Umwunganizi wa V.Ingabire ngo yabujijwe kumugeraho. RCS ikabihakana
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rurahakana, amakuru avuga ko Me Gatera Gashabana yaba yarangiwe guhura na Ingabire Victoire yunganira mu mategeko.
Me Gatera Gashabana, n’uwo yunganira Ingabire Victoire baritegura ko azajya kubonana n’urukiko rwa Afurika rurengera uburenganzira bw’Ikiremwamuntu i Arusha muri Tanzania ku itariki 04 Werurwe 2016.
Mu kwitegura uru rugendo, ngo ku itariki 05 Gashyantare Me Gashabana yagiye kuri gereza kureba Ingabire ngo bavugane yangirwa kwinjira.
Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’urugaga abarizwamo rw’Abavoka mu Rwanda ku itariki 15 Gashyantare, Me Gashabana yavuze ko ngo ubuyobozi bwa gereza ifunze ingabire bwamubwiye ko bufite amabwiriza bwahawe n’ubuyobozi bukuru bw’amagereza ko mbere yo gusura imfungwa ugomba kubanza ugasakwa, ndetse hakagenzurwa inyandiko uzanye zose.
Akavuga ko kubera icyo kibazo atakibonye uko ategura gahunda yo ku itariki 04 Werurwe (twavuze ruguru) atabonanye n’uwo yunganira, ibi kandi ngo bibangamiye bikomeye ubwisanzure mu gukora umwuga w’ubu Avoka.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa bikavuga ko Me Gashabana yasabye urugaga rw’Abavoka kugira icyo rukora kugira ngo ruhangarike ibyo bikorwa n’icyo yita ‘iterabwoba’.
Umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa CIP Hillary Sengabo yadutangarije ko ibyo bitabaho, ngo kuko umuntu ufunze aba afite uburenganzira bwo gusurwa, ndetse no kubonana n’umwunganira mu mategeko.
Yavuze ko ibyo byasohotse mu kinyamakuru atari byo na gato, ahubwo ngo wenda ibyo Me Gashabana yaba yarise kwangirwa ku bonana n’uwo yunganira bishobora kuba abaye yaraje akanga kubahiriza amabwiriza agenga gereza nk’ahantu haba hafite amategeko ahagenga yihariye, agahita avuga ko yangiwe kubonana n’uwo yunganira.
CIP Sengabo yavuze ko muri gereza “ari ahantu hadasanzwe, bityo ngo umuntu wese ujyayo aba agomba kubahiriza amategeko, yaba ugiye gufungwa cyangwa ugiye gusura ufunze.”
Ingabire Victoire yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu Kuboza 2013, ahamijwe ibyaha bitatu (3) n’urukiko rw’ikirenga, birimo aribyo “Ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho, Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no Gukwiza ibihuha bigamije kugandisha rubanda” byahuraga n’igihano cy’imyaka 27 yose hamwe ariko umucamanza yavuze ko kuko ahamwa n’uruhurirane rw’ibyaha itegeko ryemera ko ashobora guhabwa igihano kimwe muri ibyo akaba ariyo mpamvu yamuhaye igihano cy’imyaka 15.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
10 Comments
ukuri kuzamenywa na nde? byose turahakana kdi turabishoboye.
ARIKOSE ABA BAVOKA BABA MURWANDA CYANGWA BABA HANZE YARWO ? WIKWIRIRWA UZENGURUKA NGO URASABA KO URUNDI RUKIKO RWABAFASHA WOWE NA INGABIRE , ABAYOBOZI BACU BABAYE IBYIHEBE ICYO BADASHAKA NIYO WAPFA NTICYAKUNDA .
HAGUNDA BAFATIYE INGABIRE NIRANGIRA UZUMVA KO BAMUREKUYE KANDI NIWIHANGANE NAWE UMWIHANGANISHE NIBA WOWE AVOKA WIBUKA BAFUNGA UMUZUNGU IYO AMERCA IDAHAGURUKA N’UBU NTABA AGIFUNZE KANDI YARAJE KUNGANIRA UFUNZE , BIROROSHYE GUTANGA AMABWIRIZA NYUMA TUGAHAKANA NIBA UBA MURWANDA NI TEKINIKE NAWE URABIZI BYARARANGIYE NIYIHANGANE GUSA YAGARAGAJEKO ARI UMUGORE WAHANGANA KANDI ICYAHA KIDAHARI KUGISHAKA BIROROSHYE MUBWIRE YIHANGANE . NDETSE NAWE UMWIHANGANISHA YAGUYE MURUZI ARWITA IKIME .
Hanyuma wowe wirengagije amategeko? Kirazira kikaziririzwa gusaka impapuro za Avoka. ni ikosa rikomeye. Ejobundi numvaga umwavoka wa Col. uriya warindaga Perezida nawe asaba urukiko kumurengera kubera ko yahungabanye
Ingabire mumubwireko nta mvura idahita.
Juma uvuze ukuri Peee uretse ko ntaho ukuvugiye nta nuwakumva kuko abo bireba ntibabyunva None se Soma inkuru neza uyunve ngo bari bafite amabwiriza yaturutse mu nzego zo hejuru ko Ingabire adasurwa numwunganira undi ati ntiyubahirije amategeko karabaye pe
None se kumusaka nicyo kibazo?
Uretse na prison ahandi ntibadusaka mbere yo kwinjira? Ko tubyemera se kwaba ari ukutamenya uburenganzira beach!! Ko kuri ambasade ya America twinjira na phone twazisize? Jye numva niba kko arikibazo cyo gusaka yagize byaba bitumvikana keretse niba hari ibidasanzwe yashakaga kwinjizamo cga guha ingabire!!!
@ Wariuziko// Gusaka avoka ugiye kubonana n’uwo yunganira ntibyemewe we!!! Ndetse niyo yinjira murukiko ntawemerewe kumusaka. Ibyo biri mumategeko y’u rwanda kandi abayashyizeho bazi impamvu….
Tandukanya avoca wunganira umuntu mu mategeko! Hari ibyo amategeko ateganya kubijyanye no gusaka cg kudasaka abangunira abandi, iyo ugiye kuri embassy bitandukanye na Gashabana ujya kureba umu client we. Ubwo tugabanye amarangamutima.
amazina na email yange mubikureho
Akarengane ni nka Ebola iyo gakorewe mugenzi wawe ukicecekera bishyire kera kakugeraho!Ingero ni nyinshi….!
Comments are closed.