Digiqole ad

Uwo twari tugiye kurushinga nasanze yaranduye SIDA

Ndabagisha inama nshuti bavandimwe. Hashize imyaka ibiri nkunze umukobwa ndetse igihe cyari kigeze ngo tubane ariko twaripimishije nsanga arwaye SIDA.

Ubu byambanye ikibazo gikomeye kuko kubera urukundo mukunda kumwanga byarananiiye burundu kuko uretse icyo kibazo yagize ubundi ni umwana mwiza bitavugwa.

Iyo nitegereje mbona hari abakobwa benshi aruta hano hanze, haba mu burere, haba mu muco, haba mu bwenge ndetse no kwegera Imana kuburyo numva narafashe icyemezo kinkomereye nifuzako mwangiraho inama.

Niyemeje kubana nawe kubera iyo byose mbabwiye ariko ngeze aho numva binteye ubwoba ko nanjye nazahita nandura SIDA.

Byaranyobeye kandi numva nta wundi muntu nazabasha gukunda nyuma ye kuko kubona umuntu w’imico nk’iye byangora cyane. Ubundi imitima imbana myinshi nkibaza ngo ubwo se mwanze kandi Bibiliya ivuga ko urukundo rwihanganira byose ubwo ubundi hari urukundo rwaba rurimo? Naba se koko mukunda cyangwa?

Abasobanukiwe iby’Imana cyane mumfashe n’abafite ubumenyi mu by’ubuganga namwe mungire inama ndabinginze.

Murakoze kumfasha.

 

0 Comment

  • njye ndumva warafashe umwanzuro mwiza k’uruhande rw’abizera Imana, k’uruhande rw’abaganga nanone hari inama zitangwa kubantu babana badahuje ibisubizo , ushobora kwegera umuganga akakubwira uko wajya wifata ku buryo udashobora kwandura , ubundi ukibanira n’uwo wakunze , bitaba ibyo ukamureka da!

    • ariko Musore uremeza ko uri muzima ?ko wamukunze ngo muzabane mubyare ,usanga mwabyarana arwaye sida .Vugisha ukuri wasanga waramaze gushyiramo nawe .Wikina nubuzima muvandi kuko ufite impamvu zose zituma umusezerera nta nkurikizi zindi zibayeho

  • Ihangane nshuti nubwo SIDA ari ikibazo ikaba igutandukanije n’uwo wakunze Imana izaguha undi kandi ugomba kuba bugufi cyane y’uwo wanduye ukamuhumuriza kandi nawe azabona umugabo umukwiriye. Erega niyo mpamvu tugomba kwipimisha mbere y’igihe kugirango tumenye uko ubuzima bwacu bumeze maze dupange imishinga yacu. SIDA ni ubwo itarabonerwa umuti ni ukuyirinda cyane cyane biciye mu kwifata kandi uwanduye akaboneza kwa muganga gufata imiti hakiri kare maze akirinda kwanduza n’abandi.Ibuka ko:Ubuzima bwawe buri mu maboko yawe.Nuburekura buzagucika ariko nubwitaho uzaba amahoro.Ushime Imana ko utanduye kandi nizere ko ubonye isomo rikomeye ku bijyanye no kwaka avance uwo muzabana(bamwe babyita gusogongera).Ikibazo si abasogongera ahubwo abasogongeza nibo kibazo.Musore nkunda tegereza uzashake igihe cyawe kigeze reka kwishora mu busambanyi n’ibindi kuko ingaruka zo ziraremereye.Imana yite kuri nkumi yanduye kandi ubuzima burakomeza pe.

  • Umva mweneda Imana itubwira kugira ubwenge, ngo nubura ubwenge najye nzakureka. ntuzamwange uzamukunde kivandimwe, naho gushakana byo byaba arubwiyahuzi. ntaho bitaniye no kwishyira mukagozi. byakubera icyaha iyo bigaragaye mwaramaze gusezerana mubana ahoho urukundo rurihangana.

  • Shaka umugore! SIDA ntigiteye ubwoba nka mbere. Hari imiti ituma umuntu atakwanduza undi, nabanze ayifate cg se mujye mukoresha agakingirizo igihe viral load ye itari yaba undetectable( ibyo abaganga kuri SIDA,bazabibasobanurira).nO KUBYARA MUZABYARA KANDI ABANA BAZIMA ,hari imiti ifatwa mbere yo gupanga gutwita no mu gihe mutwite.
    Imana ibasange

    • Ndumva haba harimo ubutesi! Kwishora mu ruzi urwita ikiziba.

