Uganda: Museveni yashyizeho umutwe w’urubyiruko wo gukumira inkozi z’ibibi
Mu ijambo President Museveni yagajeje ku rubyiruko rwatorejwe gugukumira no guhangana n’abantu bazajya bateza umutekano muke mu duce dutandukanye twa Uganda yabasabye ko bakwirinda kuzakoresha ubumenyi bahawe bwo kurwana mu bikorwa bwo guhohotera abandi. Uru rubyiruko mu Cyongereza bise ‘crime preventers’ rushyizweho mu gihe igihugu cyitegura kujya mu matora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha.
Ririya jambo Museveni yarivuze kuri iki bCyumweru ubwo yari yagiye gusoza iriya myitozo muri stade ya Nyakasharara mu mujyi wa Kiruhuram mu karere ka Kiruhura.
Icyo gihe yagize ati: “Igisirikare na Police ntibashobora kugera mu duce twose tw’igihugu ariko k’ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi babo ibyaha byagababyuka binyuze mu kubikumira. Uruhare rwanyu ni ingenzi ariko mugomba kugira ikinyabupfura. Ntimuzakoreshe nabi ubumenyi mwaboneye hano.”
Muri uwo muhango , umuyobozi mukuru wa Police ya Uganda IGP Gen Kale Kayihura, yavuze ko Police iri kureba uburyo aba basore n’inkumi bazajya bakorana neza mu kazi kabo kandi bakirinda guhohotera abaturage.
Kugeza ubu muri Uganda bari bafite abakumira inkozi z’ibibi 30 gusa ariko ubu Police yamaze gutoza abandi 800 kandi ngo bizakomeza.
Muri Uganda hamaze iminsi havugwa umwuka wa Politiki itifashe neza hagati ya Museveni, Kizza Besigye, Amama Mbabazi, Mugisha Muntu bose bafatwa nk’abaharanira kuziyamamariza kuyobora Uganda.
Urubyiruko nk’uru rwakunze gukoresha nabi ubushobozi bwarwo cyane cyane imbonerakure zo mu Burundi zivugwaho gukoreshwa na Leta mu kugirira nabi abatavuga rumwe nayo.
UM– USEKE.RW
9 Comments
KO MUTAVUZE SE INTERAHAMWE, IMBONERAKURE… IYOMITWE AHUBWO NIYO GUTEZA AKADURUVAYO IGIHE HAGIZE IGIKOMA!
Urubyiruko rwaragowe gukora rudahembwa ngo ni ubusugire bwibihungu mu Rwanda bariyo I Burundi barahari no muli Uganda …..?……? Ahubwo baratinze
Ariko se Wowe Jojo Kazungu ubahe ? Ntusoma amakuru nta Nterahamwe zikibaho zaraopfuye izindi zirafunze interahamwe zashiranye na MRND keretse wenda niba ari inzangano ushaka gukurura mu banyaarwanda ahubwo wowo inzego zumutekano zigukurikirane
Asyhuhuuuuu, nawe atangije Interahamwe-Intore-Imbonerakure???
interahamwe,imboberakure nibibya Uganda byose ntaho bitaniye.
Amateka yisubiramo, ak’izi nsoresore muzaba mukabwirwa dore aho nibereye. Amatora ntagiye kuba mu minsi iza?
Ngo niwe bari bohereje gukemura ibibazo by’i Burundi; aho kubikemura yari yagiye kwigira ku Burundi none nawe atangiye nka NKURUNZIZA.
Ndabona intambara zikomeye hano muri afrika yo hagati!! Aba bayobozi bashaka bareka kugundira ubuyobozi
hhhha sha museveni azi gukopera pe ndamwemeye yakopeye nkurunziza ubuse koko iyo habaye imidugararo hari ababishinzwe bafite ndimbunda kandi abayiteje batarikuruhande rumwe nabayihagarika hakurikiraho iki ubwo suguhangana reka tubitege amaso ndumva bizaba nkibyo mu burundi pe mais i wont to tell all african policians to try to be wise instead they may totally destroy our continent becouse every day i understand war (fight) in africa while they are voting so that mean that they don’t like their citizens it is a symbol of being stubborn.they must respect concept of democracie.
imbonera kure cg interahamwe museveni yagize ubwoba nkubwabamubanjirije