Digiqole ad

Rayon Sports itsinze umukino wayo wa mbere muri CECAFA2014

10 Kanama 2014 – Kuri iki cyumweru nijoro, Kambale Salita Gentil niwe uhaye intsinzi ikipe ya Rayon Sports ku bitego bibiri yatsinze kuri kimwe cy’ikipe ya Adama City yo muri Ethiopia mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri

Umukino ugitangira Adama yayoboye umukino nk’iminota 10 isatira cyane. Nyuma y’iminota 15 Rayon Sports ifata umukino irawuyobora, muri iki gice cya mbere Rayon Sports yakubise imipira ibiri ku giti cy’izamu, gusa igice cya mbere kirangira ari 0 – 0.

Mu gice cya kabiri umutoza Jean Francois Luscuito wa Rayon yinjijemo Kambale Salita Gentil avanyemo Uwambajimana Leon (bita Kawunga) ndetse haninjirmao Sekle Yao Zeco bavanye muri Togo.

Adama City yagaragaje guhererekanya neza cyane umupira ariko ntigere kenshi imbere y’izamu rya Rayon Sports, iyi kipe y’i Nyanza yo yahererekanyaga yihuta igana ku izamu.

Ku munota wa 57 kuri corner yari itewe na Nizigiyimana Karim Kambale Salita Gentil (wiswe kandi Pappy Kamanzi) yarekuye ishoti igitego cya mbere kiba kirabonetse.

Ntibyatinze cyane kuko ku munota wa 78 Salita yongeye kubona igitego cya kabiri ateresheje umutwe kuri ‘centré’ yari itewe na Nizigiyimana Karim bita Makenzi.

Ku munota wa 90 mbere y’uko umukino utangira, ikipe ya Adama City yabonye igitego cyatsinzwe na Debeshy ku burangare bw’ab’inyuma ba Rayon umukino urangira ari 2 – 1.

Ni umukino wa mbere mu itsinda A Rayon Sports itsinze nyuma yo kunganya (0 – 0) na Azam FC ku mukino wa ubanza muri iri tsinda kuwa gatanu ubwo iri rushanwa ryatangiraga.

Azam kuri iki cyumweru yari yabanje gukina na KMKM yo muri Zanzibari iyitsinda 4 – 0, ubu Azam niyo iyoboye iri tsinda igakurikirwa na Rayon Sports ifite nayo amanota ane (4) n’ibitego bibiri izigamye. Atlabara yo muri South Sudan muri iri tsinda nayo ifite inota rimwe iraza ku mwanya wa gatatu nyuma yo kunganya na KMKM ku mukino wa  mbere, KMKM ni iya kane iya gatanu muri iri tsinda ni Adama City yatinzwe ibitego bibiri kuri uyu mukino wa mbere.

Imikino yabaye none

Telecom (Djibouti) 2 – 1  KCCA (Uganda)

KMKM (Zanz) 0 – 4  Azam FC (Tanzania)

Adama city (Ethio) 1 – 2  Rayon Sports (Rwa)

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Adama City yo muri Ethiopia
Adama City yo muri Ethiopia
Adama mu gice cya mbere yabanje guteza igihunga kuri Rayon, Uwambajimana, Ndayisenga, Sibomana na Ndatimana baribaza ukobigiye kugenda
Adama mu gice cya mbere yabanje guteza igihunga kuri Rayon, Uwambajimana, Ndayisenga, Sibomana na Ndatimana baribaza ukobigiye kugenda
Yosi Bertrand utaranyura abafana ba Rayon mu busatirizi
Yosi Bertrand utaranyura abafana ba Rayon mu busatirizi
Fuade ndayisenga waje gutorerwa kuba 'Homme du match'
Fuade ndayisenga waje gutorerwa kuba ‘Homme du match’
Abakinnyi ba Adama bagaragaje kudacika intege no gukomeza gushakisha
Abakinnyi ba Adama bagaragaje kudacika intege no gukomeza gushakisha
Bruce Melody (iburyo) uri guhatanira kwegukana PGGSS IV yari kuri uyu mukino
Bruce Melody (iburyo) uri guhatanira kwegukana PGGSS IV yari kuri uyu mukino
Abasore ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere
Abasore ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere
Abafana bayo nabo mu byishimo
Abafana bayo nabo mu byishimo
Abouba Sibomana ahushije ishoti yerekezaga mu izamu
Abouba Sibomana ahushije ishoti yerekezaga mu izamu
Igitego cya kabiri
Igitego cya kabiri
Kambale baje kwita Kamanzi mu byishimo
Kambale baje kwita Kamanzi mu byishimo
We na bagenzi be barabyinira igitego cya kabiri
We na bagenzi be barabyinira igitego cya kabiri
Ku munota wa 90 nibwo babonye igitego
Ku munota wa 90 nibwo babonye igitego
Fair Play kuri uyu mukino: Umufana wa APR FC mu bafana ba Rayon barahoberaha.
Fair Play kuri uyu mukino: Umufana wa APR FC mu bafana ba Rayon barahoberaha.
Fuad Ndayisenga yisobanura mu rwongereza kuri SuperSport
Fuad Ndayisenga yisobanura mu rwongereza kuri SuperSport
Ndayisenga n'igihembo cy'umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino
Ndayisenga n’igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino

 

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa mbere:

Benadir vs El Merreikh 1.00pm

Gor Mahia vs Atletico 3.00pm

Vital’O vs Police FC 5.00pm

Yose irabera i Nyamirambo

 

Photos/ P Nkurunziza & Plaisir MUZOGEYE

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nuko Kipe yacu. uradushimisha ubuzima bukiyongera. Big up

  • Thanks a lot my team. Nubwo turi kure turagukurikiranira hafi.Keep up guys!

Comments are closed.

en_USEnglish