Umuhanga muri ‘Computer’ yahanuye ko Yezu azagaruka mu mpera z’uku Kwezi
Umukobwa w’umuhanga mu gukora ‘programs’ za Mudasobwa akaba n’Umukirisitu, Nora Roth avuga ko yifashishije mudasobwa ye yakoze imibare asanga Yesu Kristu azagaruka mu mpera z’Ukuboza uyu mwaka.
Ngo Yesu nagaruka azasiga Isi idashobora kongera guturwa mu myaka nibura 1000. Uriya muhanga yavuze ko mu myaka 1000 ngo isi izaba iruhutse akajagari k’abantu.
Uyu mukobwa yemera ko mudasobwa ye yamweretse ko isi izaba iruhutse ibyaha by’abantu bamaze imyaka irenga 3000 barayiyogoje.
Ngo mu mpera z’uku kwezi k’Ukuboza, Yesu azaza ajyane abantu be mu ijuru bajye kuruhuka babeho neza.
Imibare ya Roth ngo ishingiye ku buhanuzi bwa Daniel buboneka muri Bibiliya aho bavuga ukuntu abo Bibiliya yita ‘ubwoko bw’Imana’ bashyizwe mu bubata bw’ubutegetsi bwa Babuloni.
Ngo muri kiriya gitabo hari aho Bibiliya ivuga ko nyuma y’imyaka 77, Malayika Gabuliyeli avuga ukuntu ubwoko bw’Imana buzavanwa mu bucakara bwa Babuloni.
Roth yemeza ko imibare karindwi yerekana ikindi cyuzuye, cyangwa Yubile (ni ukuvuga igihe nyacyo gifatika).
Ubusanzwe ngo Bibiliya yemeza ko abantu bagomba gukora iminsi itandatu uwa karindwi bakaruhuka, uyu munsi bamwe bakawita ku Cyumweru.
Ngo Imana kandi yasabye Abisiraheli kujya bahinga mu gihe cy’imyaka itandatu ariko uwa karindwi bakareka ikera, bagasarura ariko ntibasarure ngo bamaremo imyaka ahubwo bakareka ikarara bityo n’abakene bakabasha kujya gutora imyaka yasigaye mu mirima.
Roth yemeza ko Yubile y’imyaka ivugwa muri Bibiliya yatangiye mu mwaka wa 1 416 mbere ya Yesu icyo gihe ngo nibwo Imana yasabye abantu bayo kwinjira i Kanani.
Iyi Yubile ngo izarangirana n’uku kwezi k’Ukuboza uyu mwaka ni ukuvuga ko hazaba hashize imyaka 3 431.
Ku rundi ruhande ariko umuhanga witwa Nigel Watson yavuze ko ibyo Roth n’abandi bavuga ‘ari amagambo gusa’ yo gutera abantu ubwoba cyangwa kugira ngo bavugwe mu bitangazamakuru.
Ngo baba bashaka kwerekana ko bazi ibyo Imana itekereza cyangwa bikaba ari uburyo bwo kwerekana ko bahangayikishwijwe n’ibibera mu isi.
Muri Nyakanga uyu mwaka hasohotse video kuri YouTube yerekana ukuntu Isi yari burangirane na kuriya kwezi bitewe n’uko hari ibigize inda y’isi yo mu majyaruguru byari bwivumbagatanye bigateza ikibazo gikomeye cyari busenye isi.
Daily Mail
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Agaciro k’ubuhanuzi bwe kazarangirana n’uyu mwaka kuko ntazongera kubeshya ko ari umuhanuzi kuko azaba yarabeshye abantu. Ngira ngo nawe ntibimubujije kuba arimo kutegura iminsi mikuru nk’abandi bose. Yitesheje agaciro rwose niba batamuhimbiye koko.
YESU YARAVUZE NGO UWO MUNSI NTAWE UWUZI ndetse nawe ubwe(YESU) ngo keretse Data(IMANA) wenyine.\
None umuntu atangiye kubeshya isi yose kumugaragaro.
Nabitegereze wenyine rwose ahasigaye kuri Bonane(Bonne Année) azasobanure impamvu atagiye.
Uwo nizera ni umwe gusa. Wagize ati ” muhore mwiteguye ntawe uzi umusi nisaha. Azaza nkumujura. Ati data watwese niwe wenyine uzi uwomusi. “
Hahahah ndapfuye no guseka gusa basara kwinshi
HhhhAbanyabwenge bajya banyica kbsa!
Azaza ryariii?? Barabashuka.
Yesu ubwe wicaye iburyo bwa Data watwese nawe nabizi none ngo uw’Isi niwe ubimenya!!!
Ngo hazaduka abanyabinyoma benshiii biyitirira Izina rye,aramenyekanye najyaniraho
Humura rata,wamaze kumenyekanya mubinyamakuru,nahano iwacu twakunye tutakuzi.kuko ikinyoma cyawe nicyo gitumye twumvako ubaho.naho ubundi yesu uvuga,azaza aje gutwara abo mumiryango 12 yatumweho.
ufite igihe rata cyo guta nibakureke ahubwo courage.
Uyu Roth arananiwe ararushye nagende yiruhukire ariwe
baribeshya kuko ntawe uzi umunsi nigihe yesu azazira.
Comments are closed.