Uko umutekano wifashe mu bihugu by’isi u Rwanda ku mwanya wa 34
Nkuko tubikesha raporo yasohowe n’ikinyamakuru Foreign Policy cyandikirwa muri America, cyasohoye urutonde rwerekana uko umutekano wifashe mu bihugu 177 bitandukanye.
Iki kinyamakuru cyashingiye ku bintu bitandukanye mu gukora uru rutonde, usanga hari ibihugu biri mu cyiciro kirangwamo umutekano muke cyane ndetse umuntu yanavuga ko biri mu kaga. Mu byashingiweho harimo: kuba igihugu kirangwamo impunzi zo mu gihugu imbere n’ubukene bukabije, serivisi rusange, ndetse n’umutekano; Ibi akaba aribyo bishingirwaho n’ikinyamakuru FP mu kugaragaza umutuzo w’ibihugu bitandukanye.
Dore ibihugu 20 birangwamo umutekano uteye amakenga ku isi.
- Somalia
- Chad
- Sudan
- Congo
- Haiti
- Zimbabwe
- Afghanistan
- Central African Republic
- Iraq
- Ivory Coast
- Guinea
- Pakistan
- Yemen
- Nigeria
- Niger
- Kenya
- Burundi
- Burma
- Guinea-Bissau
- Ethiopia
Bimwe mu bihugu byatangajwe ko biri mu bihe bidasanzwe harimo Pakistani iri ku mwanya wa 12, ibihugu bituranye nayo nka Afganistani iri ku mwanya wa 7, na Irani ku mwanya wa 35. Kuri uru rutonde Bangladesh iri ku mwanya wa 25, na Sri Lanka ku mwanya wa 29.
Ubushinwa buri ku mwanya wa 72, mu gihe ubuhinde buza ku mwanya wa 76 kuri uru rutonde, ibi bihugu bikaba biri ku rugero ruciriritse (moderate) ku rwego rw’umutekano.Leta zunze ubumwe z’amerika ziri ku mwanya w’158 kuri uru rutonde naho ubwongereza bukaza ku mwanya w’159.
Igihugu cya Pakistani kikaba gifatwa nk’igihugu giteye ubwoba kurusha ibindi ku isi ku rutonde rwa leta zunze ubumwe z’Amerika, kubera ko iki gihugu gitunze intwaro kirimbuzi, imitwe y’abiyahuzi ndetse abaturage bacyo bakaba banga abanyamerika urunuka. Pakistani kandi ngo ikaba ari imbogamizi ku bihugu byo mu burengerazubwa bw’isi ndetse no ku baturage bayo by’umwihariko.
Mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo k’Afrika y’uburasirazuba, Kenya iri ku mwanya wa 6,u Burundi ku mwanya wa 7, Uganda ku mwanya wa 21, u Rwanda ku mwanya wa 34, naho Tanzaniya ku mwanya wa 65.
Umuseke.com
6 Comments
kubona igihugu kirimo umutekano 100% ku isi ntibyoroshye,usanga ahatari ubukene,hari ubwicanyi,ahatari inzara hari abiyahuzi,yewe ntabyera ngo,yaba no mu rwanda uraryama ugasinzira.
u rwanda ruri mu bihugu bike kw isi bifite security ikaze abayobozi bacu mukomereze aho tubarinyuma ntimugakangwe na ba kayumba n abandi batatwifuriza ibyiza.
Uganda se ko itarimo? cg yo ntifite na mba?????
ntiwabona ahari umutekano usesuye na hamwe
ntiwabona ahari umutekano usesuye na hamwe ahubwo urwanda ruragerageza
Ariko ko mutaviga Libya bene rutuku bigabije? Ntimukatubeshye byose nobo babipanga sha. Ahubwo muze tujye inyuma y’umusaza Khadafi n’ubwo turi mu rwanda n’ahandi muri Africa tumusengere kuko ni intangarugero mu kwanga agasuzuguro n’ubwo mbona bamugezra amajanja bo kanyagwa!