Month: <span>February 2012</span>

UKO MBIBONA: Ihurizo rikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasoko ya

Iyo Leta igiye gutanga isoko habaho ipiganwa, abahatanira isoko hemerewe buri wese ubigaragariza ubushobozi yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Mu masoko ajyanye n’ubwubatsi, ibintu bisa n’ibyahinduye isura, abapiganwa bitaye ku nyungu zabo cyane kurusha gukora ibyemeranyijwe. Bimenyerewe ko hafatwa uwaciye make, ubu hari abaca amafaranga macye cyane kugeza n’aho imirimo itinda cyangwa ikaba yanananirana, ariko bo […]Irambuye

Bonny Baingana yasize UGANDA Cranes mu rujijo aza mu Amavubi

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 we na mugenzi we Tibingana Charles Mwesigye, bari i Kigali kuva kuri iki cyumweru nyuma yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi. Nyamara Bonny Baingana we akaba yifuzwaga na Uganda Cranes, ndetse yari yarahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengje imyaka 20 ya Uganda. Bonny Baingana mpera z’Ukuboza umwaka ushize yari mu Rwanda mu […]Irambuye

Ku myaka 7 gusa arashinjwa ivanguraruhu

Agahungu k’imyaka 7 kavuka mu bwogereza mu mujyi wa Hull, ababyeyi bako bahamagajwe n’ihuri kigamo kubera gushinjwa irondaruhu kuri bagenzi bako birabura. Aka gahungu kitwa Elliott Dearlove karashinjwa kuba kabarajije mugezi wako bigana kati : « Urirabura kuko ukomoka muri Africa ? » nyamara uyu kabazaga nubwo yirabura iyo Africa ngo ashobora kuba atanayizi. Aya magambo akaba ngo yarafashwe […]Irambuye

MINISANTE yatanze moto 237 ku bigo nderabuzima by'uturere

21 Gashyantare – Ministeri y’Ubuzima yatanze moto zigera kuri 237 ku bigo nderabuzima, byo mu turere twose tw’igihugu. Izi moto ni izo gufasha abakangurambaga b’ubuzima gukurikarana gahunda zijyanye no kuzamura ibipimo by’ibigonderabuzima mu Rwanda. Dr Pierre Claver umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu cyita kubuzima (RBC) yasabye ko izi moto zakoreshwa neza nabo zigenewe, zigatanga umusaruro w’ibyo […]Irambuye

Ese ujya wibuka aho Imana yagukuye?

Kuva iyi si yaremwa kugeza aya magingo ubuzima bwacu bugenda bugaragaramo ibitangaza n’imbaraga nyinshi cyane z’Imana, gusa kubw’imibereho ya muntu hari igihe bigera aho tugasa nk’ababyibagiwe, nyamara birakwiye ko Umuntu agira umwihariko wo kwibuka ibyo Imana yamukoreye, nka kimwe cyamugirira umumaro kuko bavuga ngo utazi iyo ava ntamenya n’iyo ajya.  Ntawashidikanya ko Uwiteka Imana yacu […]Irambuye

IMVAHO NSHYA yo kuri uyu wa kabiri ntisohoka kubera gukupirwa

Kuri uyu wa mbere ahagana saa tanu z’amanywa nibwo ikigo cy’itangazamakuru cya ORINFOR cyakatiwe amashanyarazi na EWSA, ibi bikaba byatumye abakozi bakorera ahandikirwa IMVAHO NSHYA badakora kuri uyu wa mbere, bityo IMVAHO isohoka buri munsi, ikaba kuri uyu wa kabiri itazaboneka ku isoko. Ibi byabaye nyuma y’uko ORINFOR ibereyemo ibirarane ikigo gitanga amazi n’amashanyarazi cya […]Irambuye

New Hampshire,USA: Munyenyezi Beatrice agiye gutangira kuburanishwa Genocide

Urukiko rwa Leta ya New Hampshire rugiye gutangira kuburanisha umugore witwa Beatrice Munyenyezi ukekwaho kugira uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu mugore yahungiye muri USA mu 1995, urukiko ruvuga ko yaba yarabeshye kugirango yemererwe ubuhungiro, ndetse akanahabwa ubwenegihugu bw’Amerika mu 2003. Ngo hari ibimenyetso bigaragaza ko yatangaga amabwiriza yo gufata ku […]Irambuye

Darfur: Inyeshyamba za JEM zavuze ko zafashe ingabo za UNAMID

Inyeshyamba mu ntara ya Darfur ziravuga ko zafashe abasirikare 49 bari mu butumwa bw’amahoro kuko binjiye mu gace zigenzurwa nta burenganzira babifitiye. Izo nyeshyamba za Justice and Equity Movement (JEM) umuvugizi wazo yabwiye BBC ko benshi mu basirikare bafashwe ari abanya Senegal bari mu butumwa bw’amahoro bwa UNAMID. Gibreel Adam Bilal umuvugizi wa JEM yavuze […]Irambuye

Papa Benedict XVI yohereje intumwa ye nshya mu Rwanda

Uyu ni padiri Luciano Lusso, woherejwe nk’intumwa ya Papa nshya mu Rwanda, ni ibyatangajwe n’abayobozi ba Kiliziya gatolika mu Rwanda. Padiri Lusso yari asanzwe ari umusaseridoti muri diyoseze gatolika ya Monteverde mu Ubutariyani igihugu avukamo. Mu itangazo kiriziya Gatolika yo mu Rwanda yashyize ahagaragara, yavuze ko uyu musenyeri afite inararibonye mu mirimo ya Kiliziya Gatolika […]Irambuye

Ubufaransa bwahamagaje ambasaderi wabwo i Kigali

Ubufaransa kuri uyu wa mbere bwahamagaje ubuhagarariye i Kigali kugirango abazwe (consultation) nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yanze kwakira uwagombaga kumusimbura nkuko byatangajwe na Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufarasa. “Twahamagaje ambasaderi wacu mu Rwanda (Laurent Contini) kugirango tumubaze uko ibintu byifashe kugirango twige uko dukemura iki kibazo” ni ibyo Vincent Floréani umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga […]Irambuye

en_USEnglish