Digiqole ad

WEF: Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 10, Abaminisitiri, Abaherwe,…mu Rwanda

 WEF: Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 10, Abaminisitiri, Abaherwe,…mu Rwanda

Inama yahuruje imbaga mu Rwanda.

Kuva kuwa gatatu kugera kuwa gatanu (11-13 Gicurasi), u Rwanda rurakira abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ba Minisitiri, abakire ba mbere ku Isi n’abo muri Afurika by’umwuriko, abayobozi ba Banki, ibigo b’imari, iby’ubucuruzi n’iby’Ikoranabuhanga, n’abandi banyacyubahiro bagera ku 1,200 bazaturuka mu bihugu 70 baje kwitabira Inama Mpuzamahanga ku bukungu bwa Afurika “World Economic Forum (WEF)” 2016.

Inama yahuruje imbaga mu Rwanda.
Inama yahuruje imbaga mu Rwanda.

WEF ati “U Rwanda ni urugero rwiza Africa izigiraho kwiteza imbere nta mitungo kamere

Mu banyacyubahiro bakuru, harimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba, Perezida wa Guinea Alpha Condé, Perezida Senegal Macky Sall, Perezida wa Togo Faure Gnassingbé, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalen, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi, Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire Daniel Kablan Duncan, Vice-Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril M.Ramaphosa na Vice-Perezida wa Tanzania Samia Suluhu.

Mu bandi banyacyubahiro bategerejwe harimo ba Minisitiri bazava muri Djibouti, Lesotho, Somalia, Zimbabwe, Ubuholandi, Uburusiya, Sweden, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Togo, Côte d’Ivoire, Michael Froman uhagarariye ubucuruzi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Trade Representative), n’ahandi.

Uretse abayobozi muri za Guverinoma, iyi nama kandi zitabirwa n’abayobozi b’ibigo bikomeye ku Isi nka za Banki, Ibigo by’Imari, Inzego z’abikorera. Abazwi cyane barimo Arancha Gonzalez Laya uyobora ITC (International Trade Centre), Peter Maurer Perezida wa Komite ya Red Cross (ICRC), Kanayo F.Nwanze Perezida w’Ikigega mpuzamahanga cy’ubuhinzi (IFAD), Babatunde Osotimehin umuyobozi wa UNFPA, David A.Lipton Umuyobozi wungirije wa IMF, Yonov Frederick Agah, Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO).

Iyi nama kandi iraba irimo abantu bazwi cyane muri Afurika, no mu Karere by’umwihariko nka Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki nyafurika itsura Amajyambere, n’umuyobozi mushya wayo Akinwumi Ayodeji Adesina, Winnie Byanyima (Oxfam International United Kingdom), Patrick Njoroge Guverineri wa Banki Nkuru ya Kenya,,,

Iyi nama kandi iraba yahuruje abakire nk’Umunya-Nigeria Aliko Dangote (Umukire wa mbere muri Afurika), Tonye Cole wo muri Nigeria, Tracy Chambers wo muri Afurika y’Epfo, umusore ukiri muto Ashish J.Thakkar waguze Banki y’Abaturage y’u Rwanda n’ishami ry’ubucuruzi rya BRD, bose bazatanga ikiganiro ku kwihangira umurimo.

Abandi bakire bazitabira iyi nama barimo, Tonny O.Elumelu, Umuherwe w’munyamerika Howard Buffett, Bob Diamond n’abandi banyuranye.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Tony Blair n’Umugorewe Cherie Blair nabo bari mu bazitabira iyi nama, ndetse bakazanayobora bimwe mu biganiro bizayibamo.

Leta y’u Rwanda icyo yasabye Abanyarwanda ni ukwakira neza aba bantu no kubyaza umusaruro aya mahirwe yo kwakira abantu nk’aba mu gihugu.

Inama ya mbere ya WEF Africa yabereye muri Afurika y’Epfo mu 1990, igamije gufungurira amarembo Afurika y’Epfo ari naho inama nyinshi zabereye, nyuma intego zayo ziza guhinduka gufungurira amarembo umugabane wa Afurika, byatumye noneho iza kubera no mu bindi bihugu nka Zimbambwe (1997), Namibia 1998, Mozambique 2004, Tanzania 2010, Ethiopia 2012, Nigeria 2014, u Rwanda 2016.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

 

8 Comments

  • Turabifuriza ikaze iwacu mu Rwanda rwa Gasabo,bazagire inama nziza kandi Imana izabashoboze kugera ku myanzuro izagirira U Rwanda na Afrika yose akamaro!

  • umunyamakuru arakoze cyane kutugezaho inkuru ndabona iteguye neza. Ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera, nyabuneka dufatanye twese kwakira neza abo bashyitsi. Nukuri mbonye urutonde rw’abantu bakomeye baza mu nama ndishima cyane nti ibitekerezo byabo njye nzabibyaza umusaruro kuko njye nkunda ubuhinzi cyane. Ibiganiro byose nzabikurikirana kandi thank you his Excellency for the work done, ikaze kuri mwese

  • Turifuza ko abo banyakubahwa bakwiga neza ibibazo nyabyo bijyanye n’ubukungu hamwe n’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika. Birakwiye ko abantu batakomeza gushukwa n’imibare itangwa n’ibihugu muri iriya miryango mpuzamahanga yerekana uko imikurire y’ubukungu (“Economic growth”) ihagaze, nyamara wagenzura neza ugasanga bihabanye n’iterambere nyaryo ry’ibyo bihugu.

    Usanga muri iyi minsi ibihugu bimwe bifite icyo bita “Economic Growth” iri hejuru ariko wajya kureba iterambere ry’abaturage muri rusange ugasanga ntaryo.Urwo rujijo rero rukwiye kuva mu bantu. “Economic growth is a necessary but not sufficient condition of economic development”.

    • Wahora niki, abantu barikwicwa ninzara, abandi barazira kuzunguza mu mugi ariko ngo twateye imbere kuburyo bw’agahebuzo.

  • nonese nabacuruzi baciriritse baba nyarwanda bazitabirara? hasabwa iki?

    • Muvandimwe “Nvugishikuri” igihekane “nv”mu kinyarwanda ntikibaho.Buriya izina ryawe ni”Mvugishakuri”!Igitekerezo nacyo watanze kubera imyandikire yawe y’ikinyarwanda nticyumvikana!Ntunyumve nabi nshuti burya kwiga ni uguhozaho.

      • Mvugishe ukuri, tugasoma Mvugishukuri nibyo biboneye.

  • ohoo barakaza neza mu rwanda rwagasabo, ariko nasomye iyi nkuru nziza y`iyi nama ariko nabuze ahantu handitse “UBURUNDI” mbega ngo barihombera dore rero icyo bajya bita imyumvire mibi ninkiyi y`uburundi, apuu ninayo mpamvu budateze gutera imbere muzaguma mu kwicana gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish