Digiqole ad

USA: Trump yavuze ku Bayisilamu nyuma y’igitero cyahitanye 50

 USA: Trump  yavuze ku Bayisilamu nyuma y’igitero cyahitanye 50

Ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko Trump ari kugenda aterwa ikizere amahirwe ajya kuri Clinton

Donald Trump uzahagararira ishyaka rya Republican mu matora ya Perezida usanzwe ufite igitekerezo cyo kwangira Abayisilamu kwinjira muri Amekika, yavuze ko ubwicanyi bwabaye mu mpera z’icyumweru bugahitana abantu 50 mu rubyiniro mu mujyi wa Orlando muri Florida ari ingingo yerekana ko ibyo aba avuga ari byo.

Donald-Trump-wamaze-kubona-tike-yo-kuzahagararira-aba-Republican-mu-matora-nka-Perezida
Donald-Trump-wamaze-kubona-tike-yo-kuzahagararira-aba-Republican-mu-matora-nka-Perezida

Yavuze ko ubu bwicanyi bushimangira igitekerezo cye cyo kutemerera Abayisilamu kwinjira mu gihugu cya Amerika.

Donald Trump kandi yanenze uwo bazahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu wo ku ruhande rw’aba Demokarate,  Hillary Clinton, ngo kuko atarimo ashaka kubona icyatumye uwo mwicanyi yica abantu.

Kuri Twitter, Trump yavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zikaze ku Bayisilamu.

Hilary Clinton we yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iki gitero, cyabereye mu mujyi wa Orlando kigahitana 50, gusa ananenga cyane Donald Trump ko yakoresheje ubwo bwicanyi bwari ibyago ku gihugu  mu kwishima we ubwe.

Ibiro bishinzwe iperereza bya Amerika, FBI byatangaje ko Umunyamerika ukomoka muri  Afghanistan witwa Omar Mateen ari we wagabye igitero mu rubyiniro rw’abahuje ibitsina, ngo yari ashyigikiye umutwe w’iterabwowa wa IS.

Se w’uyu muhungu yatangaje ko ibyo umuhungu we yakoze bijyanye n’ibyo yatekerezaga ku babana bahuje ibitsina ngo ntaho bihuriye n’idini.

Uwahoze ari umugore we, na we yavuze ko yahoze ari umunyamahane ahora ashaka kurwana ariko ngo nta bitekerezo by’iterabwoba yigeze agira.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish