Digiqole ad

Yafashe imbunda nyuma ya ruhago

Inkuru dukesha dailymail n’uko umugabo Lee Crooks w’imyaka 34, azwi cyane muikipe ya Manchester city nk’umudefanseri (Defender) ndetse no mu ikipe y’igihugu y’abongereza, ubu ari kwitegura kujya kurwana n’abataliban mu gihugu cya Afghanistan nk’umusirikare w’abongereza RAF (Royal Amry Force).

Photo: Lee Crooks yambariye urugamba

Iyi nkuru yabanje gutungura benshi kuko ubundi benshi bazi ko umukinnyi wabigize umwuga iyo asoje umupira ahita yerekeza mu by’ubutoza cyangwa akinjira mu kuba manager w’amakipe, uyu mugabo Lee Brooks we akaba yarahise yinjira mu gisirikare ubwo 2008 yarangizaga carrier y’umupira mugakipe kitwa Ossett Town.

Lee Crooks mu myitozo y'urugamba
Lee Crooks mu myitozo y'urugamba

Nyuma yo gukina mu makipe atandukanye cyane cyane Manchester city yakiniye imikino akanayitsindira ibitego 2, yahise yerekeza mu gusirikare kugeza ubu akaba azerekeza muntambara muri Afghanistan muri uku kwezi kwa kane nk’umusirikare wa 1 Squadron RAF Regiment.

Umwe mu bakinnyi bakinanye mu ikipe y’igihugu junior y’ubwongereza Jamie Carragher yatangaje ko Lee Crooks ari umudefenseri (Defender) mwiza mu kibuga bityo akaba azaba n’umudefenseri mwiza ku gihugu cye ari umusirikare.

Lee Crooks agikina muri Manchester city
Lee Crooks agikina muri Manchester city

Lee Crooks akaba azwi cyane mu bikorwa byo kwitanga no gukunda igihugu kuko akiri n’umukinnyi wa Manchester city yaje muri Africa akurira n’amaguru umusozi wa Kilimanjaro muri Tanzania (Ibintu bikorwa na bake) akaba byari mu rwego rwo gushakira amafaranga yo kuvura abarwayi ba cancer mu kitwaga Macmillan Cancer Support.

Bagenzi bakinanye bakaba ngo bazamusezera ari benshi mu gihe azaba afashe indege agiye ku ntambara itari iy’umupira w’amaguru ahubwo iyamasasu n’amaraso.

Samba Cyuzuzo
Umuseke.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish