Digiqole ad

Yatanze arenga miliyoni 41Rwf ngo bamukorere ikibuno ashaka

USA – Umugore witwa Tatiana Williams amaze imyaka 20 yibagisha ikibuno agamije kucyongeresha ngo kirusheho kuba nk’uko acyifuza. Kuva yatangira gukora ibi amaze gubitangaho ibihumbi 60 by’amadolari  y’Amerika ni arenga  miliyoni 41 y’u Rwanda. Yasabye abaganga kumwongerera ubunini bw’amabere, amayunguyungu ndetse n’amatama bayagira manini kandi atoshye.

Yemeye kwishyura ibihumbi 60 by'amadolari ngo abone iki kibuno mureba
Yemeye kwishyura ibihumbi 60 by’amadolari ngo abone iki kibuno

Uyu mugore yavutse ari umuhungu ndetse agera ku myaka 16 akiri umuhungu ariko aza kwihinduza aba umugore.

Nubwo we yivugira ko hari abandi bagore bageregeje ibi bikaza bakasiga ubuzima, yemeza ko yabikoze abishaka kandi ko ikiguzi byamutwaye ntacyo kivuze agereranyije n’ubwiza abona afite.

Inshuti ze zikunda kumwita Nick Minaj, umuraperi kazi w’Umunyamerika ukunzwe n’urubyiruko rwinshi ku Isi nawe wanyuze inzira nk’iyi ngo amere uko ari ubu.

Williams aba muri  Miami, Florida, yiyongeresheje ubwiza akoresheje abaganga mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati: “ Ndabizi neza ko ubu buvuzi hari abo bwahitanye nyuma yo guterwa umuti wa silicone abandi ntibabashe kugenda ariko icyo nakundiye aba baganga batemewe n’uko badahenda kandi bagakora ibintu uko ubyifuza

Williams avuga ko akunda cyane umugore wa Kanye West witwa Kim Kardashian uzwi mu biganiro atanga kuri Television byitwa Keeping Up with the Kardashians. Uyu nawe bivugwa ko umubiri afite ubu ari uwo yacurishije.

Yagize ati: “Mbona Kim ariwe mugore uteye neza kurusha abandi ku Isi kandi ngomba kumera nkawe.”

Akavuga ko abamugereranya na Nick Minaj bibeshya kuko yamutanze kuvuka kandi ngo akaba amuhiga mu bwiza.

Kuko muri Amerika ibi bitemewe, yagiye mu gihugu cya Mexique gukoresherezayo ubu ‘buvuzi’ nyuma avayo agaruka muri Miami ari naho bamugereye ku  ngingo bakamuha ikibuno, amabere n’amayunguyungu yifuzaga.

Uyu mugore yemeza ko yagiye mu bitaro rimwe ubwo umwe mu baganga yamukomerekeje ku gihaha ubwo yamuteraga urushinge rwongera imisemburo ituma amabere aba manini.

We yemeza ko ubu abayeho neza mu bizima buryoshye aho abagabo bose baba bamwifuza.

Ati: “Abagabo barankunda cyane. Bamfata nk’umwamikazi. Ubu nta mukunzi mfite ariko nimubona tuzabyumva kimwe n’ubwo atari wo mushinga wanjye wihutirwa.

Umwe mu nshuti ze witwa Valencia Santiago w’imyaka 39 avuga ko hari abandi bagore batangiye kwibagisha bashaka kumera nka Williams.

Abaganga bemeza ko kwibagisha ugamije guhindura umubiri wawe bihenda cyane kandi bishobora kuteza indwara zikomeye zirimo za Kanseri z’uruhu n’izindi.

Aha yari afite imyaka 16 y'amavuko
Yahoze ari umuhungu
Uku niko mbere yari ateye
Akimara kuba umukobwa yari agiteye nk’abasore
Yahisemo guca iy'ibusamo ngo arebe ko isura ye n'ikimero cye byarushaho kuba byiza
Yahisemo guca iy’ibusamo ngo arebe ko isura ye n’ikimero yabihindura
Uko usa yabyifuje kuva kera ashirwa abigezeho
Ubu ngo yumva bamwita umwamikazi!!!!
Yagennye abaganga ngo bamufashe
Ubu buvuzi budasanzwe benshi ngo babugwamo abandi bukabatera Cancer
Yaje kugera ku ntego ye
Ubu ngo yishimira uko ari uko

Mailonline

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • umurengwe wica nk’inzara! igitsina se nacyo bagikozeho riraka?