  • Aho bigeze har’igihe uru rubuga bazajya barukoresha n’ibintu byo kubeshya. ese koko ibi bandika byaba ari ukuri? Inama zisabwa n’abazikeneye koko? Hari abashobora kuzajya bavangira abakabonye inama bakeneye.

    • @Kabalisa,nanjye nunze murwawe!uru rubuga bagiye kujya barushyiraho amafuti,kdi wari umwanya mwiza w’ibitekerezo n’inama.Uyu rero arabaza ubusa!uragisha inama ngo wiyahure cg ubireke?muri Yeremiya handitse ngo:”Ngushyize inzira 2 imbere iy’ubugingo,n’iy’urupfu,ngo uhitemo”,nawe hitamo sida cg ubuzima we kubaza ubusa,hanze aha hari ibibazo biri serious ex.nk’umugabo ujya gutera akabariro ikagwa!n’ibindi byinshi!

      • @Kabalisa na Gentil njye sinumva impamvu mwihutiye kuvuga gutyo??ese muyobeweko abantu n’umunwa wabo wabananiye??akugishe inama se bucye yakwiye umujyi wa Kigali?ejo bibe u Rwanda rwose??
        Sha mujye mwiyoroshya niba mutarigeze mukunda ntawabarenganya gusa uyu muvandimwe ndamushyigikiye nagane muganga ubizoberewemo Inama n’ingenzi.
        John

  • umva kuba uwo wakunze yaranduye, uzamubaze nimba hari uruhare yabigizemo. wenda akaba yarasanzwe ari indaya noneho akakwiyoberanyaho.cyangwa nimba yarayivukanye. cyangwa yarafashwe ku ngufu. nusanga atarayihamagariye, uzasange muganga abagire inama. najye mbana n’uwo tudahuje ibisubizo, kandi twarabyaranye, ariko ndi muzima n’umwana ni muzima.

  • mbanje kugusuhuza muvandimwe, Imana ibane nawe!
    mbonye ushaka inama ariko biragoye cyane kukugira inama kandi uvugako wamaze gufata icyemezo ubundi ugisha inama utarafata icyemezo kugira ngo za nama bari bukugire zigufashe gufata icyemezo.
    inama nakugira ya mber ni uko ubanza ukamenya ibyo urimo n’aho ubuzima bwawe ushakako bujya cg.ubuganisha (icyerekezo ubuha0.
    watubwiye ko mwagiye kwipimisha ariko ntiwatubwiye niba mbere yo kujyayo niba yari yarakubwiye ko arwaye muri iyo imyaka 2 mwari mumaranye.kurwara si inenge yewe sinikinegu cyatuma utabana nawe ariko nk’uko wagishije inama ndagufasha uko mbishoboye nkurikije uko numva ubuzima ushaka kwinjiramo.menya ko kubana n’umuntu atari aka kanya ngo ejo niwumva byanze ubivemo niba uri umu christu uribukako musezerana akaramata kugera apfuye.ese aho ntugirango uko wumva mukundanye aka kanya nk’ishuti ni uko bizahora mumaze kubana?hazaza byishi bishaka kugabanura rwa rukundo rwanyu mbese uzabasha gukomeza kumukunda mu buzima azaba agezemo bwose?cg uzatangirakuvugango iyo mbimenya?
    uzegere abajyanama bubuzima burya baba bari ahantu hose cg.ugishe inama doctor wawe cg.Pastor cg.padiri bitewe n’imyemerere yawe ariko nziko nta numwe uzakugira inama yo kubana nawe keretse iyo mwembi murwaye barabyemera ariko iyo uri muzima babifata nko kwiyahura ubizi(umbabarire kuri iryo jambo nkoresheje niba rigukomerekeje)bagufasha kumwikuramo nk’uko wavuzeko utashobora gukunda undi buhoro buhoro kandi nawe ubwe mukabiganiraho koko niba agukunda ntiyakwifuzako akwanduza.
    ikindi numvise ushaka kuvugango ni ukubana mu bibi no mubyiza nkaho mwamaze gusezerana iryo ni isezerano ry’abashakanye ntabwo ari iry’ishuti hagati yazo niyo mpamvu igihe cyose mutarasezerana hashobora kuboneka impamvu yo gutandukana umwe akanjya mu buzima bwe undi ubwe.
    ko wavuzengo ntiwabaho mutari kumwe,akwanze akakubwirako ibye nawe birangiye ntiwabyakira?wakwiyahura?
    reka guklina n’ubuzima banza utekereze kuri icyo cyemezo wamaze gufata kandi ugishe inama abantu bubatse wizeye cg.basenga nziko bazagufasha.
    ese ubundi mwaraganiriye nawe akubwirako nta kibazo yabana nawe?yarakwemereye njye numva ataba agukunda kuko uwo ukunda ntiwakwifuza kumwanduza.Imana igufahse kumenya icyo wakora

    • nshimye cyane inama uyu theodette atanze inama nziza pe uri umuntu uzi ubwenge , naho ubundi uyu muhungu agomba kuba harimwo ibintu byinshi atatubwije ukuri,uzamukunde mube nk’abavandimwe naho ibyo kubana simbyumva pe sinumva ukuntu umuntu yakwiyahura, ibyaribyo byose uwo mugore yemeye ko mubana yaba atagukunda ugire amahoro

      • Inama Theodette akugiriye ni nziza cyane. Nabivuga ntya: mbere yo kurushinga umukobwa n’umuhungu barabanza bakamenyana, noneho bagafata icyemezo. Mu kumenyana babwirana ubuzima babayeho bombi cyane cyane amacuti bagiranye nibyo bakoze n’amacuti yabo. Nyuma yaho bombi bafata icyemezo bakabana cyangwa bakabyihorera. Niyo mpamvu kubwizanya ukuri mbere yo kubana ari ngombwa cyane. Mwe rero mwashatse kubanza kwibwirana hazamo no kwipimisha SIDA. wowe muhungu ufashe icyemezo cyo kutabana nawe nta cyaha umukoreye kuko Imana ikweretse ko harimo danger. Niba rero wakwemera ukiyahura kuri iyo danger kubera urukundo ,ni icyemezo cyawe bwite nuwo wiyemeje kwiyahuraho. Ibizakurikira mwembi muzabyihanganira kuko mwabikoze mubizi kandi mubishaka.

  • Nakugira inama yo gukomeza kumwitaho nk’umuntu mwakundanye kdi ugikunze, ariko kubana ubyihorere. kuko munabanye ukazandura uzi ko ariwe wakwanduje, urwo rukundo rwashira mugatangira kuryana.shaka undi kdi wumve ko ubuzima bukomeza.icyatumye umenya ko yanduye mbere y’uko mubana cg muryamana ugitekerezeho bihagije hanyuma ufate uwawe mwanzuro.

    • Nanjye ntyooooo. Nta gukina n’ubuzima

  • Umva wangu, tega amatwi neza wumve icyo ngiye kukubwira: RONGORA UMUNTU SHA.

    Mujye mukoresha condom, nimushaka kubyara muzajye kwa muganga bamutere intanga zawe wirebera ubundi atwite azakubyarire Hungu na Kobwa

    Hanyuma kera umuti nibawuvumbura azawunywa akire.

    N.B: Kandi ayo ni amahirwe ugize kuko nibura uzajya uba wizeye ko ataguca inyuma uko yishakiye…..

    • hahahahahhhhhhhhhh sha wowe urandangije imbavu zirahiye!!!

  • ntabyishi nakubwira 0728550581 uzambaze neza nzagusubiza.

  • Please muvandimwe ndagusaba kutiyahura kuko kera wazabyicuza kandi nta gusubira inyuma. At least iyo ubimenya mwarashakanye bwo nta kundi, mwari kugumana ariko niba mutarashakana mwihorere uzabona abandi bazima batazakwanduza. Ubwo icyo ni ikikwereka ko atari uwawe.

  • ijambo ry’imana riravuga ngo n’ubura ubwenge izakureka,nakugiraga inama komwaganira mbere yokumureka,hanyuma ugakomeza kumufasha,kumugira inama n’okumuba hafi cyane cyane komwakundanye ntumuhe akato.hamwe nogusenga imana izagufasha kuko imana ntiyakwemerako mupfira rimwe.

  • Niba usenga koko, nyarukira mu ruhango maze usabe Yezu nyirimpuhwe aguhe igisubizo.

  • Urukundo rwihanganira byose kubamaze kuba umwe. None wari waba umwe nawe? Ntumushake rwose!

  • Reka umuntu ntabwo wabana nawe mu buzima bwawe bwose utyo ni ubwo umukunda bizageraho ubone ko bidashoboka .ibi mbifitemo experience.

  • Mureke wikina n’ ubuzima kuko ruzageraho rukonje.Byambayeho ariko aho angeze ninjye uhazi

  • Ahubwo ushimire Imana ko atakwanduje ubwo ufite uwawe nawe azabona uwundi urukundo narwo rurababaza ariko ntakundi . nkumuntu wumugabo ikibazo cya sida sikibazo wakabaye ubajije abandi barayirinda wowe ushaka kuyishyira ? Kanguka .

  • Niba ari Immana yakubwiyeko ariwe wawe nubihindura uzabona ingorane ariko niba ariwowe wamwihitiyemo niwowe nyine,nonese atagerageje kuba gentille ninde wamwegera n’iryo shyano yikoreye agomba kuba gentille kuko akeneye abantu mubihe bimeze bityo mbese ubundi wibazako atari aziko ayifite? ubwenge nicyo Immana yabuduhereye.Yesu wenyine niwe wapfiriye abantu ariko nawe niba wabyiyemeje nakubwiriki.sawa by bye

  • Iki kibazo kiroroshye. Niba wumva nta nama wakwigira, uzegere umuganga umugishe inama. Uzakurikize icyo azakubwira.

  • abakubwira ngo mubane bigushuka. ejo mutazasiga ipfubyi kubera amakosa yanyu. please sigaho, mube hafi yego, ariko ibyo kubana nawe ubyikuremo. ngutaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi kdi ngo nyamwanga kumva ntiyanze no kubona. wibukeko ibyemezo dufata burimunsi aribyo bigena abo turibo cg tuzaba.

  • Bonjour,
    ko numva utorohewe? kandi ko ushobora kuzababara cyane, uzabanze umenye igihe yayanduriye, abaye yarayivukanye ikosa sirye, ariko kandi ashobora kuba yarakinnye nyinshi avant y’uko muhura, attention rero.

  • Umva muntu w’Imana nkubwire. Iyo abantu bakiri muri fiancaille baba bumva ntacyabatandukanya kubera uko biyumva bakagira ngo ni urukundo rubarimo ahubwo ari sentiment gusa zibuzuye. iyo bamaze kubana urukundo cg za sentiment ruhinduka cg zirahinduka bigasigara ari conditionnel. Ubwo rero wowe ho na condition imwe yo birumvikana ko ntan’iyo afite ndavuga ubuzima n’ibindibazaza rugashira burundu mugasigara muryana gusa. Inama yange mureke burundu.

  • Umva di amagara araseseka ntayorwa kandi agapfa kaburiwe n/impongo niba uhisemo sida uragenderwiza [isanduka yawe ndimo kuyibaza]urumva uwomurengwera?ubwontuziko ubuzima bwawe buri mu biganza byawe?wirata ibyinkundo zidafite12 bana urakina n/ubuzima ntasoni?.

  • Reka imiteto sha
    Ngo aritonda ??!!! Ahubwo urukundo rubana n’ubumuga bwo kutabona , iyo SIDA se yayikuyehe ? si mu gusambana !!! Ubwo rero yaragushukaga ngo aritonda kandi ari indaya kabwera !!! Va ku muswa mwibagirwe .
    Sawa

  • gabanya gutetta sha niba wowe uri muzima ubwo aho niho urugendo rwanyu rurangiriye mureke ushake undi kandi ubimubwire impamvu. naho ibyurukundo nibyo umuntu yishyira ubwose tuvuge ko ariwe wambere mwari mukundanye? uzabona undi.

  • wataye umutwe ahubwo…bazakuvuze ibisazi

    • Umuntu arabagisha inama ngo yataye umutwe ? Nonese ko ntamuntu udahura n’ikibazo kandi ko abantu bungurana ibitekerezo. Wowe umugishije inama azagusubize atyo ?

  • iyo aba umuhungu twari kwisungana. naho iki kibazo cyo ni serieux rindirira uzabona undi kandi nawe azabona uwo bahuje

    • we nanjye ndayifite maranye umwaka kandi ndi umuhungu niba nawe urwaye uzaze twisungane sha ariko ntituzabyara kuko urumvako ubuzima bwacu bugerwa kumashyi.ubwo wenda nko munyaka itanu turaba twipfiriye ibyacu bibe birangiriye aho sibyo?

  • Inama umuntu yakugira aha ntibyoroshye namba!!urukundo rutuma dukora byinshi ndetse kubahungu tukaba twa napfira uwo dukunda..ariko ikibazo mfite ni uwo mukobwa mukundana yaraziko arwaye cg nawe yabimenye nyuma?sinon niba yarabizi ni kibazo kuko yari kuyigutera?kandi yanze no kubikubwira donc mwabanaga umukunda ariko we yifitiye ibindi ahishe mu mutima..usanze yarabizi mbere rwose su kukubeshya wazinga!!nta no kuzuyaza..niba atari abizi akaba yarabimenye mujya kwi pimisha..icyo nagusaba nugusenga cyane Imana yonyine niyo yaguha igisubizo nyacyo twe turi abantu turikunda urabyumva nawe icyo twa gusubiza..gusa wumvishe bi dashoboka nakugira Inama zo kumuguma iruhande nibura nkundi mwaka..ukamuhumuriza,ukamufasha kubyemera,mbese ukamuba hafi ukamutegura ko uzagenda ntakundi kandi ko azabona undi bazabana bahuje wenda ako kabazo kuko nabo barahari,mbese ukamufasha muri izo nzira kuko niba umukunda niwibagirwe ko nawe agukunda kandi ko nawe azahababarira incuro ebyiri.sida no kukubura..niba rero ushaka ku gumana nawe,ubwo butwari na bujyereranya nku bwa Abraham washatse kwica umwana we w’imfura…wowe wenyine ni wabyishoboza bya gusaba kwegera Imana cyane..courage,Imana ibane nawe kandi izahe umugisha icyemezo uzafata pc…

  • Jyewe inama nkugiriye wamureka ukazashaka undi ibyo kuvuga ngo uramukunda cyane ibyo NI amarangamutima none se biblia uvuga ngo ivuga ngo urukundo rwihanganira byose biterwa n’ibyo aribyo hamwe no gusoma bible tugomba no gushyiramo ubwenge Imana yaduhaye ubwo se numara kwishora nawe ukandura uziko urwo rukundo uvuga uzaba utakirwumva mureke utanashidikanya rwose keretse Imana ikoze igitangaza agakira naho ubundi va mu marangamutima!!

  • Ukunda Umuntu ute cyane Niba mukoresha condom ? Cyangwa mushobora kuba mwaryamanaga igihe cyo kwipimisha wowe ukaba wagize Imana bagasanga Uri muzima ? Wagize amahirwe ko utanduye shimira Imana ubundi ubuzima burakomeza . uzasabe Imana undi mukunzi izamuguha .

  • Ubuzima ni impano y’agaciro kanini, nubwo bishika tukabwangiriza. Rero muvandimwe ni amahirwe akomeye ni ubuntu butangaje nkuko bijya bivurwa kuba warabimenye utarandura! Rero irinde kwandura kandi wari waragize ayo mahirwe yo kubimenya mbere. Gusa uzakomeze umube hafi, umuhumurize kandi nawe uzabyumva rwose. MAMAHORO.

  • Umva nkugire inama nshuti, shaka abakozi b’Imana ubundi muyibaze icyo gukora nikubwirako mubana ntushidikanye mubane ubwo izaca inzira zayo kd nikubwira ko mutagomba kubana ubireke niyo igena byose.mbese nttuzi ijambo ry’Imana riri mu YEREMIYA 33-3 rivuga ngo ntabaza ndagutabara…? rero baza Imana irakubwira icyo gukora. BEBLESSED!!!

  • Muvandi,gukoresha condom ubuzima bwose ntibishoboka,agezeho akakwanduza lero ntabwo wabimubabarira,induru n’umwiryane bikaba bibonye indi mpamvu. Benshi bakubwiye ko urukundo rurangirana na fiancailles ntabwo bakubeshya,usigara wibaza icy urukundo aricyo,hagasigara hakora ubworoherane no kubahana’utazibeshya lero ngo winjire mu ruzi urwita ikiziba. Iyo sentiment wumva si urukundo umufitiye,ni pitie,kandi ntiyubakirwaho ngo rurambe.

