Digiqole ad

Ikinyarwanda ntikigomba kuvangwa n’izindi ndimi – Niyomugabo

Ibi byavuzwe na Dr Cyprien Niyomugabo ukuriye inteko y’ururimi n’umuco mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere  taliki ya 11 Werurwe. Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura imyiteguro y’umunsi mpuzamahanga wahariwe indimi gakondo.

Niyomugabo Cyprien yavuze ko Ikinyarwanda ariryo shema ry'ubunyarwanda
Dr Niyomugabo Cyprien yavuze ko Ikinyarwanda ariryo shema ry’ubunyarwanda

Mu gutegura uyu munsi, inteko y’ururimi n’umuco mu Rwanda ifatanyije n’abashinzwe kubungabunga ururimi kavukire mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bateguye ibikorwa bitandukanye bigamije gushishikariza abatuye ibi bihugu kwiyumvamo indimi zabo kavukire ndetse zikababera umuti wo kwikemurira ibibazo basigiwe n’ubukoroni.

Dr Cyprien yikomye bamwe mu Banyarwanda bavanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi z’amahanga ngo kuko bituma umwimerere w’Ikinyarwanda ucika.

Intebe y’inteko y’ururimi n’umuco, Dr Cyprien Niyomugabo asabga kuvanga indimi bikorwa n’abantu bo mu nzego zose harimo n’abayobozi bakuru mu biganiro batanga.

Yasabye Abanyarwanda kuzajya bagaya abayobozi bavanga indimi mu gihe batanga imbwirwaruhame kuko bitiza umurindi abakiri bato wo kuvangavanga indimi.

Dr Niyomugabo Cyprien yasabye Abanyarwanda guteza imbere ururimi rwabo kuko ari imwe mu nkingi z’iterambere n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Yagize ati “ Kuba Abanyarwanda dusangiye amateka yaba ameza cyangwa amabi tukaba tunasangiye ururimi rw’Ikinyarwanda ni ishema ryagombye kutubera kwiyumvamo Ubunyarwanda ndetse tugasangizanya amateka twanyuzemo ndetse tukicyemurira ibibazo binyuze mu rurimi gakondo rwacu.”

Abagize  inteko y’ururimi n’umuco basanga ubufatanye bw’ibihugu bw’Afurika mu gukoresha indimi gakondo ari uburyo bwiza bwo guhangana n’ingaruka z’ubukoloni  kuko bwasize inzangano, ubukene, n’amakimbirane mu Banyafurika.

Mu nsanganyamatsiko mpuzamahanga y’uyu mwaka iragira iti ‘Uruhare rw’indimi kavukire mu kwimakaza ubumwe bw’abatuye isi binyuze mu gusangira ubumenyi’

Uyu mwaka umunsi mpuzamahanga w’indimi gakondo uzizihizwa ku  italiki ya 12, Werurwe 2014 ku rwego rw’Isi, mu Rwanda ho ukazizihizwa ku italiki 14 Werurwe.

Insangayamatsiko ku rwego rw’igihugu ni: “ Ururimi rw’Ikinyarwanda, ishingiro ry’agaciro k’Ubunyarwanda”.

Guhera muri Nyakanga, Inteko y’ururimi n’umuco yongereye imbaraga mu gutuma imikoreshereze y’Ikinyarwanda.

U Rwanda rwatangiye kwifatanya n’amahanga kwizihiza uyu munsi guhera mu mwaka wa 2002.

Abarundi, Abagande nabo bazifatanya n'u Rwanda muri iyi gahunda
Abarundi, Abagande nabo bazifatanya n’u Rwanda muri iyi gahunda
Abaturutse mu bihugu bizaba bigize iyi Komisiyo bari bitabiriye iki kiganiro
Abaturutse mu bihugu bizaba bigize iyi Komisiyo bari bitabiriye iki kiganiro
Cyprien na Pr. Sozinho Francisco Matsinhe umunyamabanga w'agashami gashinzwe gukurikirana imikoreshereze y'indimi nyafurika ACALAN
Cyprien na Pr. Sozinho Francisco Matsinhe umunyamabanga w’agashami gashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’indimi nyafurika ACALAN
Abagize Inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco baganira n'abanyamakuru
Abagize Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco baganira n’abanyamakuru

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibyo ndabishyigikiye rwose.

