Umuziki ufite impamvu ni muke mu Rwanda- Teta Diana
Teta Diane umaze kwamamara mu ruhando rwa muzika nyarwanda ku bw’ijwi rye rihogoza ndetse no kuba akunzwe cyane mu gusubiramo indirimbo za Kamaliza, asanga mu muziki mwinshi urimo kumvikana nta wufite impamvu urimo gukorwa.
Asobanura ko muziki ufite impamvu ari wa muziki ushobora kugira icyo uhindura cyangwa ufasha sosiyete nyarwanda. Naho ubu umuziki urimo gukorwa akaba ari umuziki ushaka amafaranga gusa.
Teta Diana uri mu Bubiligi aho arimo gutunganyiriza album ye ya mbere, mbere yo kugenda yari yagaragaraye ku rutonde rw’abahanzi 10 bagombaga kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6.
Aza gusobanura impamvu adashobora kuryitabira ko afite gahunda yari yarapanze zirimo kujya gukora ibitaramo bitandukanye i Burayi no kuba ashaka kwita kuri iyo album.
Kuri we akomeza avuga ko umuziki ari ururimi rugira abarwumva n’abaruvuga. Ushobora kuba waririmba ibintu runaka nyamara nti byumvwe kimwe.
Kwitwararika, uko umuntu yitwara, n’indangagaciro. Biri mu bintu ngo byakagendewe cyane igihe umuhanzi agiye kwinjira mu ruhando rwa muzika.
Yagize ati “u Rwanda rukize mu bintu byinshi bitandukanye birimo n’amateka. Twakabaye turirimba ibintu bizasiga isura nziza ku buryo n’urubyiruko ruzabyiruka ejo’ ejo bundi ruzaza ruzi ko rugomba kuririmba ibifitiye akamaro sosiyete aho kuririmba rushaka amafaranga gusa”.
Kuri iyo album arimo gukorera mu Bubiligi, Teta Diana yanashyizeho indirimbo yise ‘Birangwa’ yitiriye izina rya Se umubyara. Muri iyo ndirimbo akaba yaragiye avugamo ko yifuza ko Se iyaba byashobokaga akaba yaza akareba uko umwana we asigaye angina.
Iyo ndirimbo ngo kuba yatekereje kuyikora, yafatiye urugero no ku bandi bana bagiye Babura ababyeyi babo bakiri bato ubu bakaba bajya bagira igihe cyo kubifuza ngo barebe ibyo bamaze kugeraho n’uko bameze muri rusange.
Muri 2015 na 2016, Teta Diana ni umwe mu bahanzi barimo kwigaragaza cyane ugereranyije n’abandi kubera zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo iyo aherutse gushyira hanze yise ‘Velo’.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ndagukumbuye cyane TETA
murakoze kuba mutabeshye KO akora gakondo asubiramo iza kamaliza naho nawe akora afrobeat na zouk