Digiqole ad

Urban Boys yegukanye PGGSS6 (Amafoto)

 Urban Boys yegukanye PGGSS6 (Amafoto)

Saa 18h30′ nibwo igitaramo cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 cyatangiye. Abantu bari benshi cyane bavuye hirya no hino mu mujyi wa Kigali baje kwihera ijisho uwegukana iri rushanwa.

Safi, Nizzo na Huble bagize itsinda rya Urban Boys nibo begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6
Safi, Nizzo na Huble bagize itsinda rya Urban Boys nibo begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6

Kuva iri rushanwa ryatangira mu myaka itandatu ishize, ni ubwa mbere ryegukanywe n’itsinda ry’abantu barenze umwe. Mu yandi yose ryagiye ryegukanwa n’umuhanzi uririmba ku giti cye.

Begukanye iri rushanwa bakurikira Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly na Knowless uheruka kuryegukana muri 2015.

Ni nyuma y’aho hashize amezi atatu hakorwa ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu Ntara. Ubu akaba aribwo hagiye kumenyekana ugomba kwegukana iri rushanwa ritegurwa na EAP ifatanyije na Bralirwa.

Buri umwe yavugaga izina ry’umuhanzi afana avuga ko ariwe ukwiye kwegukana iri rushanwa. Gusa ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.

Uko abahanzi batomboye uburyo bari bukurikirane kuri stage, abari aha baranavuga ko byashoboka ko ari nako bari bukurikirane mu myanya.

Ku mwanya wa mbere biteganyijwe ko Bruce Melodie ariwe uza kuririmba bwa mbere kuri stage. Agakurikirwa na Christopher, Jules Sentore, Danny Nanone, Danny Vumbi, Young Grace,TBB, Umutare Gaby, Urban Boys na Allioni.

Primus Guma Guma Super Star imaze kugira izina rikomeye cyane mu Rwanda. Kuko usanga abanyarwanda benshi bamaze kumenyera ko ibyo bitaramo bibera hirya no hino mu Ntara bibagezaho abahanzi mu buryo buboroheye.

Buri muhanzi wese mu ntangiriro z’umwaka aba yiteguye ko ashobora kurijyamo bitewe n’ibikorwa aba yarakoze mu matora akorwa n’abanyamakuru, aba Djs, n’aba producers.

Dore uko byifashe mu mafoto kuri Stade Amahoro i Remera

Bruce Melodie nubwo yaririmbye bwa mbere ibyo bakunze kwita 'Kurwana n'isi', yasusurukuije abari aho
Bruce Melodie nubwo yaririmbye bwa mbere ibyo bakunze kwita ‘Kurwana n’isi’, yasusurukuije abari aho
Melodie ari mu bahanzi bahabwa amahirwe
Melodie ari mu bahanzi bahabwa amahirwe
Abakunzi b'umuziki nabo barimo kwirebera uko abahanzi barimo kwitwara uwegukana iki gikombe aze kuba agikwiye
Abakunzi b’umuziki nabo barimo kwirebera uko abahanzi barimo kwitwara uwegukana iki gikombe aze kuba agikwiye
Christopher utaritabiriye iri rushanwa umwaka wa 2015, uyu mwaka yari mu bahanzi bitwaye neza
Christopher utaritabiriye iri rushanwa umwaka wa 2015, uyu mwaka yari mu bahanzi bitwaye neza
Christopher yahereye ku ndirimbo 'Ndakabya'
Christopher yahereye ku ndirimbo ‘Ndakabya’
Jules Sentore ari mu bahanzi bitwaye neza bitandukanye nuko yagiye yitwara mu bindi bitaramo byabanje.
Jules Sentore ari mu bahanzi bitwaye neza bitandukanye nuko yagiye yitwara mu bindi bitaramo byabanje.
Jules Sentore ni umuhanzi umaze kugaragaza ko azi kuririmba by'umwimerere bidasubirwaho
Jules Sentore ni umuhanzi umaze kugaragaza ko azi kuririmba by’umwimerere bidasubirwaho
Danny Nanone niwe muraperi wari muri iri rushanwa ryasojwe
Danny Nanone niwe muraperi wari muri iri rushanwa ryasojwe
Danny Nanone yagerageje kwitwara neza uko ashoboye
Danny Nanone yagerageje kwitwara neza uko ashoboye
Bwa mbere yitabira iri rushwana. Danny Vumbi ari mu bahanzi bagaragaje ubuhanga
Bwa mbere yitabira iri rushwana. Danny Vumbi ari mu bahanzi bagaragaje ubuhanga
Danny Vumbi mu ndirimbo ye yise 'Ni danger'
Danny Vumbi mu ndirimbo ye yise ‘Ni danger’
Young Grace mu ndirimbo ye 'Ataha he? ni umuhanzikazi ukora injyana ya HipHop wari muri iri rushanwa
Young Grace mu ndirimbo ye ‘Ataha he? ni umuhanzikazi ukora injyana ya HipHop wari muri iri rushanwa
Lion Imanzi wakurikiranye iri rushanwa ari umu Judge
Lion Imanzi wakurikiranye iri rushanwa ari umu Judge
Young Grace ni ubu buryo yari yambayemo
Young Grace ni ubu buryo yari yambayemo
Itsinda rya TBB rivanye isomo ryo kumenyekanisha ibihangano byabo hirya no hino mu Ntara. Kuko wasanga abantu batazizi cyane
Itsinda rya TBB rivanye isomo ryo kumenyekanisha ibihangano byabo hirya no hino mu Ntara. Kuko wasanga abantu batazizi cyane
Mc Tino uririmba muri TBB yakoresheje imbaraga nyinshi afasha bagenzi be kwitwara neza kubera ko yari asanzwe amenyereye iri rushanwa
Mc Tino uririmba muri TBB yakoresheje imbaraga nyinshi afasha bagenzi be kwitwara neza kubera ko yari asanzwe amenyereye iri rushanwa
Aimable Twahirwa niwe wari uhagarariye aba Judges
Aimable Twahirwa niwe wari uhagarariye aba Judges
Umutare Gaby ari mu bahanzi bageragaje kugaragaza ubuhanga afite muri iri rushanwa yari ajemo bwa mbere
Umutare Gaby ari mu bahanzi bageragaje kugaragaza ubuhanga afite muri iri rushanwa yari ajemo bwa mbere
Gaby mu ndirimbo ye yise 'Mesa kamwe' yishimiwe na benshi
Gaby mu ndirimbo ye yise ‘Mesa kamwe’ yishimiwe na benshi
Ikinyobwa cya Primus cy'uruganda rwa Btalirwa nicyo usanga cyiganje mu bitaramo by'iri rushanwa
Ikinyobwa cya Primus cy’uruganda rwa Btalirwa nicyo usanga cyiganje mu bitaramo by’iri rushanwa
Nizzo wo muri Urban Boys
Nizzo wo muri Urban Boys
Safi Madiba ukora inyikirizo z'indirimbo za Urban Boys
Safi Madiba ukora inyikirizo z’indirimbo za Urban Boys
Humble ukora rap muri iri tsinda rya Urban Boys
Humble ukora rap muri iri tsinda rya Urban Boys
Urban Boys bitewe n'imbaraga yagaragaje mu bitaramo byabereye mu Ntara ndetse n'iki, yari ifite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa
Urban Boys bitewe n’imbaraga yagaragaje mu bitaramo byabereye mu Ntara ndetse n’iki, yari ifite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa
Tonzi nawe yari mu bagize akanama nkemurampaka
Tonzi nawe yari mu bagize akanama nkemurampaka
Allioni yaje kuririmba afite uburwayi mu muhogo bo gusarara. Gusa kubera ko ari mu irushanwa yagombaga kuririmba
Allioni yaje kuririmba afite uburwayi mu muhogo bo gusarara. Gusa kubera ko ari mu irushanwa yagombaga kuririmba
Buzindu Allioni ni umwe mu bahanzi bitwaye neza muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere yari aryitabiriye
Buzindu Allioni ni umwe mu bahanzi bitwaye neza muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere yari aryitabiriye

Nyuma yo gutambuka ku rubyiniro bose uko ari 10, abashinzwe kubarura amajwi y’aba bahanzi bamaze umwanya munini barimo kuyateranya. Byaje kurangira itsinda rya Urban Boys ryegukanye iri rushanwa ritari ryoroshye kuva ryatangira kubera ko ryahuriye abahanzi benshi b’abahanga.

