Digiqole ad

Umunsi w’umugore usanze u Rwanda ruyoboye ibihugu

Mu cyegeranyo cyakozwe n’ikinyamakuru Forbes cyo muri America kigaragaza ko u Rwanda ruri ku isonga mu kugira abagore benshi mu Nteko Nshingamategeko ku isi, ku gipimo cya 63,8% mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Abenshi mu bagize Inteko Nshingamategeko mu Rwanda ni abagore (Urugwiro)
Abenshi mu bagize Inteko Nshingamategeko mu Rwanda ni abagore (Urugwiro)

Forbes ivuga ko mu gihe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wizihizwa kuri iki cyumweru tariki 8 Werurwe, u Rwanda ruyoboye urutonde ku isi mu bihugu bifite abagore benshi mu Nteko Nshingamategeko na 64%.

Iki kinyamakuru kivuga ko ku isi umubare w’abagore bari mu nteko nshingamategeko ari 22% gusa. Forbes isanga impamvu ebyiri, iy’uko nyuma ya Jenoside abenshi mu barokotse bari abagore kugera kuri 70% ari imwe, indi ngo ni uko hagiyeho gahunda yihariye yo guha abagore amahirwe ya 30% mu myanya ifata ibyemezo.

Indi mpamvu yihariye, ngo ni iy’uko hari abagore benshi bagaragaraje ubushobozi bagera kuri byinshi, ari nay o mpamvu mu Nteko Nshingamategeko aribo benshi.

U Rwanda, rukurikirwa n’igihugu cya Andorra cyo ku mugabane w’Uburayi, cyo kikaba gifite mu Nteko Nshingamategeko abagore 50,0%. Igihugu cya Cuba ni icya gatatu, cyo kikaba gifite abagore mu Nteko bagera kuri 48,9%.

Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za America, kiri ku mwanya wa 72 kikaba gifite abagore mu Nteko Nshingamategeko bagera kuri 20% gusa.

Uko ibihugu 10 bya mbere bikurikirana:

  1. U Rwanda na 63,8%
  2. Andorra na 50,0%
  3. Cuba na 48,9%
  4. Suwedi (Sweden) na 45,0%
  5. Ibirwa bya Seychelles na 43,8%
  6. Senegal na 43,3%
  7. Finland na 42,5%
  8. Nicaragua na 42,4%
  9. Ecuador na 41,6%
  10. Africa y’epfo na 40,8%.

Yemen ni cyo gihugu gipfundikira ibindi mu Nteko yacyo abagore ni 0%. Ibihugu nka Qatar, Tonga na Vanuatu biri inyuma y’urutonde.

Forbes Magazine

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Munyereke ibihugu byateye imbere mururu rutonde?

  • Yewe yewe muntereke USA, Russia, Canada, France, Uk, China .

  • Yewe yewe muntereke USA, Russia, Canada, France, Uk, China . Ibi nukugirango inteko yacu izajye yemeza byose ntacyo yanze kuko abagore ntibakunda kwiteranya no gukora opposition. Ni ba ndiyo bwana ubafite mu nteko ari benshi icyo ushaka cyose kirakorwa

  • Njye ntegereje igihe abana b’ibitsina byombi mu Rwanda bazanganya amahirwe 100%. Ndareba REB ya MINEDUC. Abagore bacu mwerekane ko mushoboye kabone niho bataborohereza. Nicyo mbifuriza.

    • Ubwo se urumva icyo cyifuzo cyawe kizashoboka ? Mureke dusubize amaso inyuma twiyibutse amateka twanyuzemo ( Mbere ya 1994 kwitwa umututsi byari icyaha ). Muzi kugirango habeho Genocide yakorewe abatutsi ,muzi impamvu yayo ? Abahutu bavugaga ko bari barakandamijwe noneho ngo hakurikiraho icyo bita kwihorera .Muri iki gihe noneho abagore nabo ngo bari barakandamijwe ngo nta jambo ;nta kwiga ;nta gufata ibyemezo ngo nta terambere n’ibindi …Ubu noneho nabo bari kwihorera .(Hari igihe kizagera kwitwa umugabo”IGITSINAGABO” nabyo bizahinduka icyaha .Niho turi kugana )

  • Gutera imbere k’umugore mu Rwanda bisobanuye ko abakobwa n’abagore bize bakaminuza basuzugura abagabo? Muzakurikirire hafi maze murebe za gatanya zitangirwa mu nkiko.Umuryango nyarwanda aho kwiyubaka uriho urasenyuka kubera amakimbirane ari mu ngo z’abashakanye.Ngiyo gender abagore baharaniye iriho isenya ingo z’abashakanye!

Comments are closed.

en_USEnglish