  • Ese waba ufite amafaranga ukaba wifuza kwiga universite mu mahanga nko mubuhinde twegere tugufashe mwana wacu tugamije kubamenyesha amashuri ya prive akeneye abanyeshuri abiga engineering na business administration yifuza abanyeshuri beshi twegere tuguhe amakuru yose [email protected]

  • Turasaba ko ibyo kubahiriza ururimi rw’ikinyarwanda byatangirira mu bayobozi bakuru b’iki gihugu akaba aribo batanga urugero rwiza. Kuko usanga mu madisikuru yabo bavuga bavangavanga indimi, ibyo bigashobera abaturage.

    Byakabaye byiza ko, mu gihe umuyobozi runaka afite ijambo ageza ku baturarwanda, yarivuga mu kinyarwanda cy’umwimerere gusa, akareka kuvangavanga. Yaba ashaka ko abanyamahanga baryumva, hakabaho ijambo risa naryo ryasemuwe mu rurimi mvamahanga rikagezwa kuri abo banyamahanga.

    Mu biganiro mbwirwaruhame, mu nama, no mu materaniro y’abanyarwanda, abayobozi bajye bakoresha ikinyarwanda kitavangiye mu gihe bumva ko bari kubwira cyangwa kuvugana n’abaturarwanda. Ba Ministers bamwe na bamwe twumva batavuga mu kinyarwanda kandi bari imbere y’abaturage, bari bakwiye kwisubiraho bakajya bavuga mu kinyarwanda. Baramutse batakizi (uretse ko bitangaje) bafata gahunda yo kucyiga, bitaba ibyo bagasezererwa hagashyirwaho abavuga ikinyarwanda kuko ntabwo tubabuze.

  • ariko nti byoroshye mu gihe tugezemo kuko hari ibintu byinshi bidafite inyito mu kinyarwanda nubwo ariko twari dukwiye kugerageza kubungabunga ururimi rwacu

  • Sinanze umuco ariko nanze ubuhezanguni bwabiyise inteko nyarwanda nyamara ari aba politicien bagacurabwenge mubutechnicien bwo kurwanya gahunda nicyerekezo cya leta mwiterambere. Ese da Mwabanyamakuru mwe ko arimwe musobanukiwe ibyindimi mwambwiye ikoranabuhanga ikinyarwanda cyavumbuwe cyangwa iterambere mubukungu. Ese ikinyarwanda kyabayeho gisesengurwa mubinyejana bingahe? Ese ikinyarwanda gihuriyehe nubumenyi ngiro? Nibavugurure umuco naho ururimi bareke turwige nkuko nabo barwize bakarugira intwaro barwanisha yubuhezanguni.

  • Kuba muri intyoza zize ikinyarwanda ntibigomba kubangamira ababagejejeho iterambere. Mureke kwishyira hejuru Imana itazabacisha bugufi nkuko mubimenyereye.

  • Ni bajye bavuga mu kinyarwanda kuko baba babwira abanyarwanda kandi baba baratowe n’abanyarwanda kuvuga rero mu rurimi batumva ndumva byaba atari byo kuko no mu bindi bihugu bavuga indimi z’iwabo zitavanze.tugomba kumva twishimiye ururimi rw’iwacu aho kwishimira indimi z’amahanga izo zo hirya nazo ni nziza ariko zakabaye ziza nyuma y’urwacu kuko kubikora niko guhesha igihugu cyacu agaciro.

  • Njye mbona bakwiga neza uko ururimi rw’ikinyarwanda rwakoreshwa rwonyine. Indimi z’amahanga ni izigabanya ubushobozi n’ubumenyi bw’abantu. Ubushakashatsi bwose burabyerekana.

  • Kazuba, nagirango nkubwire ko ibyo mwita ubushakashatsi mubumenyi nukwibeshya kuko ikinyarwanda kimbitse ntabwo aribwo bumenyi. Ibihugu bivuga indimi nyinshi nibyo byabahembuye mwiterambere mwebwe mwaraheranywe nokumvirizanya mugambanirana.

Comments are closed.

en_USEnglish