Digiqole ad

2015-16: Mu mihigo ikomatanye Leta yahize guhanga imirimo 314 000

 2015-16: Mu mihigo ikomatanye Leta yahize guhanga imirimo 314 000

Ifoto y’urwibutso, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifotoranya n’abayobozi b’uturere twabaye utwambere mu mihigo

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi agaragazaga ibyagezweho mu mihigo y’umwaka wa 2014-15, mu cyumweru gishize, yavuze ko kwesa imihigo byavuye kuri 66,5%  mu mwaka wa 2013-14 bigera kuri 74,8%, avuga ko mu mihigo y’uyu mwaka wa 2015-16 Leta izahanga imirimo mishya 314 000.

Ifoto y'urwibutso, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yifotoranya n'abayobozi b'uturere twabaye utwambere mu mihigo
Ifoto rusange, Perezida Paul Kagame yifotoranya n’abayobozi b’uturere twabaye utwa mbere mu mihigo

Anastase Murekezi avuga incamake y’imihigo uko yeshejwe, yavuze ko Leta yabashije guhanga imirimo 100 000 idashingiye ku buhinzi, amazi meza ngo yagejejwe ku baturage 690 000, amashanyarazi agezwa mu ngo 58 000.

Murekezi yavuze ko Leta yiyemeje ko muri uyu mwaka w’imihigo hazaboneka imirimo 314 000, muri yo igera ku 29 000 ngo izava muri gahunda ya Leta yitwa ‘Hanga Umurimo’.

Yavuze ko hubatswe ibigo nderabuzima 53 kuri 47 byari biteganyijwe, kurenza imihigo byanabaye muri gahunda ya girinka aho inka zatanzwe ari 26 000 mu gihe hari hateganyijwe kuzatangwa inka 25 000.

Minisitiri w’Intebe yabwiye Perezida wa Repubulika ko abaturage bishimiye ubuyobozi ku kigereranyo cya 72% ngo nubwo mu mwaka wabanje byari 70,4%, ngo ntabwo Leta iragera ku rwego rwo gutanga serivisi mu buryo bunogeye abaturage, kuko yahigiye nibura gutanga serivisi abaturage bakishima ku kigereranyo cya 80%.

Yasobanuye ko imihigo y’uyu mwaka izabaho mu buryo bushya, ati “Mu buryo bushya bwo guhiga, imihigo yahujwe n’ingengo y’imari. Imihigo ya buri rwego yavuyeho kuko ari ugusenyera umugozi umwe.”

Muri uyu mwaka wa 2015-16, Leta yahigiye kuzubaka ikaragiro ry’amata rya Mukamira rikarangira, ubuhunikiro bw’imyaka bugera kuri 79 kandi hakazabikwamo umusaruro ungana na t 1000.

Yavuze ko hazubakwa ibigega bibiri byo guhunikamo umusaruro w’ibigori mu karere ka Nyagatare na Bugesera, ndetse ngo hazubakwa ubwanikiro bw’imyaka 209 mu gihugu hose, umusaruro w’ubuhinzi bahigiye ko uzazamukaho 6,5%.

Ingufu zifatika kandi zashyizwe mu kongera imbaraga mu kongera umusaruro uturuka ku itangwa rya serivisi, ndetse no kongera agaciro k’umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta izongera ingufu z’amashanyarazi kugera kuri Megawatt 70, ngo hazongerwa umubare w’abakoresha ingufu za biogaz, kandi yabwiye Perezida ko umubare w’abakoresha gas mu mujyi uzava kuri 15% ukagera kuri 20%.

Ikibazo kitoroshye cy’amazi make mu mujyi wa Kigali na cyo kitaweho mu mihigo y’uyu mwaka wa 2015-16.

Leta yahigiye kuzubaka imiyoboro y’amazi muri Kigali ireshya na km 265. Kubaka uruganda ruyungurra amazi rwa Kanzenze kugera kuri 65%, kurangiza uruganda rw’amazi rwa Nzove II ruzatanga m3 25 000  no kungera ubushobozi bw’uruganda rwa Nzove I bukava kuri m3 25 000 bukagera kuri m3 40 000.

 

Akarere ka Huye kabaye aka mbere mu kwesa imiho mu mwaka ushize wa 2014-15, n’amanota 83%, mu gihe akarere ka Gakenke kaherekeje utundi mu kwesa imihigo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • iyi ni inkuru nziza ku banyarwanda twese muri rusange iyi mirimo niramuke ibonetse izafasha benshi , reka dushimire Leta yacu ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’akazi

  • MIFOTRA ikwiye kujya yifashisha statistics ikerekana abari ku rutonde rw’abasaba akazi Sectors babarirwamo, abakabonye, abatarakabona kugira ngo Leta imenye abo igomba kwitaho!

  • ibisubizo erega bigomba kutuvamo , nkunda leta yacu rwose buri kibazo iba gifitiye umuti kandi twizera neza ko iyi mirimo izaboneka rwese dufatanyije

Comments are closed.

en_USEnglish