Digiqole ad

Umutare G yasabiye imigisha Ally Soudi n’abana be ku Mana

 Umutare G yasabiye imigisha Ally Soudi n’abana be ku Mana

Umutare Gaby yishimiye cyane uko Ally Soudi n’abana be bamweretse ko ibyo akora babiha agaciro

Gaby Umutare ni umuhanzi umaze kwerekana ko igihe cyose afite icyo yahindura muri muzika nyarwanda. Ni n’umwe mu bahanzi bakora injyana zose umuntu akumva ntaho ategwa. Yishimiye byimazeyo uburyo Ally Soudi n’abana be bakiriye indirimbo ye nshya yise ‘Urangora’.

Umutare Gaby yishimiye cyane uko Ally Soudi n'abana be bamweretse ko ibyo akora babiha agaciro
Umutare Gaby yishimiye cyane uko Ally Soudi n’abana be bamweretse ko ibyo akora babiha agaciro

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke nyuma yo kubona amashusho ‘Video’ Ally Soudi yashyize hanze arimo kuririmba iyo ndirimbo ye nshya n’abana be, yavuze ko atari ibintu afata nk’ibyoroshye mu rugendo afite muri muzika.

Yagize ati “Nishimye cyane kubona iriya video!!!Kuko Ally Soudy ni ukuboko kutari guto buri wese wumva muzika nyarwanda yumva Vuba!

Ni umuntu wagize uruhare runini kandi rugaragara muri muzika nyarwanda Kandi wakomeje kubikora naho aviriye mu Rwanda.

Kuba yarafashe umwanya akifata video n’abana be ubona ko banezerewe byanejeje cyane.Binyereka ko indirimbo zanjye n’abo hakurya y’amazi zibageraho.Uwiteka amukomereze amagara we na famille ye”.

Uretse ibyo Gaby yatangaje, ku ruhande rwa Ally Soudi ubwo yashyiraga hanze ayo mashusho yagaragaje ko igihe cyose umuntu akoze ikintu kiza akwiye kugishimirwa.

Ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati “Iyo biryoshye abana n’ababyeyi burya kwihangana biranga, bakishimisha da!”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • HAhahahahah ahubwo kano ga clip ka Soudy ariko Umutare azajoresha kari funny sana, najye Umutare ndamwemera sana cyane muri mesa kamwe ahubwo reka nkumve

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish