Urubyiruko, abahanzi n’abayobozi bavuze ko icya mbere ari amahoro
Igitaramo cy’umunsi w’amahoro wo kuri uyu wa 21 Nzeri cyari kitabiriwe cyane n’urubyiruko kuri stade nto ya Remera kuri uyu mugoroba, abahanzi barimo abakomeye nka Ali Kiba wo muri Tanzania, Knowless, Urban Boys, Babou n’abandi hamwe n’abayobozi barimo na Minisitiri w’Urubyiruko bose batanze ubutumwa bugaruka ku gaciro k’amahoro n’uburyo aricyo kintu cya mbere isi ikeneye.
Indirimbo, imbyino, ibyishimo, amagambo yavuzwe n’ibindi byose intero yari imwe. Amahoro
Jeremy Gilley umuyobozi w’umuryango Peace One Day yavuze ko ashimira cyane u Rwanda ubufatanye mu gutegura uyu munsi avuga ko byamweretse ko abanyarwanda bumva kandi baha agaciro amahoro.
Jean Philbert Nsengimana Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yavuze ko u Rwanda kuba rufite amahoro ari umusaruro w’imbaraga z’abayaharaniye ndetse n’imiyoborere myiza iyobowe na Perezida paul Kagame.
Urubyiruko rutandukanye rwari aha rwaganiriye n’Umuseke rwagarutse ku gushimangira ko amahoro u Rwanda rufite akwiye gusigasirwa kandi akanarenga imbibi n’akarere kakagira amahoro na Africa muri rusange.
Muntu wese ngo yifuza amahoro, ndetse ngo n’abanzi bayo ngo baba bibwira ko bari kuyishakira bateza ibyago ku bandi ariko nabo ngo bakayabura amaherezo nk’uko bivugwa na Mugwaneza Emelyne umwe mu rubyiruko rwari ruri muri iki gitaramo.
Photos/D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ese muri 1989 bavugagako icyambere aramahoro? Kuko bumvaga ntakizayababuza bavugaga iterambere.Ubu rero kuko bayabujijwe barayakumbuya ntawabarenganya nanjye niko mbyumva gusa.Impamvu abandi bayabujijwe kandi bataratekerezaga ko bishoboka nagira inama aba kutirara ngo bumveko byose byarangiye.Urugero abo bomuri 1989 baherukaga kumva intambara muri 1966 babisoma mu bitabo.Nyuma habaye iki muri 1990? Impamvu yabiteye iracyahari ahubwo noneho yariyongereye nidukomeza kuyobya urubyiruko tukaririmba iterambere nubwiyunge gusa nabandi ntibabiririmbye gake.
Comments are closed.