Uko bakurikiranye mu myanya

10. Umutare Gaby

9.TBB

8.Danny Nanone

7.Jules Sentore

6.Allioni

5.Young Grace

4.Danny Vumbi

3.Bruce Melodie

2.Christopher

1.Urban Boys

Byari ibyishimo gusa
Byari ibyishimo gusa

Photos:Mugunga Evode & Ishimwe Innocent/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • kabisa finally! congrats basore bacu.Urban boys super level super swagga. reka mpite numva Marry me kabisa. Ariko se buriya indi myanya biri fair? Nka Bruce yari kuba uwa kabiri na Danny uwa kane. Anyways, super swagga until I die (no pun intended)

  • My opinion is that the 1st 2nd and 3rd place were fair but Young Grae na Alioni nibo bari bakwiye kuba abanyuma rwose btago bazi kuririmba barahatiriza….
    icyijya kinsetsa rero nuko babaha imyanya myiza ngo ni gender… iyo ari talent ibya gender ntacyo biba bikivuze. Congs to Urban Boyz ariko cyane Christopher kuko afite imbere heza ni muto muri bose…. thanks Umuseke…

    • @Chantal, uvuze ukuri Allioni na Young Grace ni bo bagombye kuba abanyuma kuko sinumva n’ukuntu baba barabahisemo. Congs to urban boys.

  • Congs to urban boyz!

  • @ Chantal & Rwema
    Muri PGGSS harebwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi muri road shows zose. Kuririmba neza nimwe mu mpamvu zaha umuhanzi gukundwa ariko ntimwiyibagize ko hari ubwo umuhanzi akundirwa kubera injyana aririmba, kuko asanzwe yifitiye igikundiro cyangwe se naho aririmbira uburyo bamwiyumvamo. Urugero Knowless mu ruhango yahagurutsaga imbaga kuko bamwita umwana wabo. Erega burya na Urban boys ibitaramo bya live si ibintu byabo ariko kuri iyi nshuro nibo bahagurutsaga imbaga. Congs kuri bo. Congs to Christopher. Uyu musore azi kuririmba harabura gusa kumanuka akegera public nayo ikamwibonamo naho Melody we pole sana. Nawe nashake uko anywana na ba bafana bikura ayabo bakamutora kuri sms naho yazatungurwa ubutaha kuko harazamuka benshi bazi kuririmba.

  • Izi za guma guma bazivaneho, zica umuziki nyarwanda insingano za ministère y’umuco zitabare, ibi tubyibuka kera muri Zaire na za Zaiko langa langa zacurangiraga za bralirwa zaho na toton skol.. mumyaka ya za 80.Gukora promotion z’inzoga oya.Aha ndabona n’abacomentinga hano babiteye umugongo.

  • urban boyz yarigikwiye abandi ninyiga guhuma kbx!

  • Nigihe ,turabashimiye ,

  • @Ben,burya isi iyobowe n’amafaranga.Uzatembere mu mijyi yo mu Rwanda uzahasanga amabara menshi ya publ z’amasosiyete afite cash mu Rwanda.Iby’umuziki rero ntacyo bivuze imbere ya cash.Buriya ririya rushanwa rihindutse rikitwa igikwangari guma guma super star twaryitabira ndetse tukanagisoma bya vrai!Amafaranga si ikintu noneho yakoreshwa muri publicité ibintu bikaba ibindi!Byakire uko!

  • Only God knows how I feel about Urban boy’s victory. Urban boys are one of the people who sacrificed themselves to get Rwandan music where it is now so, It was just a matter of time but we knew deep down in our hearts that Urban boys deserve nothing but to get rewarded for that hardwork. People are always and will always talk shit behind other people’s success but no matter what you say these boys made history and their name will last forever in the history of Rwandan music. These boys paved the way for other young artists, They came far and they still need to get far coz a lots still needs to be done to make Rwandan music shining around the world. Special thanks to them! These boys came from a poor background They’ve been striving for greatness and tonight, they proved millions of Rwandan youth that no matter where you come from, you can live the life of your dreams.

  • Dufate ko aba artistes bose ba PGGSS6 baririmba neza kandi nibyo koko bafite amajwi n’ubuhanga biranga umuhanzi w’inzobere. Gusa icyiciye bamwe abandi bakahazamukira ni ibi:
    Professionnalisme na discipline;
    Communication inoze na bose, umuntu agapima ayo avuga kuri stage;
    Kwiyumvamo no kwiha akanyabugabo imbere y’imbaga nyamwinshi;
    Kwitwararika udushya bitarimo agakabyo ariko;
    Interaction avec la foule;
    Bref, viser l’excellence, ari nabyo bituma umustar agira ikintu arushije abandi by’umwihariko.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish