Digiqole ad

Yivuganye umwana we w’imyaka ibiri

Mu gihugu cya Uganda ahitwa Rukungiri umugabo yatawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu akurikiranyweho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka ibiri n’igice.

yananiwe gusobanura imoamvu umurambo w'umwawe bawusanzu ku butaka bwe
yananiwe gusobanura imoamvu umurambo w’umwawe bawusanzu ku butaka bwe

Uyu mugabo witwa Herbert Turinawe w’imyaka 27 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo kubona ibisigazwa by’umubiri w’uyu mwana wari umaze ibyumweru bibiri yaraburiwe irengero.

Ikinyamakuru redpepper dukesha iyi nkuru gitangaza ko nyuma y’igihe gito ibisigazwa by’umubiri w’uyu mwana byaje kugaragara bitahuwe n’imbwa zo muri aka gace ubwo zari ziri ku muhigo.

Umurambo w’uyu mwana ngo wari uzingazingiye mu kintu kimeze nk’igikapu maze ushyingurwa  mu isambu ya  se umubyara.

Amakuru akomeza avuga ko kuri ubu uyu mugabo akiri mu maboko ya Polisi mu gihe bitegerejwe ko ashyikirizwa inkiko akaburanishwa  ku cyaha arengwa cyo kuvutsa uwo yabyaye ubuzima.

Elly Maate, umuvugizi wa Polisi muri aka gace yatagaje ko bafashe umwanzuro wo guta muri yombi uyu mugabo ubwo yari yananiwe gusobanura impamvu umurambo w’umwana we watahuwe mu isambu ye kandi yari yaravuze ko yagiye k’umugore we.

Maate akomeza avuga ko muri aka gace hari ibibazo byinshi by’ubwicanyi bw’abantu bafitanye amasano gusa ngo bakomeje inzira y’ubukangurambaga no kubaganiriza.

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Hum ariko isi igeze habi kabisa!aba baziranenge barazira iki koko?cyakoze uwasubizaho igihano cyo kunyongwa yenda ubwicanyi bwagabanuka!

  • Birababajenibaharababyeyibakimezenkuyu2

Comments are closed.

en_USEnglish