Umuco nyarwanda-Ubuvanganzo nyemvugo nyabami
A. UBUVANGANZO NYEMVUGO NYABAMI
A. 1. IBISIGO (NYABAMI)
INTANGIRIRO
Ibisigo bikunze kwitwa nyabami byatangiye ku ngoma ya Ruganzu Ndoli; ni bwo byatangiye kwitwa bityo. Mbere hari ibyitwaga ibinyeto (riva ku nshinga kunyeta bivuga gusingiza cyangwa kurata). Mu binyeto Kagame avuga ko umusizi yahangaga agasingizo kagufi k’imirongo nk’icumi cyangwa makumyabiri, kakaba ari ak’umwami umwe, umwe. Nyuma, ku ngoma ya Ruganzu ni bwo Nyirarumaga yize uburyo bwo guhuriza mu gisigo kimwe abami benshi cyangwase akavuga umwami umwe mu gisigo kirekire. Mu kubitangira yahurije bya binyeto mu gisigo kimwe yise “Umunsi ameza imiryango yose”.
Mbere abahanzi b’ibinyeto bitwaga “abenge”. Bityo guhera ubwo wa mwengekazi w’umusingakazi atangije ubwo buryo bushya, bitwa abasizi. Abandi benge bahise bamukurikiza maze kuva icyo gihe bahabwa agaciro ibwami kandi ibwami akaba ari na bo babagenga. Abasizi bashyize hamwe, bakagira gahunda y’uko bazajya batura umwami ibisigo banarema umutwe uyoborwa n’”intebe y’abasizi”. Abasizi nta kindi basabwaga gukora uretse guhimba.
AMOKO Y’IBISIGO NYABAMI
Ibisigo nyabami birimo amoko atatu: ibisigo by’ikobyo, ibisigo by’ibyanzu n’ibisigo by’impakanizi.
a) IKOBYO /IKUNGU
Ni ibisigo bigiye umujyo umwe, bikagira interuro (intangiriro) n’umusayuko. Ntibigira ibika bitandukanye ahubwo byo bigiye umujyo umwe. Aho bihuriye n’ibindi ni uko bigira indezi (amagambo asingiza umwami). Birahurutuye, nta n’ubwo ari birebire.
Urugero tugomba gusesengura ni : “None imana itumije abeshi” cyasizwe na Mutsinzi agitura Kigeli Rwabugili amuhanuririra abaroze se Rwogera ngo abarimbure (Abagereka bo kwa Rugereka)
b) IBYANZU
Ni ibisigo bigabanijwemo ibika bita ibyanzu bigiye bitandukanywa n’inyikirizo. Mu byanzu, iyo bavuga amateka y’abami ntibabakurikiranya uko bagiye bima ingoma n’uko ibikorwa byabo byagiye bikurikirana.
Urugero tugomba gusesengura ni: “Naje kubara unkuru” cyahimbwe na Sekarama ka Mpumba agitura Rwabugiri mbere yo gutera i Ndorwa.
Icyo gihe igikomangoma cyo mu Ndorwa cyari cyatumyeho Rwabugiri ngo bamubwire ko na we ari umwami kandi akitwa Rugaju. Ibyo bikibutsa ko Gahindiro wari wigaruriye Ndorwa yishwe na Rugaju rwa Mutimbo, Ndorwa ikaba inyazwe Rugaju. Igihe Rwabugiri yari amaze gutsinda yongeye guturwa igisigo cyitwa:”Bahiriwe n’urugendo”.
c) IMPAKANIZI
Ni ibisigo usanga umusizi yaragendaga avuga amateka y’abamin’ibikorwa byabo abakurikiranya uko bagiye bima ingoma, agaheruka uwo atura igisigo. Impakanizi yagiraga ibice by’ingenzi bitatu:
- Interuro, umusizi avugamo muri rusange ibyo agiye gukomozaho ku bami bose no kugaragaza ko aje kurabukira umwami.
- Igihimba, kigizwe n’ibika bivuga abamibigenda bitandukanywa n’inyikirizo yitwa impakanizi.
- Umusayuko, umusizi asingizamo umwami agitura uri ku ngoma ndetse akaba yaboneraho no kwisabira umuriro.
Urugero rugomba gusesengurwa mu ishuri ni “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza” cya Nyakayonga ka Musare wa Karimunda.
N.B.: 1) Uretse ubwo bwoko butatu tumaze kubona hari n’ibisigo by’ubuse bamwe bita “ibyivugo by’ubuse”. Muri byo umusizi yashoboraga gutera umwami cyangwa abandi ubuse, abavugaho ibintu bisa n’ibisebya kandi bisekeje. Uwo bavugaga ntiyagombaga kurakara, naho iyo yarakaraga bakamwita igifura. Bene ibyo bisigo by’ubuse ni byo Kagame yiganye mu guhimba “Indyoheshabirayi”kuko na yo itera ubuse, umwami Rudahigwa n’abatware ku bijyanye n’ubusambo bw’ingurube.
Umuseke.com twabateguriye urugero rw’igisigo cyo mu bwoko bw’ikobyo cyahimbwe na Sekarama ka Mpumba ku girango dukomeze kumenya ibijyanye n’umuco nyarwanda .SEKARAMA, ni umuhungu wa Mpumba, wari warahimbwe Nyarusaza (umusaza ukomeye), Akaba agereranywa n’igitabo kinini bita encyclopédie. Akaba agereranywa n’icyo gitabo kuko yari yarahimbye ibisigo byinshi. Sekarama yahimbye ibisigo birenga mu binyacumi, akaba yaravutse ahayinga mu1853 mu mpera z’ingoma ya Mutara II Rudahigwa. Se Mpumba yishwe ku ngoma y’uwo mwami mu ntambara n’abarundi.
photo: Nguyu Umusizi Sekarama ka Mpumba
SEKARAMA
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ « Ikobyo ». Sekarama yagihimbye mu 1872. Kiravuga iby’ “Igitero cyo mu Lito”, ari na cyo ise Mpumba yaguyeho. Sekarama yagituye Umwami Rwabugili aho yari atuye i Rusagara ho mu Mvejuru. Muri icyo gisigo cy’ “Ubuse”, Sekarama araburira ingoma y’ u Burundi, « Karyenda », ko igiye gufatwa-mpiri n’iy’I Rwanda « Karinga ».
Naje kubika u Burundi
Bwa Rubarira-joro* rwa Bigashya*,
Nasize icyago iwa Cyububira-tamu*.
Nasize i Nkoma bicika,
005 Inkungugu iryana i Nkotsi
Biyabira umurwano wawe.
Canira uze nzikwereke .
Ni iza cya Kimuga,
Nta mugabo zizeye,
010 Zakwiye imisozi yose
Nanjye mbwira Umwami ibisigo,
Ishakwe irakoma,
Nanjye mbwira abagabo inzoza* ya Bugabo.
Ntare we ntakigira aho atura iwabo
015 Na njye ino ndatambira ingoma,
N’ingoro yaganje
Igaca ibyaro ku migisha.
Naje ndi insongerezi ya Ruseke*
Kwa Rusumira-ndonyi* rwa Gikebya-mato*,
020 Barahinga imbuto yaho
Ikaba urukungu.
Babaye inkungu ubwo bakumye umuhinza
Barakonje imbeho,
Wa muyaga urabahuha mu muraha*.
025 Nzarora aho ucukura amahanga
Rusanga* yacaniwe,
Ugaca ibyaro ku migisha.
Nzaguha impundu zitendeje iminega*
Ntambire Abakwiye n’Abatsinzi,
030 Rugaza ukambika Rugina*.
Ye Bagina bagendanaga iyi Ngina*
Ngo igine* abayigina*,
Ikabahindura imigina*.
Ibakura mu gihugu
035 Igihinduye icy’umwe,
Iya Cyigirira ibicuba
Ingoma ndende ya Bugabo
Ndaruhutse ari jye uyitahije.
Iya Mutara uko iteze nkubereke
040 Iyi Mpima-byaro ya Mabega,
Icura inkumbi ntisongerwe
Ntizisambe iz’amakeba,
Igakiza ibyaro amajosi.
Uko yivuga nkayitambira Mutukura*
045 Igatunga ab’amakeba,
Nkaba umubata wawe.
Ndi intiti* ngategurira Abami
Bagatsindira ubuhatsi* twejeje,
Bagahumba ibyaro ku migisha.
050 Nabahanuye umutima
Mbagutambire Mutaga yapfuye,
Rugabo* ikoza ku muheto.
Mbese kagire ingabe Nyamiringa*,
N’inganji Karinga* iyi ntijana
055 Yata Karyenda* mu mukoki.
Iyihindura icyima
Iyishyingira icyugu,
Iyikuba umutwe irayitembagaza
Agahinda kayigwa munda Karyenda,
060 Iyikora ku matama.
Ya ngoma y’i Mutarama,
Kwa Nyiramutega na Mutagera
Iyacu Muteri* ni yo iraririza Abatimbo.
Ikabamburwa n’Abasengo
065 N’abafite imirama*,
Igahaka za ngoma .
Ingoma ndende ya Bugabo.
Wayirushije ubugabo we Nganji,
Karyenda niguture
070 Uyitunge mu bwina*,
Itagutuye uzayitunge mu mufuka.
Maze ishire ijabo* ihakwe
Nta zima yihebere,
Yabaye inkuna yo gupfa, iracumbagira
075 Yabaye umwiri* Karyenda.
Kandi ni ko agira amatwi make munda
Yabaye icyima , yatahiwe n’icyago,
Ifite mu cyambiko hake.
Kandi ni ko ikomangana
080 Yishyize mu rumira itazi kwoga,
Yita mu ngeri
Aho nu* uhore,
Nturyebuze akarimi Karyenda.
Jye uzi Karinga, irakujya hejuru
085 Irakugira intebe nkwitonge,
Iragutega mu ruhanga Bwagiro,
Icyo kizizi gishire.
Urabaze imwe Bizinge*
Yazingiraga i Bwene-muswa*,
090 Imwe yajegezaga
Ikayihonda ku mabuye.
Uzambaze aya Muteri
Mutukura iratanga iz’irembo,
Ikagaba intahira.
095 Ni impame ntibayigera,
Ni impotore irasumba iz’amakeba
Ikuye kwa Gisabo* ku bugabo.
Nibaze bakwihongere, Kigeli
Ubwo wahawe igihugu,
100 Icyago bagihaze ku mubiri.
Urasanira ingoma usize yo abavuke
Ruvumba-ntambara rwa Mabara,
Ukabaza bose imihayo* yanjye
Uti: ese mbwira uko bwatsinzwe ?
105 Nti: bubwirize umushumba
Na we umuhutu* yatanze urukano*,
Yemeye imirimo.
Ubwice ni jye w’inkusi*.
Nje kukubwira inkuru nasanze i Buguru* bwa
Rugarika-ndonyi*,
110 Nasanze Karyenda amaganya ayitashye.
Itugaritswe n’ishavu, irabyicuza,
Ngo irashaka kwambikwa Rugina*.
Ngo ejo itayigira intebe nka Ruvuzo*,
Ikayivungura nk’inkomo ishaje
115 Igafatwa mpiri Karyenda.
Yumvise imihayo turi mwo i Rwanda,
Amaganya arayegura iraboroga
Iti: nabuze aho nakwirwa
Muri iki gihunya,
120 Rugaba-bihumbi yampfakaje nkiri muto,
Rurivugira urugembe i Buguru.
Nyikora ku matama ndayicyaha
Nti: henga wunvane n’ubupfakazi.
Utsindwe nka Mizage*
125 N’Indigata- migezi* ya Rubura-soni*.
None Karyenda ko ubuze Mutaga,
Uteze undi muhunguzi nka he ?
Hama hamwe ikwivuge Nyamiringa*
Wicuze ya Mirindi,
130 Washengererwaga i Gisigwa-ntote*,
Kandi ugende uko
Nka Mutumo wa Kinyoni.
Karyenda cura igihunya
Urarire ikirumbi,
135 Ikirumbo cyarakwokamye i Buguru*.
Naho iwacu ujye wumva
Ingoma zisumana n’impundu,
N’Abasizi n’Abasengo
Zikayisanganira Ntuku*.
140 Ukumva ibihubi* i Rwanda
Ingoma zivuga umutuzo,
Nabacyuriye Ntuku inyambo.
Uzitsindiye ubuhatsi Karuhura
Mutukura wayitatse iz’ibihugu,
145 Ikigize icya Mugabo-umwe.
Nkuyubwatsi ko wayogoje amahanga,
Bakaga ab’amakeba,
Naje kwaka ingororano.
Uzampe inka unshyire i Rwanda,
150 Uzambonere ubuturo, sinatashye
Ndi umubata wawe.
Urankumbure sinatashye,
Natewe n’indwara
Inkenya ubugingo.
155 Yankuye mu bandi
Nari ingabo yawe Kigeli,
Ngo ugabe, ndacumbagira ibirenge.
Nakumbuye i Bwami
Ntacyikora ukundi,
160 Nkorera intege ziranga
Amaguru ambera ibinanira.
Ngize ngo niyahure njye mu ngezi,
Nzirikanye Umwami wahawe zakunze,
Niyima kujya kwa Nyamutezi*.
165 Sindata ubukene bwanjye,
Naje gukura ubwatsi, Bwagiro
Ko wahinze ubudehe ibyaro.
Ndi ku bya mbere
Sinabikuye u Burundi,
170 Burarumbye nk’ibirumba
Nasize irungu i Buguru*.
Rero Kigeli urakaganza amahari
Wivuge ibihugu,
Ndahirwa we wahawe ingoma
175 Ngahabwa inganzo.
Munyampundu Janvier
umuseke.com
4 Comments
Ibintu by’ubwenge!
akarikarabuze murubyiruko nako’
Mwarakozd kutugerera hano hantu,biradufasha nk’abanyeshuri b’ururimi rwacu. Gusa ndifuz kumenya umugabo Bizimana Simoni mu igenangeri ry’ubuvanganzo. Murakoze from Rukara college of education.
Ewan Ndemey Kbx!!!!!!