Digiqole ad

Ubufaransa bwahamagaje ambasaderi wabwo i Kigali

Ubufaransa kuri uyu wa mbere bwahamagaje ubuhagarariye i Kigali kugirango abazwe (consultation) nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yanze kwakira uwagombaga kumusimbura nkuko byatangajwe na Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufarasa.

Laurent Contini wahamagajwe n'Ubufaransa/Photo Internet
Laurent Contini wahamagajwe n'Ubufaransa/Photo Internet

Twahamagaje ambasaderi wacu mu Rwanda (Laurent Contini) kugirango tumubaze uko ibintu byifashe kugirango twige uko dukemura iki kibazo” ni ibyo Vincent Floréani umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yatangarije AFP.

Hagati muri uku kwezi, Hélène Le Gal uhagarariye Ubufaransa muri Quebec, Ubufaransa bwari bwasabye u Rwanda ko yakwakirwa nk’umusimbura wa Laurent Contini ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda ubu.

Ubusanzwe igihugu mbere yo kohereza ambasaderi wacyo mu kindi, kibanza kohereza umwirondoro we n’ubusabe, hanyuma igihugu cyasabwe kikabyigaho kikamwemerera kuza guhagararira igihugu cye, cyangwa ntikibyemere.

Muri uku kwezi, Jeune Afrique yanditse ko u Rwanda rwanze ubusabe bw’Ubufaransa bwashakaga kohereza Hélène Le Gal mu Rwanda kuko ngo uyu mugore akorana hafi cyane na Alain Juppé Mininistre w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa, Leta y’u Rwanda ifata nk’umuntu utishimira imibanire myiza y’u Rwanda n’Ubufaransa.

Umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, Vicent Floreani, ntiyabihakanye kandi ntiyabyemereye AFP dukesha iyi nkuru.

Imibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa yakomeje kugenda neza kuva Sarkozy yajya i Kigali muri Gashyantare 2010, ndetse na President Kagame agasura Ubufaransa muri Nzeri 2011, ibi byazamuye cyane imibanire y’ibihugu byombi”. Vicent Floreani

Mu gihe ariko Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasuraga Ubufaransa muri Nyakanga, anategura uruzinduko rwa President Kagame, ntiyigeze yakirwa na mugenzi we, Alain Juppé, ndetse ubwo na President w’u Rwanda yajyaga yo, uyu mu diplomate yari yavuye mu Ubufaransa.

Allain Juppe ubwo yinjiraga muri Ministeri ayoboye ubu, akaba yaratangaje ko atifuza gushyikirana n’umuyobozi wo mu Rwanda, cyangwa kugera mu Rwanda igihe cyose u Rwanda rucyemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Muri kiriya gihe, 1994, Alain Juppé, akaba nabwo yari Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nkunda umugabo ntacyo ampaye!icyo cyemezo cy’u Rwanda ndagishyigikiye!

  • Njyewe mbona bitoroshye,ndumva ababishinzwe bakwiye kbikemurira bugufi uretse ko rubanda rugufi tunabigwamo cyane ariko Alain Juppé ntabwo ariwe France yose kandi kuba ari nchuti ya ^hélène ndumva atari IMPAMVU yatuma dusubira inyuma;kandi aba president bombi bavuze jambo limwe twireba,cg ngo dusubire inyuma ,ahubwo duhindure urupapuro!! Mbona rero twamwakira kuko byose ni kimwe nkizo erreurs politike uwa France kuki atazivuze ! Byose ni démagogie izabikemura.

  • ARIKO KUBER’IKI BAVUGA URUHARE RWU UBUFRANCE MURIJONOCIDE ALAIN JUPPE AKABIPINGA KANDI JENOCIDE YARAKOZWE AREBERA HAMWE NINGABOZE NDETSE INGABOZE ZIBIGIZEMO URUHARE YAKAGOMBYEGUCABUGUFI.AGASABA URWANDA IMBABAZI IBYUBURAKARI BIKAJYAKURUHANDE NUBUNDI IMPYISI IKURIRA UMWANA IKAKURUSHA KURAKARA.IBYONTAWE UTABIZI..

  • URWANDA NK’IGIHUGU CYEMERA UMUBANO USHINGIYE KU KUBAHANA NTIGIKWIYE KWEMERAKO JUPE AKOMEZA KUTWISHONGORAHO KUGITI CYE CG HARI UWO AKORESHEJE.

  • Ariko Alain Juppe ubu yabaye ikibazo buri gihe,niba atarashatse kubonana na MINAFET byadutesha umwanya koko?Ubundi se twe twamuhishe ko tubizi nk’abanyarwanda?Mu muco wabo uwo banze barabimubwira.Ubwo rero HELENE nashaka bazamureke aze! Icyangombwa nuko twamumenye.Ntibizadusubize inyuma mu mubano .

  • uwo mugore ntacyo yatumarira pe!! naho Alin juppe we akwiye gukurikiranwa ninkiko agasobanura uruhare rwe muri genocide 1994.

  • Mwirinde kwivanga muri politiki y’u Rwanda na France, mubirekere Kagame na Sarcozy kuko na Mushikiwacu ntacyo yahindura kuri gahunda!

  • Babinoze n’ubwo kubona kwacu na bo n’ubundi jye nkubonamo politiki ya hali ya juu. Gusa nizere ko batazongera kudushishikariza kubamagana. Twarigaragambije nyuma biyunga tutabizi.wana siyasa mwe narabibahariye kuka amacenga yanyu agoye kwivangamo.

  • Ariko u rwanda dukunda itiku.koko,turirata tugakabya. Ariko mumenyako na Kaddafi atari abanye nabi na Sarkozy? Nimureke undi aze ahagararire France i Kigali maze mukure urwango aho. Murabona urwango mubiba mubato koko?Namwe mwize koko. Politike we. Mwitonde urugero rwahafi ni Kadafi.

    • Uwanze undi ninde????? Ndabona comments zose zimaze gutambuka ari izabantu bafite ubwenge buciriritse cyane. Ubwo ntabyinshi ndibuvuge kuko urwego rwa debate ruri hasi bihagije.

  • Muramenye ntimuzibeshye ngo muradushuka ngo tujye mu muhanda,dore ko nabo leta yahabyarimana yabwiraga kujya mu muhanda barimo kubizira. Mwirinde kudushuka rero iyo nta politike irimo ni urwangano rubi.

  • uri bebera koko. ninde ukubwiye ngo ujye mumuhanda, twanze agasuzuguro urumva niba kandi nawe ushyigikiye juppé uzamusange mubufaransa.

  • bebera wabebereye usanga juppé mubufaransa ko numva umukunze ra, uzi ukuntu yicishije abanyarwanda wowe cg waramufashije,

  • Ntimwivange muri politique si iyanyu!kandi twanze agasuzuguro.

  • Ariko uwo alain jupeé ni muntuki? ubu arashaka ko dusubira kubamagana koko! Yaduhaye amahoro koko!

Comments are closed.

en_USEnglish