Umurwa mukuru wa S. Sudan ugiye guhinduka ube Ramciel
Maroc na Sudan y’Epfo byamaze gutangiza umushinga wo kwimura umurwa mukuru wa Sudani y’epfo ukava Juba ukajya Ramciel. Igice cya mbere cy’uyu mushinga kizatwara miliyoni 5 z’amadolari azatangwa n’ubwami bwa Maroc.
Kuri uyu wa Kane ni bwo umwami wa Maroc, Mohammed VI yageze muri Juba, we na Perezida Salva Kiir basyize umukono ku masezerano ari mu nzego esheshatu zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubufatanye mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi.
Muri 2011 Inama y’abaminisitiri muri Sudan y’Epfo yari yemeje ko hakusanywa miliyari 10 $ zo kwimura umurwa mukuru ukava Juba ukajya Ramciel.
Ramciel ni agace kaberanye n’ubworozi gaherereye mu gihugu rwagati. Abahatuye kandi ngo ni abanyamahoro. Leta ivuga ko Juba ari nto, ngo nta butaka buhagije bwo kubakamo amazu manini ya Leta buhaboneka.
John Garang wabaye Perezida wa mbere wa Sudani y’epfo ngo nawe yari afite umugambi wo gushyira umurwa mukuru i Ramciel ariko aza gupfa bitabaye, nk’uko Daily Monitor ibyandika.
Ramciel iherereye mu bilometero 200 mu majyaruguru ya Juba mu gace kitwa the White Nile.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Bizakunda natwe wahoze i Nyanza
Twe mbona bashaka bawimurira i Rwamagana kuko niho hatari amanegeka cg mu Bugesera i Nyamata
Comments are closed.