Digiqole ad

Lee Johnson, umusimbura wa Tardy yerekanywe ku mugaragaro

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Umuseke watangaje ko Lee Johnson ari mu biganiro na FERWAFA ngo asimbure Richard Tardy wari ‘directeur tecnique’ w’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2014 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryerekanye ku mugaragaro uyu Lee Johnson wahawe uriya mwanya.

Lee Johnson yavuze ko azanye mu Rwanda ubunararibonye yavanye muri Chelsea na Christal Palace
Lee Johnson yavuze ko azanye mu Rwanda ubunararibonye yavanye muri Chelsea na Christal Palace

Yerekana ku mugaragaro umuyobozi mushya wa tekiniki mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru,  umuvugizi wa FERWAFA Bony Mugabe yatangarije abanyamakuru ko mu nshingano Lee Johnson yahawe harimo guhugura abatoza, gushakisha impano z’abana bakiri bato ndetse no gutoza amakipe y’igihugu y’abakiri bato harimo n’izakina (Rwanda U17) na Uganda umukino wo ku ishyura i Kigali.

Yagize ati “ Lee tumaze icyumweru tuvugana nawe, icyo tumwifuzaho ni uko azigisha abatoza bacu,agashakisha mu gihugu cyose abana bakiri bato ndetse akanayobora amakipe y’igihugu y’abakiri bato.”

Lee Johnson ni umwongereza wigeze kuba atoza mu makipe y’abana ya Chelsea FC i Londres. Yemeza kandi ko yanatoje mu ikipe ya Christal Palace.

Akazi kamwe na Stephen Constantine

Ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu  Amavubi  umwongereza Philip Constantine yerekwaga itangazamakuru , umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nzamwita De Gaulle nawe yari yavuze ko Constantine kimwe mu byatumye atoranywa mu bandi ndetse n’inshingano yahawe ari uko azajya atanga amahugurwa ku batoza ndetse akanita ku makipe y’igihugu y’abakiri bato; ni ukuvaga abatarengeje imyaka 17 ndetse n’abatarengeje imyaka 20.

Lee Johnson yahawe amasezerano y’imyaka ibiri akora iyi mirimo akazaba y’ungirijwe n’umutoza Aloys Kanamugire, umaze igihe kinini mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Gutandukanya izi nshingano ku batoza bombi ntabwo byabashije kumvikana neza mu muhango wo kwerekena uyu Lee Johnson uyu munsi.

Azafatanya na Aloys Kanamugire umaze igihe kinini mu gutoza abana mu Rwanda
Azafatanya na Aloys Kanamugire umaze igihe kinini mu gutoza abana mu Rwanda

Photos/P NKURUNZIZA/UM– USEKE

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • NDABONA  IGIHE ARI ICYO KWEREKEZA AMASO MU BWONGEREZA!! ESE ABA BO KOKO RUHAGO YO MU RWANDA BAZAYIZAMURA? BAFITE SE SOMETHING MAGIC BAZAKORESHA BAKAREMA ABAKINNYI? REKA TUBITEGE AMASO N`IGIHE.

Comments are closed.

en_USEnglish