Digiqole ad

USA: Minisitiri Binagwaho yahawe ikindi igihembo kubwo kugabanya imfu z’abana

 USA: Minisitiri Binagwaho yahawe ikindi igihembo kubwo kugabanya imfu z’abana

Igihembo cya Dr Aganes Binagwaho cyakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mathilde Mukantabana.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. Agnes Binagwaho, hamwe Skhosana Reggie, umuyobozi mu muryango RMHC muri Afurika y’Epfo nibo bahawe igihembo cy’umwaka wa 2015. Dr Binagwaho akaba yagiherewe umuhate mu kugabanya imfu z’abana.

Igihembo cya Dr Aganes Binagwaho cyakiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mathilde Mukantabana.
Igihembo cya Dr Aganes Binagwaho cyakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mathilde Mukantabana.

“Ronald McDonald House Charities (RMHC)”, ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku buzima n’imibereho myiza y’abana. Igihembo utanga buri mwaka ugiha abantu cyangwa imiryago idaharanira inyungu iba yarakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere no guharanira imibereho myiza y’abana.

RMHC yahaye ishimwe aba bayobozi babiri bo muri Afurika kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa mu kugabanya impfu z’abana no gufasha imiryango kubaho neza muri gahunda yo kwigira.

Bombi, Minisitiri Dr. Binagwaho na Skhosana ngo bagize umuhate ukomeye mu guteza imbere no gufasha gahunda zigamije gukemura ibibazo n’ibyifuzo kubana, ndetse no kumiryango mu bihugu byabo, u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Amazina yabo bombi nk’abegukanye igihembo cy’umwaka cya RMHC yamenyekanye kuwa gatandatu tariki 07 Ugushyingo, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Binagwaho na mugenziwe, buri umwe azahabwa Amadorali y’amanyamerika 100,000 y’igihembo, aya agenewe n’ubundi gushyigikira ibikorwa bakora byo gufasha abana.

Umuyobozi wa RMHC Sheila Musolino yashimye cyane umurava, ubwitange n’imiyoborere myiza byagaragajwe na Dr. Binagwaho na Reggie Skhosana. Avuga ko byakabaye urugero ngenderwaho kugira ngo hakemurwe ku buryo burambye ibibazi by’indwara zibasira abana n’imiryango yabo ku kw’Isi.

Byumwihariko, ngo Dr. Agnes Binagwaho yabashije gushyiraho gahunda ihamye y’ubuvuzi mu Rwanda nyuma y’uko igihugu cyari cyashenwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikindi kandi ngo yongereye imbaraga n’ubushobozi abaganga, abaforomo n’ababyaza, ndetse n’abajyanama b’ubuzima baba mu baturage byazanye impinduka zigaragara binyuze mu gufatanya.

Afashijwe n’umuryango nyarwanda kandi, Dr. Binagwaho ngo yabashije guteza imbere ikorwa remezo bijyanye n’ubuzima aho ngo byafashije ubuzima bw’abana basaga 600, 000.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Congs to Dr Agnes Binagwaho, had working always pays.

    Uyu mubyeyi akora amanywa nijoro kd akitanga cyane ngo service z’ubuzima zirusheho kunozwa, urubyiruko rukwiye kumwigiraho byinshi.

  • ngo yongereye ubushobozi abaganga! Mbega wa munyamakuru we iki cyo nta makuru ugifiteho. Abaganga se b’abanyarwanda bakora inaha ni bangahe ugereranije n’abasoza amashuri yabo ? Abaforomo se n’ababyaza bishimiye uko bafashwe cg bahembwa ni abahe? Gira uti ahubwo yazambije urwego rw’ubuvuzi

  • Fiston, urintamunoza kbsa. Dr Agnes numukozi kandi ujya kugaya IMPUNDU ZURUSHISHI arabanza akareba imisaya zaturutsemo. so ubushobozi Urwanda rufite ntekerezako bujyanye nimibereho yabaforomo nabaganga, nonese urashaka ko bafatwa nkabo muri SWEDEN cg FINLAND, Oya rwose ntimugakabye niko nabandi banyarwanda babayeho.

  • Hi.Congs to Dr Binagwaho,ariko reka ngusabe uvaneho quarantaine ku bihugu nka Guinea tubashe kwinjira mu Rda dore urgence ya Ebola yararangiye ariko na n’ubu ntitubasha kwinjira mu Rda.Urakoze cyane.

  • Mumbabarire mbaze akabazo k’amatsiko, Dr Binagwaho agira umugabo? abana bangahe?

  • Felecitation! Nukuri rwose uyu mubyeyi arakora, ikibazo kiriho muri iyi minsi nuko gahunda yo kwita kubuzima bw’ umubyeyi n’ umwana bushobora kuduhoka kuko abajyanama b’ ubuzima nta kintu bakibona kibamotiva. so, Minisante nibishyiremo ingufu. Ikindi murebe ukuntu mwakongerera umushahara abashinzwe gukusanya imibare ku bigo nderabuzima (datamanager) kugirango ibipimo bizamuke maze murebe ngo imfu ziracika burundu mu rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish