Digiqole ad

Umubiri wakira neza ikijumba kuruta gateau – Dr Ntaganda

 Umubiri wakira neza ikijumba kuruta gateau – Dr Ntaganda

Dr Ntaganda Evariste Umuyobozi ushinzwe indwara z’umutima muri Program y’indwara zitandura mu kigo RBC

*Abanyarwanda bakunze ibiryo byo mu nganda kuruta iby’umwimerere beza,

*Umukobwa arashyingirwa afite Kg 50 nyuma y’igihe gito akaba agize Kg 80 ni ukurya nabi.

Mu kiganiro na Dr Ntaganda Evariste, inzobere mu ndwara z’umutima n’ibijyanye n’indwara zitandura (Non Communicable Diseases, NCDs) yagiranye n’Umuseke, avuga ko Abanyarwanda benshi usanga bakunze ibyo kurya byo mu nganda kuruta uko bakunda ibiribwa mwimerere, nk’ibijumba, imboga, n’imbuto kandi aribyo umubiri wakira vuva bikaba byanarinda umubyibuho ukabije n’izi ndwara.

Dr Ntaganda Evariste Umuyobozi ushinzwe indwara z'umutima muri Program y'indwara zitandura mu kigo RBC
Dr Ntaganda Evariste Umuyobozi ushinzwe indwara z’umutima muri Program y’indwara zitandura mu kigo RBC

Dr Ntaganda Evariste ni umuyobozi ushinzwe Indwara z’Umutima muri Program y’Indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC). Avuga ko hari ibiryo byo mu nganda bibamo isukari itari umwimerere benshi mu Banyarwanda bakunda kandi ishobora kugira ingaruka.

Ati “Ni iki dusanga mu kijumba? Ni ibyo kurya bitanga ingufu. None se ni iki dusanga muri Cake? Na byo ni isukari itanga ingufu, ariko umubiri wakira neza ikijumba kuruta gateau.”

Avuga ko bitewe no gusirimuka, Abanyarwanda bibagiwe cyangwa batagikunda ibyo kurya by’umwimerere kandi aribyo umubiri wakira neza.

Ati “Ubu ugiye ahantu bakakwakiriza ikijumba wavuga ngo abaturage baranyishe, urashaka yaourt, cake, ifiriti,… NCDs ni urusobe rw’indwara abantu bagomba kumenya.”

Indi nzitizi ngo Abanyarwanda bafite ni ukudasoma ngo bamenye uburyo zimwe mu ndwara zandura, ariyo mpamvu usanga ibiryo bipfunyitse byo mu nganda bihabwa agaciro kuruta imbuto, imboga, ibigori, imyumbati n’ibindi.

Dr Ntaganda avuga ko indi ndwara yugarije Abanyarwanda ari ukurya nabi n’ibyo bafite bakabirya nta masaha bakurikiza.

Ati “Umukobwa ejo uzasanga narongorwa afite ibiro magana, kuberaka ko ngo iyo umuntu abyaye arya gatatu, kane , birenze gatanu ku munsi ngo atabura amashereka. Ntaho bihuriye gatatu wakarya bisanzwe kandi ukonsa. Ni gute umuntu aba afite Kg 50 nyuma y’amezi atatu akaba afite Kg 80, ni ukuvuga ngo twinjiza ibyo tudasohora.”

Dr Jeanine Condo umuyobozi wa RBC, tariki ya 26 Kamena 2016, yavuze ko mu Rwanda umubyibuho ukabije ari 21%, ariko ngo ku munsi wa CAR Free Day, tariki ya 29 Gicurasi 2016, ubwo Umujyi wa Kigali wakoraga umunsi utarangwamo imodoka mu mihanda abantu bagakora Siporo rusange, mu bagera ku 7000 bisuzumishije indwara zitandura 32% bafite umubyibuho ukabije.

Mu Rwanda abagera kuri 15% bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije, abagera kuri 3% bafite isukari nyinshi mu mubiri bijyana n’indwara ya Diabete, naho muri rusange abivuza indwara zitandura (Cancer, umubyibuho ukabije, n’izindi) ni 25%.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ariko rero hari ikibazo ko na biriya biribwa byacu bya gakondo nk’ibirayi, ubu usanga ariya mafumbire mvaruganda (engrais chimiques) yarabyangije ku buryo ibirayi rwose ubu biteye ikibazo kubirya. Ubu urasanga ikirayi cyarabyimbishijwe n’ifumbire mvaruganda n’imiti bagitera, wagisatura ugasanga mu nda yacyo ni umwobo. Urumva rero ko n’umuntu uriye icyo kirayi kibyimbye gutyo nawe ashobora kubyimba ku mubiri we nkacyo, ariko indani muri we nta buzima buzira umuze afite.

    MINAGRI yari ikwiye gushaka uburyo ifumbire y’imborera yakorwa ku bwinshi, bakamenyereza abahinzi kuyikorera bo ubwabo akaba ariyo bibandaho mu gufumbira imirima yabo. Ibyo gukoresha ifumbire mvaruganda zo hanze bakabigabanya, kuko nibikomeza uko biri ubu, indwara bituzanira ntituzashobora kuzivura hano iwacu. Service kandi zishinzwe ibyo kuzana no gukoresha ifumbire mvaruganda mu buhinzi, nazo zigomba kumenya gutoranya ifumbire mvaruganda nziza itazagira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturarwanda.

    • Haribintu nkekako bikugeragezwa mu Rwanda mbese nkekako twahindutse laboratoire yamasosiyete mubyitwa OGM (Organismes genetiquempent modifiés) Kuburyo ibiryo gakondo nabyo ntizerako bigifite uwo mwimerere.Ingero ninyinshi.Murebe umunyarwanda cyangwa umunyarwandakazi wo muri 1992-2003 cyangwa mbere yaho cyane cyane abishoboye mugereranye n’abubu muzambwira.Ese abari bishoboye muriyo myaka nambere yaho bari barishwe n’inzara.Ndatanga urugero kuri Agatha Uwilingiyimana twese tuzi.

  • MINAGRI rero yari ikwiye kureka abaturage bakihingira ibijumba ku bwinshi, dore ko tubona mu bihingwa byatoranyijwe mu turere nta bijumba bibarirwamo. Nta nahamwe bahuza ubutaka uzasanga bahinga ibijumba, kabone n’iyo muri ako karere bigaragara ko ari bijumba gusa bihera.

    Ibishanga bahingagamo ibijumba ubu MINAGRI yabujije abaturage kubihingamo ibyo bijumba, nyamara kandi bizwi neza ko ibijumba ari igihingwa kirwanya inzara. Hari aho usanga bahatira abaturage guhinga ibigori nyamara kandi aho hantu ibigori bitahera ahubwo hera ibijumba, ariko umuturage yaba yihingiye ibyo bijumba, bakamutegeka kurandura imigozi y’ibyo bijumba. Birababaje!!

  • Ikibazo dufite cyugarije abanya Africa nuko tugira ingeso yo kurya Quantity aho kurya quality.

    ikindi nuko ubusirimu tubwitiranya no guta umuco no kwanga ibyiwacu.

    utavuze, Donc, Sir, So, By the way ntago aba ari umuntu ngo usirimutse da.

  • None se abakurambere bacu barenzaga imyaka ijana si Kubera baryaga ibintu bisanzwe ndetse bakoresheje amavuta y’inka, bakarenzaho urwagwa cyangwa ikigage. None ngo ni za warage,champagnes, vins,cake, amafiriti adahiye ….

    • Urwagwa ubu bararuciye nurubonetse ubu kereka warwiyengeye nahubundi bashyiramo gitubura rukaba rwaguhitana,Ikigage cyo uzazinukwe, uwashigishe mugitondo nimugoroba abarikugulisha.Ibibyose niterambere akenshi ririkuva Uganda.

  • Eh? NIZERE KO MU BUKWE TUTAZONGERA KUBONA BAZANYE GATEAU AHUBWO NI UGUTEREKA KU MEZA IGITEBO CY’IBIJUMBA….

Comments are closed.

en_USEnglish