Uganda: Umutwe wa USF wiyemeje kuvana Museveni ku butegetsi
Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Misin Kongoi, umuyobozi w’umutwe witwa Uganda Saving Force (USF) ikazenguruka mu Turere twa Kapchorwa na Kween, abawugize bavuze ko bazakomeza kugaba ibitero ku bashinzwe umutekano kugeza ubwo Museveni azava ku butegetsi.
Sunday Monitor, ivuga ko ingabo z’uyu mutwe ari zo zagabye igitero ku bapolisi, ku nkambi z’ikigo gishinzwe inyamaswa mu ishyamba ahitwa Mt Elgon.
Uyu mutwe muri iyi baruwa wasabye abaturage kutagira ubwoba kubera ibyabereye kuri Polisi ya Kapchorwa, igitero cyaguyemo umupolisi n’umurwanyi w’uyu mutwe.
USF mu ibaruwa yayo ivuga ko iri ahantu hose mu gihugu no hanze yacyo, ikaba ifite ubutumwa bwo gukiza Uganda icyo bise ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Yoweri Museveni.
Uyu mutwe usaba AbanyaUganda kuwiyungaho mu rugamba rwo kwibohora, ndetse unatumira abashinzwe umutekano batandukanye gufatanya nawo muri urwo rugamba.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Lt. Col. Paddy Ankunda, yavuze ko nubwo iby’uwo mutwe wavutse ari amakuru mashya kuri we, adafite icyo yawuvugaho mbere yo kubaza.
Gusa yavuze ko yibaza icyo uwo mutwe ushaka gukiza AbanyaUganda. Yavuze ko ingabo z’igihugu, UPDF ziteguye kurinda abaturage ba Uganda n’igihugu cyabo.
Itangazo ry’uyu mutwe utari uzwi, rije nyuma y’uko hari agatsiko k’abarwanyi kavuze ko ari umutwe mushya wavutse witwa Uganda Saving Force (USF), ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Museveni, kakanavuga ko ariko kagabye ibitero biherutse kuba kuri Polisi.
Perezida Museveni aheruka gutsinda mu matora y’Umukuru w’igihugu akaba azayobora Uganda muri manda ya gatanu, dore ko ari ku butegetsi kuva mu 1986, yatsinze umukandida batavuga rumwe, Dr Kizza Besigye wo mu ishyaka FDC.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Humm, si uko bitangira se? oroshya uze urebe uko sbazungu bakora. kdi baramuteguje ysngs kumva.
Abazungu ni abagome buriye bamurangije da!
Comments are closed.