Digiqole ad

Umuntu wese ufite ingengabitekerezo ayimire – Lt Col Ibambasi

 Umuntu wese ufite ingengabitekerezo ayimire – Lt Col Ibambasi

Lt Col Ibamabasi Alex

Ku wa gatandatu tariki 4 Kamena 2016, ubwo hibukwaga abakozi n’abarimu ba Kaminuza ya Mudende bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Lt Col Ibambasi Alex yatanze ikiganiro ku nzira esheshatu zaranze amateka yo kubohora igihugu, avuga ko kitazongera gufatwa n’abafite ingengabitekerezo ngo bagitobe, asaba abayifite kuyimira.

Lt Col Ibamabasi Alex
Lt Col Ibamabasi Alex

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka rwahereye kuri 12 rugana kuri Kaminuza y’i Masoro (Adventist University of Central Africa/ Mudende), urugendo rwatangiye ku mugoroba Saa kumi n’ebyiri rukurikirwa n’ibiganiro n’ubuhamya byarangiye ku isaha ya Saa tanu z’ijoro.

Lt Col Ibambasi Alex yavuze muri make ibice bitandatu byaranze urugamba rwo kubohora igihugu n’inzitizi zagiye zigaragaramo.

Yagize ati “Ujya gutegura urugamba agomba kwitegura intambara. FPR yashyizeho umutwe wa RPA (Rwanda Patriotic Army). Twinjiye mu ngabo z’ibindi bihugu dushaka ibikoresho, imbunda, mu ibanga turatera.”

Ibambasi yavuze ko bageze mu Rwanda bahuye n’inzitizi ikomeye yo kurwana n’ingabo za Leta, ariko baza kurwana n’ibihugu bikomeye.

Ati “Twari tuzi ko ari Abanyarwanda barwana n’abandi kumbi twarwanaga na Leta ya Habyarimana, twarwanye n’ibihugu bikomeye dupfusha abayobozi, dusubira inyuma.”

Yavuze ko “Umucunguzi” nk’uko hari uwabivuze mu buhamya, Perezida Paul Kagame yaje kuba umuyobozi mushya w’ingabo za RPA zahagaritse Jenoside, azana uburyo bushya bwo kurwana “kurasa umwanzi umuciye urwaho atiteguye”.

Lt Col Ibambasi yavuze ko icyo ari igice cya mbere cy’urugamba. Igice cya kabiri ngo ni ugutera Gereza ya Ruhengeri bagafungura imfungwa za Politiki, nyuma batera Byumba, icyo gihe ngo kwari ukumenyekanisha ko RPA ihari kandi ifite imbaraga.

Igice cya gatatu, ni intambara y’amashyaka yakurikiwe no kugenda biguru ntege kwa Leta ya Habyarimana mu kwemera imishyikirano ya Arusha muri Tanzania.

Igice cya kane cy’urugamba ngo ni ukwitegura intambara no kwinjiza abakangurambaga (Cadres) no gufunga imihanda myinshi yinjiraga mu mujyi wa Kigali.

Igice cya gatanu cy’urugamba, ngo ni igihe ingabo zari iza RPA zemererwaga kwinjira muri CND, (bataillon) zije kuvangwa n’iza Leta ariko Leta ikomeza kwanga ivuga ko itavanga ingabo zayo n’inyeshyamba.

Ati “Indege ya Habyarimana iba irarashwe, sinarimpari, nabaga i Miyove…”

Igice cya gatandatu ari na cyo cya nyuma cy’urugamba, ngo ni uguhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Perezida Kagame yagize ati “Ntabwo dushobora kubona abantu bapfa ngo turebere.”

Ibambasi yavuze ko icyo gihe, ingabo za RPA zarwanaga zishakisha ahantu hatari ikibazo (Free zone) kugira ngo zirokoreremo abantu bicwaga.

Ati “Kurwana n’Interahamwe, n’izindi ngufu…Jenoside yarigishijwe ntihakagire ubeshya ngo agoreke amateka. Twari abana, ubuzima twarabuhebye, twari twaratojwe ‘discipline’. Uwari muri iki gihugu yagira icyo avuga, nta gikorwa remezo, nta cyo wari guheraho.”

Icyakurikiyeho ngo ni ugucyura impunzi no kubahumuriza, ariko na bwo ngo ntabwo byari byoroshye.

Ati “Abitwaga Inyenzi nibo babaye ingabo z’igihugu. Twarwanye n’ibihugu byinshi muri Congo (Zaire) turwanira Abanyarwanda. Ntamwanzi n’umwe wigeze utubasha, amateka arahari, uwifatanya n’umwanzi ashaka gusenya ntiyabishobora.”

Ibambasi yavuze ko umuntu akwiye kubaha ikiremwa muntu nk’abandi kuko ngo n’abagize uruhare mu kwica abandi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntibari bazi ko byabagiraho ingaruka.

Ati “Mission yacu iracyari ‘tuzagera kure’, nta we uri aha kugira ngo iki gihugu kizongere gifatwe n’abafite ingengabitekerezo baze kugitoba. Ufite ingengabitekerezo ayimire kuko ishobora kumutumbamo ikamuhitana. Muri iki gihugu abantu barangana, ntabwo hakwiye kubamo ‘exclusion’ (guhezwa kwa bamwe).”

Emmanuel Twahirwa wo muri AERG yavuze ko kwibagirwa umwanzi wabiciye byaba ari uguhakana Jenoside.

Ati “Kubabarira birashoboka ariko hari ikidashoboka, kwibagirwa amazina y’abatwiciye. Ntituzayibagirwa, kuko icyo gihe twaba twifatanyije n’abahakana Jenoside.”

Twahirwa yasabye urubyiruko kujya rwibuka kuko ngo ni uburenganzira budatangwa n’itegeko, kandi ngo ni ikimenyetso cyo kutazima.

Dr Ndahayo Claver, Umuyobozi wungirije muri AUCA-Mudende ushinzwe Amasomo, yavuze ko yitandukanyije n’abicanyi igihe yari akuriye Abanyeshuri muri Kamunuza ya Mudende mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko uburere yahawe n’ababyeyi bwo kubona buri wese nk’umwana w’Imana, byamufashije kubana neza n’abandi.

Ati “Iyo ndebye ikibi cyakozwe, nibaza niba nzazuka ndi Umututsi, Umuhutu, Umutwa, ariko ijambo ry’Imana rivuga ko nituzuka, izambwira iti ‘Uri Umwana w’Imana’.”

Yongeyeho ati “Ubu hari uwavuga ngo ndi Umututsi ndakomeye, ndi Umuhutu ndakomeye, Umutwa we sinzi ko hari icyo yavuga, kumenya ko turi abavandimwe nicyo cy’ingenzi.”

Dr Ndahayo yanenze cyane abayobozi batereranye abo bari bashinzwe kurinda, ku nzego zose baba bari barimo.

Umubare w’abantu biciwe muri Kaminuza mpuzamahanga ya Mudende yakoreraga i Gisenyi nturamenyekana ariko uwaharokokeye ababarira mu bantu 4000 abariyemo abakozi, abanyeshuri n’abaturage bari bahahungiye bizeye umutekano.

Bacana urumuri rw'Icyizere ku rwibutso rwo muri Kamunuza ya Mudende i Masoro
Bacana urumuri rw’Icyizere ku rwibutso rwo muri Kamunuza ya Mudende i Masoro
Dr Ndahayo asanga buri wese akurikije uko Ijambo ry'Imana rivuga, Abanyarwanda babana mu mahoro
Dr Ndahayo asanga buri wese akurikije uko Ijambo ry’Imana rivuga, Abanyarwanda babana mu mahoro

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Amateka y’isi, yerekana ko ingabo zatsinze urugamba umwanzi wazo wa mbere aba ari umwe: Kwirara (decadence) no gusubiranamo ubwazo. Buriya ari umuhutu wakoze jenoside muri 1994, cyangwa uri muri FDLR, ari na bariya bantu ba RNC bahora bashyira ku karubanda amabanga ya RPF, bandagaza abayobozi b’igihugu n’ab’ingabo, bigerera ku bakomeye b’isi, urugamba rugoye ni uruhe? Kandi bariya ba nyuma kubarwanya ukabatsinda ukoresheje intwaro za gisirikare biragoye, nako ntibishoboka. Ruriya ni urugamba rwa politiki. Urwa rurangiza noneho numva bakwitondera, ni urwa bariya basirikare bakuru b’igihugu bamaze amezi n’amezi bandagazanya mu rubanza rwa Rusagara na Byabagamba, bakajya mu mazimwe n’amabwire ateye isoni bigatinda, bikananyuzwa mu itangazamakuru, abaturage bose bakumirwa. isura y’ingabo z’igihugu yarahababariye cyane mu ruriya rubanza. Umwanzi ukomeye ntakiri hanze ya RPF, jye mbona yaragezemo indani. Ndavuga ugusubiranamo cyangwa gucikamo ibice kw’abatsinze urugamba ubwabo. Ngurwo urugamba rugoye bakwiye guhagurukira. Naho iby’ingengabitekerezo zo, nk’uko abivuga abazifite ubu abenshi barazimize ntabwo bazirutse. Kandi nk’uko abivuga, zizagera aho ziturike nihatabaho kuzirandura mu banyarwanda, hakoreshejwe kunamura icumu, ubutabera burengera bose, no gusaranganya neza ibyiza by’igihugu.

    • Huuum!!!!

    • yeah, burya umwanzi mukuru ni wowe ubwawe. Ninacyo kintera impungenge naho ubundi ikizere kuri FPR cyari cyose.
      Ariko iyo mbona uwari minister bavuga ko yibye, umu general azira amabwire, njywe umwana utazi ayo mateka yanyu nubutwari bwanyu, murambwira ngo mpere kuki nizera ejo hazaza niba muri gushwana. Kandi ntimupfa ibindi ni amafranga nububasha.
      mwisubireho sinon muzisenya bitugireho ingaruka nkabanyarwanda. Abanyarwanda twarakubitinze, we don’t care who you are or who you have been,we want PEACE and STABILITY. Mukore icyama, nimushaka muzane ubwami , ariko tubone abayobozi basaza, hakacyaho abandi mumahoro. FPR muzakorane murebe ubuyobozi mwazana buri stable kandi butuma mudashwana, kuko gushwana bidutera impungenge.

      • Uvuze ukuri kabisa peace and stability

  • Dr. Ndahayo rwose IMANA iguhe umugisha wigeze no kumpa lift rwose ungeza hafi yo mu rugo.jyukora neza IMANA ifite ibihembo.

  • Aha ko urugamba ruhari ra! Wabaye uretse kwivuga imyato! Ubwo wowe amaso ntaguha?

  • Lt Col IBAMBASI Alexis?ko hari undi Mu general witwa IBAMBASI Alexis mwamenyera bapfana iki da?

    • ndakeka boc icya bapfan’ari abanya Rwanda gusa nahubundi ntibanavuka hamwe

  • ngo:“Abitwaga Inyenzi nibo babaye ingabo z’igihugu. Twarwanye n’ibihugu byinshi muri Congo (Zaire) turwanira Abanyarwanda. Ntamwanzi n’umwe wigeze utubasha, amateka arahari, uwifatanya n’umwanzi ashaka gusenya ntiyabishobora.” Ese umuntu abajije niba icyo gihe baremeraga ko bari muri Kongo uyu musoda yasubiza iki? Aho ubu sukwivamo nk’inopfu? Reka mu minsi mike azadusobanurira nukuntu yarwanye muri M23.Ese icyo gihe barwanya za Kisangani na Uganda barwaniraga abanyarwanda gute?

    • Birakureba cyane se ubwo ? Umubajije yagusubiza ko kuba barabihakanaga yari strategie militaire gusa. Icyo ugomba kumenya ni uko Abanyarwanda ari indwanyi z’imparabanyi: Tanzania (1972, 1984), Mozambique (1978), Uganda(1986), Rwanda(1989~ongoing), RDC(1994~ongoing), Angola (1998), Congo Brazza (1998), Burundi (199…ongoing)…Aho hose ni mu myaka itageze no kuri 40. None wowe uravuga ngo iki ?

  • Paul kagame oyeee! urasobanutse kandi urashoboye ntituzagutererana muguteza urwanda rwacu imbere ahoo!

Comments are closed.

en_USEnglish