    • ntubona se ko bayiciye baka kihatera?

      • Mumwihorere, yarenzwe maze bimutera kuyoba. iyo agendera munzira ikwiriye, ayo mafranga akayifashisha yubaka urwe, maze akazagira hungu na kobwa. Ahaaaaaaaa; ntakundi, gusa amahitamo ni ayaburiwese, ukwe.

  • NTABWO MWATUBWIYE KU BIREBANA N’IGITSINA N’IMIKORESHEREZE YACYO

  • Ariko azasubireye abagishe nariya maboko kuko aramuraburira! yuzuyeho imitsi aragoramye niyongere akopere amaboko nisura ya kardishian arebe neza cyangwa azamusabe echantillon ayitwaze! hanyuma se ko atatubwiye niba na nyakubahwa barayimubazeho bagateraho icyubahiro nki cya kardishian!! igiterano cyangwa igikorano se gikora kimwe nkicyumwimerere?! ngo bazamwite umwamikazi!? nabyo azajye kubyibagisha babimutereho! ibyo yigize se yigeze aduhitishamo? none aradutegeka uko tumwita! ko ujya kwita izina se uhereye ku nkomoko yumuntu kandi yatweretse inkomoko ye ntaho ahuriye nubwami ndakurahiye! ariko arifuza ye! ngo arasa na kardishian?! niyo bamubaga nk’inka niyo bamusya bakamubumba ntiyavamo ni mbabura ya kardishian atekaho! azakomeza kumwifuza arinde asubira munda yinsi atabigezeho! nonese se ko ari umubumbano undi akaba ari umwimerere arumva amahuriro arayahe? ubu yabuze byose sumugabo kandi sumugore nikibura byose. stupid gusa

    • Kim se shahu we uvugira ni uwuhe nawe erega yaribagishije sikuriya yavutse haribyo yiyongereyeho!!ntuhora ubyumva bamutanzeho akayabo!!ahubwo bazanatonyoka ngo barashaka ubwiza!!ariko uyu yari mububi we!!ubonye iriyanda acyigira umukobwa uko yarameze!!!ahahaha ariko shitani yarahagurutse kabsa nugusenga cyane!!!nubundi njye ntabwiza nkubonaho rwose ngaho hanyanyaza

  • Isi irashaje nigute umuntu yigira uko IMANA itamuremye ahaaaa tubitege amaso ikizakurikira.

  • Faustin koko buriya Imana uyizanyemo ute? wavutse wambaye?? kuki wiyogoshesha kuki uca inza kandi Imana yaraziguhaye ukaba uzangiza none se uca inzara agaca umusatsi undi agaca igitsina, warebereye mwana wa mama ukicecekera ariko Imana ukayireka.

    • muri bible handitse ko tugomba kwabara tukikwiza so imyenda nta cyaha kuyambara…no kwigirirra isuku….hari incingano ireba abagore n abagabo isuku irio guca inzara rero ndumva ntakibazo kibirimo…kdi umugore agomba kurimba muri bibiliya biranditse…kwihindura umukobwa wari uuhungu ntaho nabisomye

  • mure ka cancer ni ta mubaza amateka azamu baza

  • ndimo nibaza niba nimitekerereze yarahindutse agatekereza nkabagore cyangwa abakobwa aho bamuhinduriye igitsina

  • mutubwire niba icyo gitsina cya artificiel kigira umumaro nyawo cyane ko numva cyaba kidafite ubuziranenge,ashobora kubyara?

  • NDUMIWE PE! NIMINSI YANYUM’ARIKO NTAWABITINDAHO!

  • MWE MURIKWIBAZA BYINSHI NJYE NIBAZA ABANYARWANDA BAMBARA BIRIYA BINTU BYIMBERE NGO BABYIMBE ICYO BABA BAGAMIJE.NIBA HARIHO IBINTU BINDWAZA NI BIRIYA.KUTANYURWA COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish