Digiqole ad

USA: Abantu 50 bishwe barasiwe muri Night Club

 USA: Abantu 50 bishwe barasiwe muri Night Club

Imwe mu mafoto y’inkomere yagiye ahagaragara

Abantu 50 ni bo bamaze kumenyekana ko biciwe mu gitero cy’ubwiyahuzi ku wa gatandatu, mu rubyiniro rw’ahitwa Orlando, muri Leta ya Florida, ubu hashyizweho ibihe bidasanzwe n’umuyobozi w’Umujyi, Buddy Dyer has. Iyi nzu y’imyidagaduro ngo yakundaga kujyamo abakundana bahuje ibitsina.

Imwe mu mafoto y'inkomere yagiye ahagaragara
Imwe mu mafoto y’inkomere yagiye ahagaragara

Umugabo warashe abantu barimo babyina, amazina ye yamenyekanye, akaba yitwa Omar Mateen ni umunyamerika ukomoka muri Afghanistan, na we nyuma yaje kuraswa n’abapolisi.

Uyu mugabo yabashije kwinjira muri iyi nzu arashe abarinzi ku miryango yinjira mo imbere afite imbunda irasa abasasu menshi icya rimwe ayamisha mu bariho bishimisha.

Abandi bantu 53 bakomerekeye muri iki gitero.

Iki ni imwe mu bitero bikaze mu mateka ya vuba ya Amerika. Polisi yatangaje ko ari igitero cy’iterabwoba.

Abayobozi bavuze ko uyu wishe aba bantu yari yarayobotse ingengabitekerezo y’ubuhezanguni, nubwo nta makuru ahagije y’umutwe w’iterabwoba yakoranaga na wo.

Byatangajwe ko Omar Mateen akomoka muri Florida mu mujyi wa Port St Lucie akaba afite inkomoko muri Afghanistan. Ntiyari ku rutonde rw’ibyihebe, ariko ngo yariho akorwaho iprereza ku bindi byaha.

BBC yakoze urutonde w’ibitero bikomeye nk’ibi byo kurasa abantu byabayeho muri America kuva mu 1991, iki gitero cyo mu nzu y’imyidagaduro ijyamo cyane cyane abatinganyi nicyo cyahitanye benshi.

Umunyeshuri witwa Seung-Hui Cho yahitanye abantu 32 mu 2007 abarasiye ku ishuri rya Virginia Tech na we ahita yirasa.

Adam Lanza yishe abantu 20, umwana w’imyaka irindwi n’abandi bantu batandatu ahitwa Sandy Hook, muri Leta ya Connecticut hari muri 2012.

George Hennard yahuye imodoka ahantu abantu baruhukira banywa icyayi, ahitwa Killeen, muri Texas, nyuma arasa abantu  23 na we arirasa, hari mu 1991.

Muri 2015 abantu 14 baguye mu gitero cyagabwe na Syed Rizwan Farook na Tashfeen Malik aho barashe ku bakozi bari bateraniye ahitwa San Bernardino.

Abantu 13 biciwe mu gitero cya Maj Nidal Malik Hasan ubwo yarasaga urufaya mu kigo cya gisirikare mu 2009, ahitwa Fort Hood, muri Texas.

Muri 2009 kandi abandi bantu 13 bishwe na Jiverly Wong warashe abantu mu nkambi y’abimukira muri New York na we arirasa.

Mu 1999 abantu 13 bishwe na Eric Harris na Dylan Klebold bishe bagenzi babo b’abanyeshuri na mwarimu mu ishuri rya Columbine High School ahitwa Littleton, muri Leta ya Colorado.

Imibare y’umuryango ureba ibitero byo kurasa abantu benshi, igaragaza ko muri Amerika yabayemo ibitero 372 mu mwaka ushize gusa, hagendewe ku kuba igitero cyarahitanye cyangwa kigakomerekeramo abantu bane no kuzamura. Ibyo bitero byahitanye abasaga 475 abandi 1 870 barakomereka.

Iki gitero cyo muri Orlando cyakurikiye ikindi cyabaye ku wa gatanu nijoro aho umuhanzi Christina Grimmie w’imyaka 22 yarasiwe mu gitaramo.

Omar ukekwaho kurasa abantu mu rubyiniro
Omar ukekwaho kurasa abantu mu rubyiniro nawe yahise araswa arapfa
Umwe mu bapolisi badasanzwe bo mu mutwe wa SWAT watabaye
Umwe mu bapolisi badasanzwe bo mu mutwe wa SWAT watabaye

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Izo ntagondwa iyaba zarekaga gutera ibyo bisasu kubandi bantu b’inzirakarengane ariko bakabitera kur’abo batiganyi bashaka kugarura ibya “SODOMA na GOMORA” byazatuma Imana irushaho kurakara ikazarimbura Isi kubera ibyo ibona biyikorerwamo nk’ibintu by’ubugome bunyuranye n’ibi by’urukozasoni birenze kwemera. Ariko wabona muri aba bapfuye hari igihe bari kuzihana bakabivamo ariko urupfu rwarabatunguye batarihana. Twizere ko Imana izareba ikibibatera niba batabikora ku bushake, maze ikazabababarira ibyaha byabo, ikabakira mu bayo kubw;impuhwe zayo ko numve se ngo ibyaha byose bizababarirwa, ntawamenya ibibera hariya hantu abapfuye bajya.

Comments are closed.

en_USEnglish