Digiqole ad

V. Ndayisenga yizeye ko Mugisha Samuel azaba igihangange ku Isi

 V. Ndayisenga yizeye ko Mugisha Samuel azaba igihangange ku Isi

Valens Ndayisenga na Mugisha Samuel bashobora gukina mu ikipe imwe umwaka utaha w’imikino

Nyuma ya Tour du Rwanda 2016, Valens Ndayisenga wayegukanye yemeza ko Mugisha Samuel watunguranye akarusha abandi mu misozi kandi ari umwana muto, ashobora kuzaba igihangange ku rwego rw’Isi.

Valens Ndayisenga na Mugisha Samuel bashobora gukina mu ikipe imwe umwaka utaha w'imikino
Valens Ndayisenga na Mugisha Samuel bashobora gukina mu ikipe imwe umwaka utaha w’imikino

Hashize iminsi icyenda (9) isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda 2016 risojwe ku mugaragaro. Abanyarwanda babiri, Valens Ndayisenga na Mugisha Samuel ni bo begukanye ibihembo byose bihabwa abitwaye neza.

Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2016, yatwaye ibihembo bine muri bitanu bihabwa abakinnyi bitwara neza muri iryo siganwa. Harimo Maillot jaune, meilleur jeune, meilleur africain na meilleur Rwandais.

Igihembo kimwe atashoboye kwegukana ni igihabwa umukinnyi wahize abandi kuzamuka imisozi, ‘meilleur grimpeur’ cyegukanywe na Mugisha Samuel, umusore w’imyaka 18 gusa wari ukinnye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ndayisenga yagize icyo avuga kuri uyu musore, abwira Umuseke ko yizeye ko Mugisha azaba igihangange ku rwego rw’Isi.

Ati “Mugisha ni umukinnyi ufite umubiri ukomeye, kuko guhembwa nka ‘meilleur grimpeur’ wa Tour du Rwanda ni akazi gakomeye cyane. Ni umukinnyi ufite ubwenge kuko yanazamuwe akiri muto cyane.”

Ndayisenga yavuze ko Mugisha amubonamo ushobora kuzagera ku rwego rurenze urwo bagezeho, we na ba Ruhumuriza na ba Nathan Byukusenge kuko ngo ntakigaragaza ko Ndayisenga abarusha ubushobozi.

Yagize ati “Icyo nabarushije ni ukuza mu gihe cyiza, ibintu biteguye neza. Mugisha na we azabona umwanya uhagije wo kwigaragaza no gukina amarushanwa akomeye kuko aje mu gihe cyiza. Sinzatungurwa najya no muri ‘World Tour Teams’. Ashobora kuba igihangange ku isi.”

Aba basore bashobora gukina mu ikipe imwe umwaka utaha w’imikino kuko bivugwa ko bifuzwa na Cycling Academy yo muri Israel, yamaze kuzamuka iva ku rwego Continental (ikiciro cya gatatu) ijya muri Pro- Continental.

Mugusha Samuel watunguranye akaba meilleur grimpeur
Mugusha Samuel watunguranye akaba meilleur grimpeur
Ndayisenga ibihembo bine muri bitanu bya  Tour du Rwanda
Ndayisenga ibihembo bine muri bitanu bya Tour du Rwanda

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish