Digiqole ad

Uwemerewe gukuramo inda azajya ahabwa uruhushya mu minsi 5

 Uwemerewe gukuramo inda azajya ahabwa uruhushya mu minsi 5

*Hari impamvu zizwi zizagenderwaho mu kwemererwa gukuramo inda,
*Icyemezo cyo gukuramo ugihabwa azabanza arahire imbere ya Perezida w’urukiko,
*Umwana wasambanyijwe azajya akurirwamo inda aherekejwe n’umubyeyi kandi ntajye mu nkiko.
*Ubutinganyi si ikibazo kiri mu mategeko y’u Rwanda.

Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura amategeko kuri uyu wa kane yagaragarije abanyamakuru bimwe mu byavuguruwe mu gitabo mpanabyaha cy’u Rwanda (penal code), aho hakurikijwe amasezerano ya Maputo u Rwanda rwasinye uzemerwa gukuramo inda azajya ahabwa icyemezo na Perezida w’Urukiko urubanza rukazaba nyuma.

Hagati ni John Gara, na Mukeshimana Beata ushinzwe ubushakashatsi no kuvugurura amategeko na Dushimimana Lambert ushinzwe kuvugurura amategeko
Hagati ni John Gara, na Mukeshimana Beata ushinzwe ubushakashatsi no kuvugurura amategeko na Dushimimana Lambert ushinzwe kuvugurura amategeko baganira n’abanyamakuru kuri uyu wa kane

Lambert Dushimimana ukuriye agashami gishinzwe kuvugurura amategeko, avuga ko mu gitabo cy’amategeko ahana harimo ibihano bikomeye biteganyirijwe umuntu ukuramo inda ku bushake nta mpamvu afite yemejwe n’inzego zibishinzwe mu mpamvu zateganyijwe.

Avuga ko hagendewe ku masezerano ya Maputo, n’u Rwanda rwasinye, arengera uburenganzira bw’umugore, ngo uwemerwa gukuramo inda hagenderwa ku mpamvu enye cyangwa eshanu.

Umuntu yemererwa gukuramo inda iyo yahohotewe agaterwa inda, yafashwe ku ngufu, yasambanyijwe ku gahato ari umwana, yashyingiwe ku gahato cyangwa yaratewe inda n’umuntu bafitanye isano, akagaragaza ko uwo mwana avutse yazamutera igikomere.

Dushimimana yagize ati “Itegeko ntiriteganya ko umuntu akuramo inda, ni ubushake bwe, ni uburenganzira ahabwa n’itegeko. Igihe umuntu yumva kubyara umwana nta kibazo birimo, uwo mwana aramubyara.”

Inzitizi zari muri iyo ngingo, ngo byari biteganyijwe ko umuntu ufite ikibazo cyo gukurirwamo inda kubera impamvu zavuzwe, atanga ikirego mu rukiko, kigasuzumwa ndetse kikaburanishwa nyuma y’iperereza, bigafata igihe kirekire atarabona icyemezo cy’urukiko.

Indi mbogamizi ngo yari ihari, ni iy’uko umuntu yajyaga kwa muganga kubera gutinda kubona icyemezo cy’urukiko, agasanga inda yarengeje ibyumweru 22, kandi amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima abuza umuntu gukuramo inda igeze kuri urwo rwego kuzamura.

Bityo, rero ubu ngo ingingo yavuguruwe ku buryo umukobwa cyangwa umugore ufite ikibazo azajya agenda akakibwira Pereza w’Urukiko, akacyakira, nyuma y’iminsi itanu akamuha icyemezo hatabayeho kuburana urubanza.

Dushimimana agira ati “Umuntu mukuru (watewe inda) azajya ajya imbere ya Perezida w’Urukiko asobanure ikibazo yagize, mu minsi itarenze itanu, Perezida amuhe cya cyemezo. Icyemezo kizajya gisobanura neza n’ivuriro rizakora iyo serivisi. Hanyuma, mbere yo guhabwa cya cyemezo azajya akora indahiro.”

Uko kurahira ngo kwatumye habaho ikindi cyaha cyo kubeshya kugira ngo ukurirwemo inda, urukiko nirusanga yarabeshye azajya ahanwa nk’uwakuyemo inda ku bushake.

Ku mwana wasambanyijwe kugahato, we ngo azajya  aherekezwa n’umubyeyi kwa muganga, akagaragaza imyaka afite, hanyuma muganga ngo azaba afite ububasha bwo kumukuriramo inda.

Umuseke wabajije, niba itegeko rizaha amahirwe umuryango w’abashakanye byemewe n’amategeko kuba bakuramo inda, bitewe n’uko batwite umwana batateganyaga bitewe n’ubushobozi bwabo, cyangwa umubyeyi asamye bafite uruhinja, Mukeshimana Beata asubiza ko ibyo itegeko ritabyemera.

Yagize ati “Bazahanwa nk’abakuyemo inda ku bushake.”

 

Ubutinganyi si ikibazo mu mategeko y’u Rwanda

Mu gihe ku Isi hagenda hagaragara uburenganzira no kuvugurura amategeko kugira ngo bamwe babubone, abashaka kubana bahuje ibitsina (Abatinganyi), na bo ni bamwe mu bagenda bagaragara mu Rwanda.

Abavugurura amategeko, babajijwe niba icyo cyiciro cyarasuzumwe, Dushimimana Lambert yavuze ko ubutinganyi atari ikibazo mu mategeko y’u Rwanda.

Yagize ati “Igihe abantu bakuru baba bumvikanye bakajya ahantu hiherereye, mu nzu, nta kibazo kirimo, keretse ari umwana ukoreshejwe ubutinganyi.”

Gusa, mu gihe ibihugu bimwe na bimwe muri Africa byagaragaje ko bidashyigikiye ubutinganyi, mu Rwanda, ubuyobozi ntiburagaragaza uruhande buriho kuri icyo kibazo.

Ibi byose ni ibikubiye mu ngingo zahindutse mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ariko ngo buri wese yemerewe gukomeza gutanga umusanzu w’ibitekerezo kuko ukiri umushinga uri kunozwa.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Harya ngodufite abanyategeko badashobora gutekereza kubibazo abanyarwanda bafite ahandavuga ubukene bukabije ubucuruzi bwihariwe nabantu ( umwe gusa mugihugu) aribo = transport 1:KBS,2:Loyal Express,3:RFTC na Construction 1:NPD Cotraco,Horizon Construction,and others you very well know none ngomuri transport kungirango abobscuruzi/uwomuruzi yunguke nkuko yabyemerewe nyumayokurukana abafite imodoka noneho yirukanye nabafasha babashoferi tekereza imodoka zabuze ahogukorera kuko imihanda yose yafashwe nabobagabo twavuze mutekeze namwe

  • harigihe iyonda bemereye abakobwa gukuramo ariyo yari kuzavamo intwari z’ahazaza but its ok ubwo bafite impamvu bemereye abantu kujya bica byemewe! ahari hari ukwica byenewe wenda bitandukanye no kwica kundi, ese byose sukuvutsa umuntu ubuzima, ese wishe uwavutse or ukica iwageze munda itandukaniro ririhe? mutubarize ese umuntu niki? yitwa umuntu ryari?

  • Hahahhhh, ni dange wa mugani wa Mivumbi, n’ibindi bizaza

Comments are closed.

en_USEnglish