Digiqole ad

Women Foundation yateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyiswe “ALL WOMEN TOGETHER”

 Women Foundation yateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyiswe “ALL WOMEN TOGETHER”

Apotre Alice Mignone abwiriza

Ku nshuro ya gatandatu Women foundation ministries yateguye igiterane cy’ivugabutumwa cy’iswe “All women together” kikaba kigamije kubaka umuryango binyuze mu mugore, kikizaba gifite insanganyamatsiko igira iti” Kuva mugutsikamirwa tujya mu butsinzi”.

Apotre Alice Mignone abwiriza
Apotre Alice Mignone abwiriza

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Pastor Liz Bitorwa umuhuzabikorwa muri  Women foundation ministries, yatangaje ko icy’igiterane kizitabirwa n’abagore 400 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu dore ko Women foundation ministries n’impuzamatorero, ariko ntabwo bibanze ku bantu bari ku matorero gusa ahubwo n’abagore bose muri rusange.

Yagize ati” Turizera yuko abagore bagiye hamwe bashobora gukira , cyane cyane nk’uko intego yacu ibivuga ‘kubaka umuryango binyuze mu mugore’.

Bitorwa Liz yakomeje avuga ko iki ari igice gitungana kugira ngo  intumbero bafite bishyirwe mu bikorwa, kuko  kuva mugutsikamirwa bisobanuye byinshi , rero gutsikamirwa nk’abakristo bemera ko iyo udafite Kristo muri wowe, uba utsikamiwe.

Kutamenya Yesu n’ugutsikamirwa, ubukene n’ugutsikamirwa, nk’umudamu iyo atsikamiwe mu gice runaka , bimugiriraho ingaruka we kugiti cye, ndetse n’umuryango we muri rusange.

Women foundation ministries  mu gushimangira  cyangwa se mu kunganira intego yayo “ kubaka umuryango binyuze mu mugore” ,  bafata igice cyose gishobora kubangamira umugore kugira icyo ageza ku mu ryango we, haba mu maranga mutima, haba mu bifatika, cyangwa haba no mu mwuka bakabiganiraho maze abatsikaiwe bose bakavurana.

Kandi  Iyo umugore agakize   n’abana nabo baramukurikira ndetse n’umugabo. Zaburi 68:12 :  Umwami Imana yatanze itegeko, Abagore bamamaza inkuru baba benshi.

Iki giterane  kizaba kuva taliki ya 26 kugeza 29 Nyakanga 2016 kuri Serena Hotel Kigali ,guhera saa kumi (16h00) kugeza saa tatu (21h00) z’umugoroba kandi kwinjira n’ubuntu.

Ni igiterane mpuzamahanga, kizaba kirimo abakozi b’Imana baturutse mu matorero atandukanye k’urwego mpuzamahanga bakurikira:

Prophet Joel Francis Tatu guturuka  DR Congo, Sekayi Gertrudeguturuka Uganda, na  Jessica Kayanja guturuka Uganda.

Imwe mu mafoto yo mu giterane giheruka
Imwe mu mafoto yo mu giterane giheruka
Apotre Mignone
Apotre Mignone
Apotre Alice Mignone amaze kwamamara cyane mu ivuga butumwa
Apotre Alice Mignone amaze kwamamara cyane mu ivuga butumwa

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ooooh great God gives the power of my pastor and anoint my church

  • Mbega byiza!!!!Aho ndahabaye…Murakoze

  • oooohhhh tuzaba duhari cyane. Imana ihe umugisha umubyeyi wacu Apostle ndetse n’Umubiri wa Kristo wowe(Church)

  • Nabaga nzi ko bagira ba Pastoro, ba Bishop na ba Apotres gusa, none hasigaye haraje na ba “Prophets”. Nabaga nzi ko igiterane kiba ari icyo kwigisha ijambo ry’Imana, none kino ngo kizaba kigisha ku butunzi. Ko ubanza Yesu yavugaga ko hagati y’ubutunzi nawe tugomba guhitamo ra, kubera ko tudashobora gukorera abami babiri? Anyway! Nizere ko noneho Apotre Mignonne azakitabira yambaye yikwije.

    • Kuba umukirisito ntibuvuga kuva amasaha 24 kuba usoma bible.

      Roho itura mumubiri muzima, kandi Imana kuyikurikira ntibikuraho gushaka ibyagufasha kwibeshaho.

      Women Foundation ifite inkingi 3 ishingiyeho;

      1. Uburyo bw’umwuka ( aha harimo kwiga ijambo ry’Imana)

      2. Uburyo bw’ibifatika/material things ( aha harimo kwigishwa kwibeshaho udateze amaboko ngo bagutamike cg ngo ubere umutwaro abandi kuko bahora baguha ntacyo ukora)

      3. Amarangamutima ( aha harimo uko ubana nabandi niba wishimira ibyiza bagezeho cg niba ubabazwa nuko bateye imbere……)

      Kuba rero hazavugwa ibijyanye nuko abantu bakora bakiteza imbere ntacyaha kirimo kuko nimwe muri mission ya Women Foundations

      • Byari kuba byiza ugiye ushyiraho ibyanditswe byera kuri buri ngingo! (Ntacyo mpfa nabo ariko iriya photo yatumye nibaza “ku mbuto za kiriya giti”)

        • Iyihe foto?

          • Ya Foto twigeze kubona arimo kwigisha yambaye ikanzu nk’iya ba BIYONCE, J.LOPEZ, TONI BRAXTON,…

  • Kuba umukirisito ntibuvuga kuva amasaha 24 kuba usoma bible.

    Roho itura mumubiri muzima, kandi Imana kuyikurikira ntibikuraho gushaka ibyagufasha kwibeshaho.

    Women Foundation ifite inkingi 3 ishingiyeho;

    1. Uburyo bw’umwuka ( aha harimo kwiga ijambo ry’Imana)

    2. Uburyo bw’ibifatika/material things ( aha harimo kwigishwa kwibeshaho udateze amaboko ngo bagutamike cg ngo ubere umutwaro abandi kuko bahora baguha ntacyo ukora)

    3. Amarangamutima ( aha harimo uko ubana nabandi niba wishimira ibyiza bagezeho cg niba ubabazwa nuko bateye imbere……)

    Kuba rero hazavugwa ibijyanye nuko abantu bakora bakiteza imbere ntacyaha kirimo kuko nimwe muri mission ya Women Foundations.

    Tujye twirinda gusenya abandi tutabanje kumenya ibyabo

  • None se n’abagabo bemerewe kuza muri iki giterane?

    • Abagabo bemerewe kuza ku munsi wa nyuma le 29, guhaye ikaze

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish