Digiqole ad

Umujyi wa Nyamata imihanda yawo yatangiye gushyirwamo kaburimbo

Ni mu rwego rwo gusukura umujyi wa Nyamata no kuwugeza ku iterambere hatangiye gushyirwa kaburimbo mu mihanda ifite uburebure bwa kilometero imwe na metero magana atandatu (1km 600m), ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera atangiza iki gikorwa ku mugaragaro.

Bwana Rwagaju Louis ni Umuyobozi w’akarere ka Bugesera yadutangarije ko harimo kubakwa imihanda izatuma ubucuruzi butera imbere mu mujyi wa Nyamata   kuko nabo barimo gusaba abashoramari bakomeye gushora imari muri Bugesera bityo nabo bakaba bakora ibikorwa remezo.

Yatangaje ko harimo gukorwa imihanda izengurutse umujyi wa Nyamata ureshya na kirometero esheshatu nyuma yaho hakazakorwa imihanda igendwamo n’abantu benshi yameje avuga ko iki ari ikice cya mbere cyo gukora imihanda  hakazakorwa indi mu cyiciro gikurikiyeho kandi ngo yarangiye gukorerwa inyigo.

Abatuye uyu mujyi ndetse n’awukoreramo baratangaza ko iki ari igisubizo kubera ko ivumvi n’icyondo byababangamiraga cyane.

Tubibutse ko iyi mihanda irimo kubakwa ku nkunga y’ikigega Rwanda Local Development Surport Fund (Ikigega cya leta gishinzwe gutera inkunga imishinga y’amajyambere), ikaba izatwara akayabo ka miliyoni zikabakaba 6800 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba irimo kubwakwa na EMMR.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nageze i Nyamata mu cyumweru gishize ndumirwa, hararenze kabisa, wagirango niho umurwa ugiye kwimukira

  • imihanda myiza iri mu bintu byongera agaciro k’ibindi bikorwaremezo biba bisanzwe mu karere.mukomereze aho ubundi nyamata ihinduke ihogoza kuko iri ahantu heza cyane

  • Komerezaho Rwanda ahasigaye ni Kibungo Nyamata

  • Bugesera niheza erega nuko baribaraturindagije wana.

  • Bravo.Amateka ya Nyamata yarahindutse,murahibuka imvura yaguye uganayo uturutse i KIGALI?N’ibindi…..

  • Nukubikurikiranira hafi kuko numvise bavugako iriya Company iwukora ari nayo yakoze umuhanda Nyamata-Musenyi-Shyara!Ukuntu uwo muhanda umeze ntanumwaka urashira biteye agahinda.Abahazi bazagere aho bita i Kanazi cg Migina. Abashinzwe control bazabe maso bitazagenda nk’aho!

  • Bugesera ihinduye amateka.Mbere ya 1994 wavaga Sonatube ukagera i Nyamata mu masaha hafi abiri kubera umuhanda mubi twagendaga muri minibus zo mu bwoko bwa Daihatsu sinzi aho zagiye.None Bugesera igiye kuba icyitegererezo.Igihe cyari iki banyabugesera.

  • Mumyaka 2 gusa muzayoberwa ko ari Nyamata mwari muzi kera

  • Hari imirambi myiza, ndumva kuhashyira ibikorwa remezo bifatika ari inyungu kuri bose. Grow up BUGESERA uduhekeye

  • ikibuga k indege cyo ni ryari?

  • Uzi ivumbi n’ibyondo byabaga kacyiru-kimicanga, kacyiru kinamba ahari umuhanda w’amabuye, sgm-nyenyeri, ibinogo bya kanombe n’ahandi henshi?????!!!!! Ndashimira ubuyobozi ku iterambere batugezaho. JA bless u all.

  • yewe hasigaye umuhanda wa gatenga pe

    • uwa Gatenga na wo ubu wamaze kubakwa

  • Muravuga mutaragera i nyamata n’ijoro,ngo murebe ukuntu amatara aba yaka mihanda yose.Nyamata iterambere ririkwihuta birenze.mbifurije kuzahagera ninjoro mukihera amaso. ama hotel se ari kuhubakwa?
    abayobozi bakomereze aho. keep it up

  • Bravo Bayobozi bacu,birashimishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish