Urugomero rwa Nyabarongo rwatumye abaturage baroba amafi
Abatuye umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga hafi y’aho urugomero rwa Nyabarongo I ruri kubakwa babwiye UM– USEKE ko ubu babasha kuroba amafi mensi kuko amazi yahagaritswe hamwe bityo amafi nayo akaboneka ku bwinshi.
Uretse kuba bagurisha aya mafi bakabona amafaranga, abaturage bemeza ko basagura nayo kurya bityo abana babo bakagira ubuzima bwiza.
Umwe muri aba baturage witwa Nsabimana Adrien utuye mu mudugudu wa Gitwe, yatangarije UM– USEKE ko iyo bahagaritse amazi gutemba kuri bo biba ari amahirwe kuko babasha kwinjira mu mazi bakaroba amafi menshi bamwe bakayacuruza kandi bakabona n’ayo kurya.
Yagoze ati: “Twebwe ubu ikibazo cyarakemutse kuko muri iyi minsi dutunzwe n’amafi ava ku rugomero rwa Nyabarongo.”
Yongeyeho ati: “Ubu njyewe izo nafashe ni nke cyane, ariko nahasize abagenzi banjye bo bararoba nyinshi. Buri uko bafunze umugezi tuhakura amafi menshi cyane aho imwe nyigurisha ibihumbi 2500 y’amafaranga y’u Rwanda.”
Nsabimana Adrien yakomeje avuga ko iyi yari inshuro ya kabiri ajya gufata amafi ku rugomero ariko uko iminsi igenda ihita abantu barushaho kuba benshi nabo bajea kuroba amafi kuko bajya kuyagurisha akabaha amafaaranga.
Aka gace hatuwe n’abaturage batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi
Muri rusange abasore baho barahinga bakanorora amatungo magufi n’amaremare zaho ariko ngo ubu bayobotse uburobwi kuri uru rugomero kukobubaha agafaranga.
Uru rugomero ruteganyijwe kuzarangira bameze neza kuko no mu byo kurya basigaye barya amafi ari kuva ku rugomero rwa Nyabarongo.
Biteganyijwe ko uru rugomerro rwa Nyabaronbgo ya mbere, ruzuzura mu mezi make ari imbere rukazatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawatt 28. Ubu ngo rumaze kuzura ku kigero cya 95 ku ijana.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
6 Comments
muriraburiye ahubwo reka umurenge/akarere baze babasoreshe cg babahagarike bahahe rwiyemezamirimo ajye aha abayobozi akantu maze musigare muririra mu myotsi muzize ivuzivuzi ryanyu!
Ibivuze ukuri Kananga!!!
ngaho nibakomemeze baryoherwe n’aya mafi kandi bajye banashimira leta yacy yabubakiye uru rugomero bakaba bagiye kubona amashanyarwazi ndetse n’amafi rugeretse
ni baryoherwe rwose , nizereko bagiye kwihaza mu ndyo zabo kuko burya amafi ni ingenzi cyane mubyo kurya, ikindi kandi turashimira leta yacu igende itanga ibisubizo kubibazo boneka mugihugu,
mbega ifi ziryoshye we naze mushakire isoko pe!!!!
hahaaa!!! noneho bazajya babaha umutwe wazo ko ngo ariho ubwenge buva. barusheho kuyobora nezaaa!!!!