Month: <span>February 2012</span>

A.Rudatsimburwa wa CFM ntakiri umufatanyabikorwa wa Rayon

Ku masezerano y’imyaka 7 yari yumvikanyweho hagati ya CFM ihagarariwe na Albert Rudatsimburwa na Rayon Sport, kuri uyu wa mbere yarangijwe nyuma y’umwaka umwe n’amezi abiri. Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo Rayon Sport yumvikanye  na CFM nk’umuatanyabikorwa. Uyu yabafashije mu guhemba abakinnyi imishahara kuzana umutoza Jean Marie Ntagwabira n’abakinnyi b’abarundi ubu bari muri Rayon. www.ruhagyacu.com […]Irambuye

Mexique: Infungwa zahanganiye muri gereza hapfamo 44

Kuri iki cyumweru imfungwa 44 zahitanywe n’imirwano yahanganishije izigera kuri 300 kuri 3000 bafungiye muri gereza iherere mu majyaruguru ya Mexique,mu gace ka Monterrey. Imfungwa zo mu matsinda abiri,akomoka mu duce tutumvikana zarwaniraga kujya mu gice cyiza (icyumba) mu biri muri iyi gereza. Imfungwa zimwe zateye bagenzi babo ubwo bari baryamye ahantu hatandukanye, maze bakoresheje […]Irambuye

Wakira gute kuruka ku rugendo. Dusobanukirwe n’imiti

Kuruka (vomissement)bishobora guterwa n’indwara runaka,ubwivumbure bw’umubiri ,amezi atatu ya mbere y’inda ku mugore, urubuga rwanyu rurashaka gufasha bamwe bafata urugendo bagahura nicyo kibazo. Nubwo twavuze impamvu zose zishobora gutera umuntu kuruka, ariko hari  igihe dufata ingendo ukabona umuvandimwe bimubayeho,burya birashoboka ko uwo muntu yakwitegura agahangana nabyo ntibize afashe imwe mu miti tugiye kubabwira. Iyi miti […]Irambuye

Umunyamerika Timothy Dolan ashobora gusimbura Papa Benedict XVI

Nk’uko bigenda muri Kiliziya Gatholika, iyo Nyirubutungane Papa (umushumba wa Kiliziya), ageze mu gihe yiyumvamo intege nke zo kuyobora ashyiraho akanama kazatora umusimbura. Kuri uyu wagatandatu, tariki ya 18 Gashyantare,  ku kicaro cya Kiliziya Gatulika i Roma kuri bazilika yitiriwe Petero, ni bwo Joseph Ratszinger (Papa Benedigito XVI) yahaye umugisha abandi bayobozi bakomeye muri Kiliziya […]Irambuye

Whitney Houston yashyinguwe iruhande rwa se John Houston

Benshi kwisi bamenye ko igihangange muri muzika Whitney Houston yashyinguwe kuri iki cyumweru mu rukerera (kuwa gatandatu nimugoroba i New Jersey,US). Nyuma y’icyumweru kimwe cyuzuye, umubiri we wasohowe mu isanduku y’umuringa mu rusengero yaririmbiyemo bwa mbere ari umwana muto. Abarinzi icumi bari bakikije iyi sanduka kugeza ishyizwe mu mva iruhande rwa se wahoze ari umusirikare […]Irambuye

Kagame i Cotonou mu kwiga ku mutekano wa Africa

Kuri uyu wa gatandatu i Cotonou muri Benin habereye inama nto ya bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Africa, yo kureba uko umutekano ku mugabane  ubu wifashe. Abo niba president Idriss Déby wa Chad, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Alassane Dramane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Paul Kagame w’u Rwanda, Jacob Zuma wa Africa y’epfo, Ellen Johnson […]Irambuye

Rusizi: Komite ya Cooperative yahagaritswe kubera kunyereza 2 800 000Frw

Tariki ya 15 Gashyantare 2012, nibwo hamenyekanye ko ibyo abanyamuryango bakundaga kuvugira mu ntamatama ko umutungo wa Koperative yabo wacunzwe nabi byabaye impamo. Nyuma y’igihe kitari gito abanyamuryango ba Koperative ikora umurimo wo gutwara abagenzi hakoreshejwe imodoka zo mu bwoko bw’Amavoiture  Kamembe-Bugarama “CETEVEREBU”, bavuga ko bakemanga imicungire mibi y’umutungo wabo, ibyo bikaba byaranakuruye ubushyamirane hagati […]Irambuye

KIYOVU yananiwe gutsinda Simba SC

18 Gashyantare – Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu Sport imbere y’abafana bayo, ntibashije kwegukana amanota atatu imbere ya Simba Sport Club yo muri Tanzania, umukino urangiye amakipe yombi anganyije 1-1. Wari umukino ubanziriza uzabera i Dar es Salaam wo mu makipe yabaye ayambere iwayo, CAF Confederation cup. Ikipe ya Kiyovu ikaba yabuze uburyo […]Irambuye

Nubwo nta maboko n’amaguru agira ntibimubuza kwishimana na Madam

Nick Vujicic ni umunya Australia wavukanye ubumuga bwo kutagira amaboko ndetse n’amaguru. Yagaragaye yishima mukwezi kwa buki n’uwo baherutse kurushinga. Nick ukora ubuvugizi bw’abafite ubumuga ku isi, akanagira ikigo gikora ubuvugizi kitwa “Life Without Limbs” yagaragaye afata amafoto ya Kanae Miyahara beherutse kurushinga tariki 12 Gashyantare uyu mwaka. Mu byishimo byinshi aho baherereye mu birwa bya […]Irambuye

Umujyi wa Kigali wakanguriye abanyeshuri kugira isuku

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwakoze igikorwa cyo gukangurira abanyeshuri n’abarezi bo mu mujyi wa Kigali isuku. Mu gihe yasuraga Ikigo cy’amashuli cya EPA mu Murenge wa Nyarugenge, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele yamenyesheje abayeshuli ko nabo bafite uruhare rwo gutezimbere isuku mu Mujyi wa Kigali banakangurira ababyeyi babo […]Irambuye

en_USEnglish