Umuyobozi muri FERWAFA yashyamiranye n’abafana ba Rayon
Ku mukino wa Cecafa Kagame Cup wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Atlabara yo muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa gatandatu, umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yashyamiranye n’abafana ba Rayon Sports ababuza kumanika igitambaro kigaragaza ko bishimira ko uwahoze ari umuyobozi muri iyi kipe yarangije ibihano.
Gakwaya Olivier wari umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports kuri uyu mukino wa none nibwo yarangije igihano yahawe na FERWAFA cy’imikino umunani atagera aho ikipe ya Rayon ikinira. Igihano cyavanywe ku myaka ibiri nyuma yo kujurira, kubera imvururu zari zabaye ku mukino wa shampionat mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.
Bamwe mu bafana ba Rayon Sports ku mukino wo kuri uyu wa 16 Kanama baje bitwaje igitambaro kinini cyanditseho ngo “Welcome Back Gakwaya wacu”. Bakimanika imbere y’aho bari bicaye.
Hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri, Felicien Bandora ushinzwe ‘Discipline’ muri FERWAFA yagiye aho aba bafana bari bicaye abasaba kumanura iki gitambaro baranga maze haba ubushyamirane, ashaka kukimanura ku ngufu baramunanira, gusa aza kubarusha imbaraga azana Polisi irakibambura arakijyana, kugeza uyu mukino urangiye ndetse bataha atarakibasubiza.
Umunyamakuru w’Umuseke wafashe amafoto y’ubu bushyamirane yashatse kwegera Felicien Bandora ushinzwe imyitwarire ngo amubaze impamvu ari kwambura icyo gitambaro abafana maze aramukanga, aramubwira ati “Ayo mafoto nuramuka uyakoresheje turabonana”.
Uyu mwuka mubi watumye umunyamakuru adakomeza kumubaza impamvu yakaga iki gitambaro abafana ba Rayon Sports.
Bamwe muri aba bafana bavuga ko byabababaje kuba umuyobozi aza akabambura igitambaro atababwiye impamvu, mu gihe bo ngo bumva ko ari uburenganzira bwabo kuzana icyo bashaka ku kibuga mu gihe kidahungabanyije umutekano w’abahari.
Umwe muri aba bafana ati “ Ibi bitugaragarije ko atishimiye ukugaruka kwa Gakwaya, kuko nta tegeko ribuza umufana kuzana banderole ku kibuga. Iyo iza kuba itukana cyangwa isebya FERWAFA yenda yari kuza kuyitwambura bikumvikana.”
Aba bafana tubabajije niba nta bisobanuro Felicien Bandora yaba yabahaye ntibabyumve cyangwa ntibabyumvikaneho, bavuga ko yababwiye gusa ko icyo gitambaro batagishaka aho.
Aba bafana bavuga kandi ko basabye icyo gitambaro ngo bakizinge kuko bagikoresheje ku mafaranga yabo, nabwo akakibima.
Turakomeza kugerageza kumva uruhande rwa FERWAFA ku byabaye none bitewe na kiriya gitambaro.
Mu kwezi kwa Mata ubwumvikane bucye bwazamutse hagati ya Rayon Sports n’ubuyobozi bwa FERWAFA kubera umukino ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na AS Kigali, umukino washoboraga kuyiha amahirwe yo gutwara igikombe iyo iwutsinda.
Abakunzi ba Rayon bavugaga ko umusifuzi w’uyu mukino yabimye penaliti, uyu mukino wakurikiwe n’imirwano ku kibuga, ndetse n’ibihano byahawe umutoza, abakinnyi na Gakwaya Olivier wari mu buyobozi bwa Rayon icyo gihe.
Gushyamirana kwabayeho uyu munsi bamwe mu bafana ba Rayon bakomeje kugusanisha n’ibyabaye mu mezi ane ashize.
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Mwaramutse, njye mbona Abayobozi bakagombye kurenga urwego nk’uru bakamenya uko gufana bigenda. bakareka guhora bateza umwiryane n’amakimbirane hagati y’abafana (equipe) n’ubundi buyobozi.(URUGERO : NK’UBU BASHOBORAGA GUSHYAMIRANYA URWEGO RW’ABASHINZWE UMUTEKANO N’ABAFANA KANDI nta mpamvu yabyo ifatika )ubwo se iyi banderore idafite uwo ituka yari ibangamiye nde uretse utishimiye ko OLIVIER arangiza ibihano bye ???
Ariko c Ferwafa irashaka iki Koko no kumanika igitambaro koko? ko ntamagambo mabi yarariho,Ko biheraga ikaze umuyobozi wabo bamugaragariza ibyishimo kukibuga FERWAFA yagiye ireka kwanduranya koko,gusa njyewe ndumiwe peeee?Ba Rayon ahubwo niba hari nibindi AFFICHAGE Nyinshi muzizane kuri Stade kuko kwishima ntibigararira muguseka gusa kwishima bijyana n’bikorwa Ubwo rero mugihe icyapa cyawe kitagize uwo gisebya cyangwa c kibugamiye uruhande rumwe, njyewe ndumva nta mpamvu yatuma kitazanwa muri StadeIcyitonderwa: ICYAHA CY’ITERABWOBANamwe banyamakuru mufite uburenganzira bwanyu nigute umuntu umwe ashobora gukanga itangazamakuru ngo nakora ikingiki barabonana niba koko byabaye kuki mutakwerekana ayo mafoto, kugirango nundi wese utabashije kubibona arebe uko byari bimeze, Nyuma byagira inkurikizi akazakurikiranwa n’inzego zishinzwe ubutabera. Kuko icyo nicyaha gifatwa nk’iterabwobaMurakoze
Ibi nubwana bukabije iki gitambaro ntakintu gitwaye rwose,ferwafa nireke gohora ishondana nabarayon mubintu byamafuti.Niburayi tujya tubona babimanika baha ikaze umuntu wabo.Ibi niterabwoba na Munyangire.
Ahhh ntago se mubona ko kiriya gitambaro kerekana ko hari uwagize echec mugihe ikipe yari aziko ayirangije akabona istinda kurusha iyo yimiriza imbere(afana) kandi erega mutitonze bishobora guhura muri cacafa kandi ni biba muzitegure gutsindwa pole sana bibaho
Ariko ibyo Niki Ferwafa igaruye kandi,nonese banderole bayimanitse k’urugorwe,kose nabonye ntakibi cyanditseho yariwe Niki?sport n’amatiku ntibijyana pls,ese uyumugabo afite ubushobozi ki bwogukoresha police munyungu ze z’urwango ntibikwiye police yacu gukoreshwa mumatiku nkaya cg igitambaro cyaramukingirizaga ntarebe match neza,ese nukwanga Olivier cg Ni Rayon yanga?thx kubafans ba rayon kuko iyo biba kera mwari kumutimbagura da!!bravo kuri fairplay
Ariko se abo bayobozi si mwe mubatora. Ntimuzongere kubaha amajwi yanyu. Babanze bige uko bayobora n’amategeko kugirango baturinde amahane kubibuga no guterwa mpaga tukava mu mikino twari tumaze guharanira no kwishimira.
Uwo ni XXX ntanakwiye kuyobora discipline nawe atayigira
ubwo se ko mutangiye itiku ryanyu IGIKONA kitarabatera noneho sinzi AHaaaaaa nzaba ndora ni umwana w,umunyarwanda.
Mwaramutse, jyewe ndumva mbabajwe n’ibikorwa by’uriya BANDORA kubera impamvu ebyiri. iya mbere niba ashinzwe imyitwarire muri FERWAFA akaba atazi uko nawe agomba kwitwara ndabona akwiye kwegura kuko si inyangamugayo kandi si impartial na mba. Icya kabiri, sinumva ukuntu yakoresheje Police y’u Rwanda twubaha ikamwemerera kumanura banderole itagize icyo itwaye. Ngirango Polisi nayo mbere yo gukora ikintu runaka isabwe igomba kubanza kureba la legalite cg la realite y’ibyo isabwe. Grosso modo FERWAFA nikorane ubushishoze ireke guhuzagurika.
Barabura gusobanura ibya Dadi Birori; bakajya kumanura igitambaro!!! Ibyo birasubiza u Rwanda muri CAN!!! Ni uko bazahora tukagumya tuwubaka tuzamura abana (bahinduye imyaka bakanahabwa ibindi ibyangombwa. Buriya koko amafaranga yagiye muri iriya mukino y’amavubi yapfuye uruki koko ?
Njye mfana Rayon sport ariko bitari ibya cyaneee bikabije. Mperutse kureba imipira ibiri ya CECAFA, umwe wa APR undi wa Rayon, maze mbabazwa nukuntu aba rayons bafanaga Atletico, ariko bukeye nshimishwa no kubona umwe mu bafana ba APR nari naraye mbonye, ari gufana Rayon ndetse ari guhobera aba Rayons. Ibi nibyo byagakwiye guhabwa intebe, gufana si uguhangana.
Ariko rero, birababaje kurushaho kubona ushinzwe discipline, wakagombye gushyigikira ibikorwa mvuze haruguru (Disipulini si uguhana gusa, ahubwo habaho na promotion ya fair play), ariwe uteza ishondana n’abafana, biteye kwifata mapfubyi.
Ejo twahagaritswe na CAF, ariko ndababwiza ukuri FIFA nimenya ibibera inaha, izahagarika igihugu cyacu ku myaka itari mike. Inama nagira FERWAFA, kwemera ikosa ni UBUGABO, nimusabe imbabazi, mwandike itangazo mwitandukanye na Bandora kandi ahabwe ibihano cyangwa yeguzwe. Mwahemukiye abo bafana, kandi munakoresha Polisi yacu amakosa atabaho. Reka nabo mbabaze kuri Twitter uko babibona.
Comments are closed.