Uko abakuze barwanya indwara z’umutima n’imitsi
Muri iki gihe abaganga bavuga ko hamaze gutangizwa ishami rishya rw’ubuvuzi ryita ku ndwara z’umutima zifata abantu bakuze ryirwa geriatrics.
Ubusanzwe indwara z’umutima n’imitsi zibasira abantu bakuze, bigatuma batabasha kwiteza imbere mu bintu bitandukanye.
Imibare itangwa n’abashakashatsi mu mibereho n’imibanire y’abantu igaragaza ko umubare w’abantu basheshe akanguhe ukomeza kwiyongera ku Isi. Ibi biteye impungenge abaganga kuko uko imyaka y’umuntu yiyongera ari nako ibyago byo kurwara umutima byiyongera.
Uko umuntu akura niko izindi nyama zigize ingingo z’umubiri nazo zicika intege bityo umuntu akazahazwa n’uburwayi. Muri izo ngingo harimo umwijima n’impyiko.
Impyiko iyo ifite ibibazo byo kugabanyuka kw’indurwe zifasha mu kugabanyuka k’ibintu biba biri mubyo turya, tunywa ndetse n’imiti abarwayi bafata, bishobora gukururira umuntu urupfu.
Mu bihugu nk’u Buhinde n’u Rwanda aho ababyeyi bakuze bafashwa n’abana babo cyangwa abuzukuru babo, indwara z’umutima cyangwa iz’inyama zikorana hafi n’umutima zituma abasheshe akanguhe badahabwa agaciro bakwiye mu muryango w’abantu ndetse bamwe ntibitabweho kubera kwanga ko amafaranga abatangwaho yiyongera.
Abantu ntibasaza kimwe. Bamwe basaza vuba abandi bagasaza bitinze. Bimwe mu bimenyetso bijyana no gusaza harimo kugira umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyangwa hasi, indwara zifata imitwi y’imijyana cyangwa imigarura, gutera guke k’umutima cyangwa ugahagarara n’ibindi.
Gusaza bituma umutima unanuka.
Uko umutu asaza niko inyama y’umutima ita ubunini bwayo, bigatuma utabasha kwinjiza amaraso aturutse mu mubiri cyangwa gusohora amaraso agana mu mubiri.
Kubera ko igice cy’umutima gishinzwe gupompa amaraso kiyavana mu gice kimwe cy’umutima cyiyajya mu kindi( Ventricule) kiba cyaracitse intege, bituma imikorere y’umutima mu kuzegurukana amaraso haba imbere muri wo cyangwa mu mubiri igabanyuka.
Gusaza butuma imitsi inanuka.
Uko umuntu asaza niko imikaya igize imitsi inanuka, ikaba migufi kandi igakweduka.
Gusaza bituma umuvuduko w’amaraso wiyongera.
Kunanuka kw’imijyana, gutera cyane k’umutima kugira ngo amaraso abashe kuca mu mitsi, nibyo bitera indwara yo kugira umuvuduko udasanzwe w’amaraso. bageze mu zabuku bagira umuvuduko w’amaraso wihariye bita Isolated systolic hypertension.
Uyu ni umuvuduko w’amaraso wo hejuru ubera mu mutima imbere. Ku basheshe akanguhe, ubu bwoko bw’umuvuduko nibwo bwonyine bihariye.
Iyo butavuwe kare bugira ingaruka ku bwonko no ku mpyiko. Iyo abaganga bagupimye bagasanga ufite hejuru y’igipimo cya 140/90 icyo gihe uba urwaye.
Ubusanzwe iyo umuntu agejeje hagati y’imyaka 70 na 80 y’ubukure, urwungano rw’imitsi rwibasirwa n’uburwayi cyane kurushaho.
Hagati ya 10 na 20 ku ijana y’abantu bafite imyaka hagati y’iriya mwaka bibasirwa cyane n’indwara z’umutima n’imitsi.
Abarwayi bafite ubu burwayi bwababayeho karande bavurwa hifashishijwe ubuhanga bwitwa PTCA (Percutaneous transluminal coronary angioplasty) bukoreshwa mu gutuma imitsi yabaye mito ishobora kwaguka kugira ngo amaraso ahite neza.
Hari ubundi buhanga abaganga bakoresha babaga abarwayi bwitwa CABG(Coronary artery bypass Graft)bufasha amaraso kuva mu mutima atabyizwe n’imitwi mito bityo umutima agatera neza.
Inyigo nyinshi zerekanye ko imibereho myiza ijyanye ni gukora sport, kwirinda inzoga nyinshi n’itabi bigira uruhare mu kugabanya ibyago byo kufatwa n’indwara zifata umutima n’imitsi.
Iyo umuntu akuze cyane, umutsi munini usohora amaraso mu mutima uyajyana mu mubiri witwa Aorte ucika intege. Uko igihe kigenda gihita, niko uyu mutsi ucika intege kurushaho kuko nta n’ibimenyetso bw’uburwayi ukunda kwerekana.
Bavuga ko impfu nyinshi zitunguranye zitewe no guhagarara ku mutima, zituruka ku bushobozi buke bwo gutera bw’uyu mutsi.
Abaganga bemeza ko uyu mutsi ushobora kubagwa ukavanwaho bagashyiraho undi w’umukorano kandi umurwayi akabaho.
Nubwo bwose abageze mu zabukuru bahura n’ibibazo bw’umutima , hari ingamba zo kwirinda cyangwa kwivuza bashobora gufata.
Dr. Ramamurthy Bingi ukuriye ishami ryo kubaga mu Bitaro bya BGS Global Hospitals mu Buhinde, atanga inama ko abantu bagomba kwisuzumisha kenshi gashoboka, kandi bagakora imyitozo ngororamubiri.
Yongeraho ko kurya indyo yuzuye no kwirinda guhangayika nabyo bifasha cyane cyane ku bantu bakiri bato.
Abafite ibibazo by’umutima n’imitsi bazagane ibitaro BGS Global Hospitals bavurwe kandi nyuma bazakomeza gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo harebwe niba ubuzima bwabo bumeze neza.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ko mutaduhaye coordonnées (aho GBS ibarizwa) se ?
muduye adress yibyo bitaro
none se bakorera hehe mu rwanda
Comments are closed.