo mpamvu aba babikora bagomba kubiryozwa kandi bikabera n’abandi baba bashaka kuzabikora urugero kuko iyo umuntu aguhaye akazi ugomba kugakoa neza byakunanira ukakavaho abandi bakagafata kandi babishoboye

  • eeehhhh!!! mbega amafaranga we!!! ayo yose koko? sha akwiye kuyagarura kuko niwe utuma igihugu kidatera imbere ayo mafaranga yanyereje uzi umubare wibikorwa remezo yakora? uzi umubare wabaturage wava mu bukene? ehe! ndumiwe rwose

  • Bernard madoff a la rwandaise non!

  • Nyagasani weee!!!mbega ano ma fr ibigonderabuzima byari kuvamo!mbega amazu y’imfubyi n’abapfakazi yari kuvamo!mbega amashuri yari kubakwamo!mbegega imiyoboro y’amazi yari kugezwa ku baturage!!N ‘abandi mukomerezeho

  • Hanyuma se Synergy nayo yambuwe isoko imaze kwishyurwa?

  • ayo n’amafanga yabaturage batanga biteganyiriza izabukuru. akwiriye gucungwa neza

  • ayo n’amafanga yabaturage batanga biteganyiriza izabukuru. akwiriye gucungwa neza

  • Urambonera di???!!! Turarwana no kwishura inguzi abakurambere bigujije abanyamahanga nokubaka igihugu cyacu, kantengwa nawe ati nkikoreshereza amafranga uko niboneye, ako ubwo yaba azi abanyarwanda barikwicwa ninzara????? Agomba kuyishura rwose! Ntamikino muriki kinyejana!

  • ko we batamutera ipingu se ?

  • Hari icyo ntumva, none se mumasezerano, ntangingo nimwe yarangeraga RSSB nibura ivuga ko ukoze nabi imilimo bikagaragazwa na mission de controle cg de surveillance ahagarikwa kandi akanasubiza amafaranga amaze guhabwa na cyane ko bene ariya masoko aba afite ubwishingizi.

    Ikindi, abagize inama y’ubutegetsi, umwe cyangwa bafatanije, baryozwa amakosa bakoze igihe bari kuri uwo mwanya. None se UYU MADAMU niwe wafataga icyemezo wenyine ko mbona ariwe baziritse gusa.

    MUDUSOBANURIRE BANYAMAKURU;

  • abibye bose bahanwe mu mishinga ya Leta, uturere twa mbere 106, amakomine, bose bafatwe kandi bahanwe turambiwe gusora abandi birira erega n’imfashanyo zihabwa abanyarwanda ntabwo ari iz’abategetsi ibyo bibe umuco nyarwanda dutinye kandi twubahe iby’abandi twaryozwa. TURASABA UMUVUNYI MUKURU KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU KUGARUZA IBYA RUBANDA BUR– USE ZISUBIREHO KURI BOSE, IMPOZAMARIRA KU BASIRIKARE BAGUYE KU RUGAMBA ZITANGWE AMAVURIRO ABONE IBIKORESHO BIHAGIJE, UMUSHAHARA WA MWALIMU, UMUSIRIKARE, UMUGANGA, UMUPOLISI WONGERWE KANDI ABO HEJURU NABO IMISHAHARA YABO IGABANUKEHO 30% KUGIRA NGO TUGIRE AYO DUSAGURA. ABANA BOSE BIGE KU BUNTU, NDETSE BAVURIRWE UBUNTU KANDI ABABYEYI BAVURWE KU BUNTU KUGEZA UMWANA AGEZE KU MYAKA 5.

  • Ariko njye simpanya ko ari Kantengwa Nyirabayazana, raporo zaba techniciens, mission de controle, surveillance nizo zabanje kurebwa, kuko nawe yafataga icyemezo ahereye kuri raporo zabo. Ibyo si ubwa mbere babikora na mbere ikiri CSR ibyo bintu byo kwamburwa amasoko agahabwa abandi barabikoraga. Kukibo batabakurikirana, wenda baranamubeshyaga.

  • bari, bategarugori ntimugakoze isoni umukuru w’igihugu ,nukuntu abayatugiriye icyizere.mbega . biragayitse.

  • Bigaragara ko Arengana peeee! Kuko abanyarwanda aho tujyze dusenge Imana umuntu asigaye agaragazwaho ikosa na L’etat tukamutera amabuye twese ! Ubwose l’etat ibonye kantengwa ko ariwe ufata ibyemezo wenyine ? Kuki bitamvuzwe mbere ? Ikibazo cyapolique kibyihishe inyuma banyarwanda ntacyo muzi !! Kuki c aba FARG bataritaba? RDB?RDF? MINUCOM ? Bose ntibatubeshye ngo software zaribeshye ko ntawijyez yitaba urukiko? Musengere igihugu cyacu gusa mbasabye kwirinda gusakuza mesenge buhora mudatabwa muriyombi

  • Kotwese tuziko amafranga ya RSSB bayabohoje bayayorera muri Crystal Aventures ya RPF kuki mukomeza kutubeshya? Ayomafaranga kandi nayubwiteganyirize bwabakozi.Ngayo nguko.Uyu mutegarugori babimukubiseho rero none namwe sinakubwira.

    • ariko nkawe koo kuza nta gihamy ifatika gusa ngo nuko wumva ushaka kuvuga ukavuga ibintu utahagararaho utabonera nibimenyetso muziko ibi babyita defamation cg guharabika (libel) kandi nabyo bihanirwa namategeko , twajya tumenya kuvuga ibintu dufitiye nibimenyetso , uyu mugore hari ibyo ashinzwe bifitanye isano nakazi yakoze , igihe cye cyo kwiregura kizaza ashobora gutsinda cg agatsindwa na aho ubutabera nawe , ukaza ni bihuha byuzuye ubuswa , kwifata ugashinja abanttu cg societe cg iushyaka ibintu utahagarara utanaboneyra nibimenyetso buretse no kuba ari icyaha ariko ni ni ubuswa butakaranze umuntu wizi(mvuze ko wize kuko wabashije gusoma iyi nkuru ukagira icyo uyivugaho) ni ubuswa bukomeye cyane

      • Igihe tuzagirira abanyamakuru bakorumwuga wa investigations byose bishobora kuzajya hanze.nako turabafite usibyeko dossier nkiyo yaguhitana.

    • Ahubwo uzahindure izina, aho kwiyita Gashengero, wiyite Gashyanutsi, Gashyushyamitwe niyo agukwiriye. Kantengwa wenyine ariyemerera ko ayo mafaranga yayatanze koko, ikibazo aho kiri ni uko we avuga ko yayatanze mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe ubushinjacyaha bwo yayatanze mu buryo butemewe n’amategeko. None wowe urarocangwa gusa.

  • ahaaaaa biratangaje koko ngo wihutire kumva ariko utinde kuvuga!!!!!! Mana tabara urwanda rwa,abanyarwanda.

  • Jye ubwo biracyancanga da!

  • rwose ni byiza abanyereza umutungo wareta,abateza reta igihombo ni bafatwe kandi bishyure umutungo wa reta bahombeje.N’ibigo by’amashuri bizagenzurwe kuko duke nabo bahabwa ntibadukoresha ibyo yagenewe abayobozi bishyirira mumifuka.

  • @Nzaramba,ntanarimwe ujya wibaza impamvu abantubose bahitabemeribyaha baregwa hano mu Rwanda?

Comments are closed.

en_USEnglish