Digiqole ad

Uko Teta yinjiye muri Gakondo Group

Umuhanzikazi Teta Diana nta gihe kinini gishize amenyekanye cyane muri muzika mu Rwanda. Biciye cyane cyane mu ndirimbo yakunzwe cyane yitwa “Fata Fata” . Nyuma gato yahise aza mu bahanzi 15 bakunzwe mu gihugu (PGGSS) ndetse aza no mu 10 bambere bamaze igihe bazenguruka igihugu bahatana.

Teta Diana/photo Plaisir MUZOGEYE
Teta Diana/photo Plaisir MUZOGEYE

Kubera uburyo uyu muhanzi yari ashoboye kwigana indirimbo z’umuhanzikazi Kamaliza Anonsiyata, ni kimwe mu byatumye Massamba Intore umuyobozi wa Gakondo Group yemerera ko Teta yakwinjira muri iri tsinda rya muzika.

Nta sano Teta afitanye n’umuryango wa Sentore, uhuriwemo na Masamba, Jules na Ngarukiye na Lionel bahuriye muri uyu muryango.

Teta yinjiye muri iri tsinda kubera ubuhanga n’umwihariko w’ijwi rye muri muzika gakondo nk’uko umwe mu bari muri iri tsinda yabibwiye Umuseke.

Teta Diana yatangarije Umuseke ko akomora gukunda umuziki no kumenya impano ye abivanye kuri Kamariza, anemeza ko indirimbo za Kamariza cyangwa Kayirebwa zirimo ubuhanga buhanitse bw’ibisigo, ibihozo n’ubuhanga gakondo butangaje arizo zimunyura cyane.

Kuba muri Gakondo Group no gukunda cyane kuririmba mu buryo bwa gakondo uyu mukobwa ntabwo bimubuza kwifatanya n’abandi bahanzi bifuza ijwi rye mu ndirimbo zabo z’injyana zigezweho no kuririmba ize bwite.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish