Digiqole ad

UN Women yashyize Kagame mu ndashyikirwa 10 ku Isi mu gushyigikira uburinganire

 UN Women yashyize Kagame mu ndashyikirwa 10 ku Isi mu gushyigikira uburinganire

Kuri uyu wa 18 Kamena 2015, umuryango wa UN Women watangaje ko Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi b’ibihugu icumi ku isi bagize uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’umugore. Uyu munsi Minisitiri w’uburinanganire n’iterambere ry’Umuryango yabwiye abanyamakuru ko bishimishije kuri buri munyarwanda kandi bitera imbaraga zo gukomeza gukora neza mu kubaka umuryango nyarwanda uha agaciro buri wese.

UN Women

Muri iyi gahunda mpuzamahanga ku rwego rw’isi, abayobozi babiri ba Africa nibo batoranyijwe mu 10 kubera uruhare rwabo mu guha imbaraga uburinganire bw’umugore n’umugabo.

UN Women yatangije ubukangurambaga yise “HeForShe” yari igamije gukangurira  igitsina gabo gushyigikira ibikorwa biteza imbere umugore. Muri iyi gahunda ngo bakaba barahisemo kwifashisha kandi Perezida Kagame nk’umuntu wateje imbere uburinganire mu gihugu cye.

Mu byo Perezida Kagame yavuze ngo yashimangiye ko umugore n’umugabo bangana mu bushobozi, mu cyubahiro, mu bwenge ko ari nayo mpamvu abana b’ibitsina byombi ndetse n’abagabo n’abagore bose bagomba guhabwa amahirwe angana.

Muri ubu bukangurambaga Paul Kagame yagize ati “Ndasaba abagabo bose n’abahungu kwifatanya nanjye mu gufasha abagore n’abakobwa kugirango dushize hamwe, dushobore gukomeza gukora ngo tugere ku iterambere ry’umugore n’umugabo.”

Oda Gasinzigwa Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze ko nubwo u Rwanda rusanzwe rufite gahunda ziteza imbere uburinganire hagati y’umugore n’umugabo,  ngo muri iyi gahunda ya HeForShe bazibanda ku ntego eshatu kuko UN Women yagiye isaba intego zakwibandwaho cyane kurusha izindi.

Izi ntego zirimo kongere umubare w’abakobwa biga ubumenyingiro  kuburyo bazikuba gatatu mu myaka itanu irimbere, guteza imbere umugore n’umukobwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa.

Abajijwe icyo iyi gahunda ya HeForShe isobanuye ku banyarwanda ndetse n’ibindi bihugu kugirango buri wese yumve ko ashishikariye kuyikora, Minisitiri Gasainzigwa yagize ati: “ iyi gahunda si umuhango, si ukuberaka ko abayobozi bacu bagizwe indashyikirwa, abanyarwanda nibyo dusanganywe, tugomba kubikora dukorera abanyarwanda tudakorera ibihembo kuko ni inyungu zacu.”

 

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yasobanuye ko hakiri ikibazo cy’imyumvire kuko mu cyegeranyo cyo mu 2012/2013 abakobwa bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(TVET) bari 17,5% ugereranije na 40,1% b’abahungu.

Ofwona Diana uhagarariye UN Women mu Rwanda yavuze ibihugu bahisemo ari uko byagaragaraga ko bisanzwe bifite gahunda zishyigikira uburinganire bw’abagore n’abagabo.

Yagize ati: “u Rwanda  burigihe ruza imbere mu kubahiriza uburinganire, hari ubufatanye hagati y’abagabo n’abagore by’umuwihariko abagabo mu gukuraho imyemerere isubiza inyuma  abagore.”

Mu mwaka wa 2008 u Rwanda rwabaye  urwa mbere  ku isi mu kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko aho bari ifite 56% mu bagize Inteko, naho mu mwaka wa 2013 bagize impuzandengo ya 64% mu nteko.

Abandi bayobozi b’ibihugu bagizwe indashyikirwa muri gahunda ya HeForShe Campaign harimo;

Sauli Niisto Minisitiri w’Intebewa Finland,
Michael D.Higgins Perezida wa Ireland,
Sigmundur David Gunnlaugsson, Minisitiri w’intebe ya Iceland,
Ir.H.Joko Widodo, Perezida wa Indonesia,
Hinzo Abe, Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani,
Arthur Peter Mutharika, Perezida wa Malawi,
Klaus Werner Lohannis, Perezida wa Romaniya
Stefan Lofven, Minisitiri w’Intebe wa Sweden.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • igitego kindi turongeye turagitsinze pe, komeza utere mbere Rwanda wifitiye umuyobozi mwiza utatse ubuhanga Paul Kagame

  • arabikwiye murabona ko n’isi ibibona.

  • njye mbona abagore bsigaye basumba abagabo!!!

  • Nabataremera bazageraho bemere, usibye ko ibi bidatangaje kuko yakoze byinshi byo kuba indashyikirwa : Guhagarika GENOCIDE, kubanisha abanyarwanda abiciwe n’abishe, gutahura abacengezi kuba byemeye, gukura abantu mu bukene, uburezi kuri bose ni byinshi ntawabirondora ngo abirangize Imana ikomeze ku mwongerera imbaraga ubundi n’abataremera bazageraho bemere. Ni mvuga uburezi kuri bose abakuru muri busobanukirwe icyo bivuze kuko hari igihe cyabaye hari igice cy’abanyarwanda batari bemerewe kwiga ayisumbuye ariko ndashima ko hari ababaye intwari nka SHAMAKIGA agashinga APACOPE kimwe nay’ayandi yagiye avuka y’igengaga. Abanyarwanda twakagombye kwishimira KAGAME Paul kubyiza yatugejejeho.

  • Abo bose tubarusha Prezida
    Abo bose tubarusha KAGAME PAUL
    Imfura mu banyarwanda

  • Sauli Niinistö: ni president wa Finland si ministre wintebe

Comments are closed.

en_USEnglish