Digiqole ad

Urubyiruko mu cyaro: ngo inzira zo kwiteza imbere zifunze

* Kubona igishoro ntibyoroshye

* Umugabane ababyeyi baduha ntacyo watumarira kubera ubwinshi bw’abana tuvukana

* Uwageze ku kazi ntaba akikavuyeho

* Udafite kivugira ntiwabona akazi

* Amabanki ntatwizera

Izo ngo ni zimwe mu mbogamizi za mbere urubyiruko rwo mu cyaro rugaragaza nk’imbogamizi yo kwiteze imbere nk’uko bitangazwa na bamwe mu rubyiruko rwo mu cyaro rwaganiriye n’Umuseke ahatandukanye mu gihugu. Bavuga ko inzira zibaganisha ku iterambere zisa n’izifunze.

Urubyiruko mu cyaro hari urwirirwa nta kazi rufite ku dusantire, aba ni ab'i Nairobi mu kagari ka Rwimishinya, mu murenge wa Rukara, ho mu karere ka Kayonzajpg
Urubyiruko mu cyaro imirimo yo kwiteza imbere ngo ntibayibona, aha ni Rwimishinya, mu murenge wa Rukara, ho mu karere ka Kayonzajpg

Kwihangira imirimo, guhanga udushya, kwibumbira mu makoperative ni bimwe mu bikunze gukangurirwa urubyiruko kugira ngo rubashe kwiteza imbere runateze imbere igihugu.

Ibi ariko ngo ntibyoroheye bamwe mu rubyiruko rwo mu cyaro, bavuga ko bigoye gushyira mu bikorwa izi nama zo kwihangira imirimo bahabwa n’inzego za Leta zishinzwe urubyiruko.

Muyango Leonard, umusore w’imyaka 26 atuye mu kagari ka Rwimishinya, umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko mu gace atuyemo we n’urungano rwe abona bafite inyota yo kwiteza imbere ariko kubigeraho bikababera ingorabahizi.

Yagize ati “Erega ntawanga ibyiza arabibura, ikibazo ni ukubigeraho, nkeka ko kwihangira umurimo ari inyungu z’uwabikoze, ariko se mu gihe udafite ubushobozi bwo kubitangira wabigenza ute, inzira zose wacamo uharanira kubigeraho zirafunze.”

Ku kwishyira hamwe bakajya mu ma koperative, Muyango avuga ko ari igitekerezo cyiza ariko aho atuye bitoroshye kuko amafaranga yakwa umunyamuryango mushya ushaka kwinjira muri koperative ari menshi.

Avuga ko hari umubare munini w’urubyiruko wabuze koperative ujyamo kandi bakabona gushinga koperative nshya na byo bitoroshye ndetse bikaba byazabafata igihe kinini kugira ngo bagire aho bagera.

Mfurayabasenga Jean Paul utuye mu murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo we atangaza ko uretse kuba urubyiruko rutorohewe no kubona igishoro, n’amabanki atajya abizera ngo abahe inguzanyo.

Yagize ati “Imbogamizi urubyiruko dufite zo ni nyinshi, n’iyo ugerageje kwaka inguzanyo muri banki wari usanzwe uzigamamo ntibashobora kuyiguha kubera kutakwizera kuko nta ngwate dufite.”

Mfurayabasenga atangaza ko muri iki gihe imishinga myinshi y’urubyiruko isenyuka ikiri mu itangira kuko abenshi ibyo bakora haba hari abandi babimazemo iminsi. Akavuga ko bigoye cyane gutangira ikintu gishya nta bushobozi ufite bwo gutangira.

Ababyeyi baratungwa agatoki

Mu muco nyarwanda bizwi ko ababyeyi aribo baha umusingi w’ubuzima ababakomokaho binyujijwe mu migabane n’imirage (Kuraga) babagenera

Hambere kubyara abana benshi byari ishema n’umugisha mu Rwanda ariko kubera ubuzima bwa none ubu na Leta isaba abantu kubyara bacye bashoboye kurera no kwitaho

Mu miryango myinshi mu cyaro ariko haracyagaragara umubare munini w’abana ku buryo bigora imiryango kugira icyo imarira abana babo benshi babyaye mu kubagabanya ibyo batunze ngo nabo batangire biteze imbere.

Abdu Patience utuye mu kagari ka Nyundo, mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu mu Majyaruguru avuga ko iminani (umurage) ababyeyi basigaye batanga, ku bagize amahirwe yo kuwubona, ari mito kandi udahagije kubera ubwinshi bw’abana.

Yagize ati “Uko imyaka ishira ni ko umunani ugenda ugabanuka, ababyeyi bacu batugabagabanya iminani nabo baba bararazwe n’ababyeyi babo kandi ababyeyi bo hambere banabyaraga abana benshi ku buryo imirage ubu baduhaye ntacyo yatumarira mu kwiteza imbere.”

Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana we asaba urubyiruko kugaruka ku muco wo kwizigamira kugira ngo babashe kwiteza imbere banateze imbere igihugu cyabo.

Ari mu karere ka Rubavu ubwo Minisiteri ayobora yari iri mu gikorwa cy’ubukangurambaga muri aka karere ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Umuco wo kwizigama waranze urubyiruko rwo hambere, ariko ab’ubu basa nk’abawibagiwe, birakwiye rero ko urubyiruko mwongera kubura uyu muco kuko ushobora kutubera umusemburo w’urugamba turimo rwo kugera ku iterambere rizagirwamo uruhare namwe nk’urubyiruko.”

Urubyiruko rukomeje gukangurirwa gukora amasaha menshi no kunoza ibyo bakora kuko aribo mbaraga z’igihugu ndetse akaba aribo bagize umubare munini w’abanyarwanda (70%).

Leta yashyizeho ikigega cy’ingwate BDF cyo kwishingira imishinga y’urubyiruko rushaka inguzanyo muri banki ku kigero cya 75% by’amafaranga y’umushinga. Hari kandi Inama y’igihugu y’urubyiruko ifasha mu bujyanama, ubuvugizi, guhugura no gufasha imishinga y’urubyiruko hagamijwe kuruteza imbere.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ntago nemeranya nabo rwose , kuko buriya kintu kibi cyambere ni ukwifunga mumutwe ikindi kandi ukumvako hari ibintu bitakugenewe cg warenze utakora cg utashobora gukora, ikintu kandi abenshi banirwa no kugerageza aho kugerageza bakananirwa , ngiki ikibazo gifite nurubyiruko rwinshi rwacu

  • nanjye sinemeranya nurwo rubyiruko ko inzira zokwiteza imbere zifunze, ahubwo rumbabarire gukoresha iyimvugo”nirwo rugifunze mumutwe! ibi ndabivuga mbikuye kukuba kugeza ubu amashyirahamwe yurubyiruko mubyaro akirimake kandi hari inkunga leta nindi miryango itegamiye kuri leta yaruteguriye iri muma bank ipfa ubusa? usibye nibyo kandi ” abishyize hamwe ntakibananira, njye ndabaha urugera rwishyirahamwe ryabana bahoze mumuhandi bomumurwenge wa kacyiru aho nyuma yokuva i wawa ubu bafite ibikorwa byintangarugero mumnurenge kandi ntawabibabwirije uretse kumvako ibyo barimo ntakamaro byari bibafitiye usibye kubasubiza inyuma. njye ndababara cyane iyo ndi gutembera mubyara ugasanga anaba babasore ninkumi baraho bakirana cyangwa se bakina itarita kandi ari mumasaha yakazi, nyuma yibyo wareba mumirima iri aho hafi yaho bakorera iyomirimo yimburamukoro, ugasanga ni abakecuru nabasaza bari kuyihing? birababaje leta nishyireho ingamba zihamye zogukangurira urubyiruko gukunda nokwihangira umurimo, bitari ibyo ntaho twaba tugana .

  • ndabona birirwa biyicaye kumbaraza , bifashe mumifuka yamapantaro abandi bishyingikirije udukoni buriya baraza gushaka kurya?yewe ntibazi icyerekezo ABANYARWANDA TWIHAYE ariko abayobozi bibanze baho nabo babazwe kubona abaturage bashinzwe biyiririrwa bahagaze kumihanda nokudu centers akazi sakukwezi bashoke ibishanga imboga nibindi birakenewe

  • Mwe muvuga ko uru rubyiruko rufunze mu mutwe, murashaka kwemeza ko abashomeri bose bari muri iki gihugu bafunze mu mutwe?

    Ni bangahe muzi bafite ubwenge, ubushake n’imbaraga byo gukora ariko batagira igishoro? Ese mwe nib ana Bank zarabagurije mwanyuze mu zihe nzira?

    Ngo ntawanga ibyiza arabibura, ntibavuze ibi byose basetse, kandi si uko banze gutera imbere nka mwe mwese, niba mutibeshyera.

    Amahoro

Comments are closed.

en_USEnglish