  • Inama ugisha nibyo urahangayitse ariko nagirango nkumenyeshe ko kubana ari icyemezo kiramba none rero kubwiyo mpamvu nubishobora uzazane niyo nshuti yawe tubahere inama hamwe!ku bindi bisobanuro wandebera kuri iyo adress [email protected]

  • Theodette numvishe wagira umuntu inama yubaka pe ! None wakwakira amail yange nkagira icyo mkwibwirira murakoze Imana ibane namwe mwese. [email protected]

  • Ncuti ncuti ncuti gukunda nukubans nikindi.choix niyawe

  • UMVa nshuti nimba mwarakundanye kuva cyera nubundi komeza,umukunde kuko mubuzima bibahoko havukamo,ikibazo,kdi nuzamutererane,uzakomeze,umukunde, nkuko wamukunze mbere y uko,umumenyana njyewe ndumva kuba yaranduye sikibazo,ahubwo,ikibazo niwowe,umuca,inege murakoze mugire,umusi mwiza

  • Jyewe ndagira ngo wisubize kuri iki kibazo:
    – Ko umukobwa mwakundanye mukageza n’ubwo mwiyemeza kubana, kuki mwatekereje kubanza kwipimisha SIDA? (Intego yo kwipimisha yari iyihe? Ntekereza ko bitari kugira ngo mumenye uko muhagaze gusa! Niba byanga bikunda mwagombaga gushakana uko mwaba muhagaze kose ntibyari ngombwa ko mwipimisha. Kubikora mufite icyo mwashakaga ko bibafashamo. Icyo rero kibe ari cyo mukora.

  • Muvandimwe biragoye cyane kureka umuntu ukunda Sida ni ikibazo gikomeye ariko hari indwara nyinshi zikomeye kurusha Sida urugero Renal Failure, Diabete,… iyo mugize gahunda mushobora kubyara abana bazima iyo mukurikije gahunda z`abaganga sida biroroshye kuyi controliyo ufite umuganga ugukurikirana gusa nanone byaba byiza ubanje ugashaka umuganga akakugira inama

  • umva nshuti nge byambayeho numvagako ntakandura nagize 27yrs ntarabikinisha nyuma byabaye ngombwa ko nshaka umugore turipimisha dusanga turi bazima atwite tugeyeyo batugira inama nkaho hagati yange nawe harimo uwandu nkekako ariwe nyuma nsanga aringe yaranyihanganishije ngewe mubwirako ubwo agoze amahirwe ntashaka kumwanduza arikowe abwirako atansiga ubu tumaranye imyaka 2 mbana nicyo kibazo ariko we ntakibazo aragira n’umwana twabyaye ni muzima imana yabaye bugufi yurukundo rwacu .kuko nanduye ntasambaye icyo ukimenye byaranyobeye nabonyeko byose bishoboka ushobora kumureka washaka undi nyuma yigihegito ukandura akagutererana ugasangawifuge wawundi wambere Imana ibafashe.

  • kureka uwo kunda sibyiza kuko ushobora kumureka nyuma ukandura atariwe ukwanduje ngewe ubwnga byabwayeho kuko nakunze umwana nkamufuhira ndetse nkajya mubwirako uzanyanduza nyuma twarabanye ariko tujya kwipimisha ishuro 2 dusangaturi bazima dufata umwanzuro wo kubana nyuma agize inda yamezi 04 tujya kwipimisha dusanga naranduye birangora ariko amfasha kubyakira musabako asubira iwabo kuko munda ntashakumwanduza ubwirako yiyemeje kubana nange mubyiza no mubibi ndetse twari tutarasezerana nangagusezerana nawe kugirangi ntamubuza amahirwe ye abwirako tugomba gusezerana ko aringe yayise mo mubamushakaga bose turabikora ubutumaranya imyaka 03 tatarandura numwana twabyaye ni muzima ubu mfata imiti ntakibazo kandi tumaze kegera kuri byinshi birashobokako wamureka akabana n’udashobotse kandi ukandura muburyo utazi ugomba kumwumva kandi ukamubwirako atari kwiherezo ry’ubuzima kandi imana izabafashe kuko ngewe numvaga ntabana n’umuntuwanduye uko byagenda kose ariko nabonye ko boshoboka byose Imana ibabe bugufi.

Comments are closed.

en_USEnglish